INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’UMUTIMA MUTAGATIFU WA YEZU
(Ku wa 5 ukurikira icyumweru cy’ Isakaramentu Ritagatifu)
AMASOMO: Ez 34, 11-16 Zab 23 (22)
Rm 5, 5-11
Lk 15, 3-7
Bana b’Imana tugeze ku munsi mukuru w’umutima mutagatifu wa Yezu. Ni umunsi udasanzwe kuko n’ubwo ihimbazwa ryawo ryaje hashize igihe kirekire Kiliziya iriho, dore ko watangiye guhimbazwa nyuma y’aho umubikira w’umuvizitandine, Marigarita Mariya Alakoke abonekewe agahishurirwa ko umutima wa Yezu wuzuye urukundo rudashobora kwihanganira kutamenyeshwa abantu kandi ibi bikaba bigomba kumunyuraho kugira ngo abo bantu boye kugwa mu manga yo korama. Mu mabonekerwa atatu akomeye uyu mubikira yagize mu 1673, 1674 no 1675 niho Yezu yamugaragarije ko ntacyo atakoreye abantu ariko bo bakamwitura inabi no kutita kubyo abasaba. Yamusabye kubwira abantu kumugarukira bahazwa uko bikwiye cyane cyane ku wa gatanu wa mbere wa buri kwezi, bakifatanya na we mu bubabare yagiriye I Gethsemani ku wa kane nimugoroba no guhimbaza umunsi w’Umutima Mutagatifu bityo bakubaha uwo Mutima kandi bakitura urukundo batamugaragarije muri Ukaristiya yabasigiye ngo ibabere ikimenyetso cy’urukundo ruhebuje yabakunze.
Uyu munsi rero uduhishurira mu by’ukuri Yezu uwo ari we. Kuvuga umutima ni ukuvuga nyirawo. Ikivuye mu mutima kigaragaza umuntu uwo ari we mu by’ukuri . Mu Rwanda iyo umuntu akoze ibibi birenze cyangwa se akitwara nabi yabigambiriye bavuga ko atagira umutima. Si uko adafite umutima ahubwo n’ubwo ibikorwa bibi nabyo biva mu mutima iyo umuntu yabyimitsemo (Mk 7,21-23), ntibyitirirwa umutima kuko umutima usharazemo amategeko y’Imana (Reba Yr 31, 33b,). Ahubwo iyo agize neza cyangwa akitwara neza ku buryo abantu babitangarira bavuga ko ari “umuntu w’umutima”, afite umutima. Mu by’ukuri umutima ni icyicaro cy’ubumuntu aho muntu aganirira n’Imana akanaganira nawe ubwe ndetse akaganira n’abandi bigatera amahoro n’ibyishimo ku bantu bose bamuzi cyangwa bamwumva. Imana ni urukundo, mu mateka yo gucungurwa kwa muntu ntiyahwemye kwerekana urukundo rwayo ruhebuje: Kurema no kwita ku byo yaremye. Ni nayo mpamvu amasomo Kiliziya yaduteguriye agereranya Imana n’“umushumba mwiza” udashobora kutita ku ntama ze kuko afite umutima kandi akaba yikorera atameze nk’umucanshuro. Atandukanye n’abandi bashumba dore ko Kristu waduhishuriye Imana Data yanadupfiriye kandi twari abanyabyaha (Rm 5, 8).
Ezekiyeli atubwiye ko muri Israheri hari abitwa abashumba ariko bakiragira cyangwa bagaharanira inyungu zabo nk’uko no mu bihe byacu ariko bimeze. Usanga abahawe kuyobora abandi , abenshi batabigirana urukundo ahubwo bakiragira cyangwa se bagaharanira kungukira no gukirira ku bo bari bashinzwe kwitaho. Ni nayo mpamvu Nyagasani ahishura ko aziragirira intama ze kandi ntashobora kutita ku ntama ze kuko zimuri ku mutima. Abo bashumba ni babi kuko bari bizewe hanyuma bagatenguha nyir’intama. Agiye kuzibambura aziragire akurikije ubutabera ni ukuvuga ahe buri ntama ikiyikwiye harimo no kuziragirira ubwe cyangwa se kuzibonera umushumba uhuje n’umutima we nk’uko abyivugira mu mirongo ikurikiraho muri iki gitabo cya Ezekiyeli. Abo bashumba babi bazabibazwa n’Imana. Twibuke ko abo bashumba ari twebwe kuko twashinzwe imirimo inyuranye bitewe n’abo turi bo n’aho turi. Haba muri Kiliziya, mu gihugu n’ahandi. Muri Kiliziya ,umuntu wese wabatijwe yahawe ubutumwa kuko yabaye umusaseridoti (Umuntu ushobora gutura umutima ,ubwenge, umubiri , mbese ibye byose ho ituro rinogeye Imana), umuhanuzi (Umuntu uburira abantu akoresheje imibereho ye ya buri munsi akabereka ko turi abagenzi muri iyi si kandi akavuga cyangwa agakora byose mu izina ry’Imana) n’umwami (Wa wundi uyobora mbere na mbere ubuzima bwe aheza abandi bakamureberaho). Twibuke kandi ko Kiliziya ifite inshingano zo kwigisha gutagatifuza no kuyobora ubushyo bw’Imana. Uyirimo wese bimuha ubwo butumwa, noneho byagera kubahabwa inshingano zinyuranye zo kuyobora muri Kiliziya bikaba akarusho kuko uwahawe byinshi azabazwa byinshi.
Nk’uko muri Israheli, umwami yabaga ari uwashyizweho n’Imana akanayobora mu izina ry’Imana kandi uyu muryango ukaba wari icyitegererezo cy’amahanga yose no mu bihugu. Ubuyobozi buturuka ku Mana igihe bushakira gusa ibyiza abaturage bose (Rm 13, 1-3). Mu nzego zose guhera ku z’ikirenga kugera ku z’ibanze bose twabagereranya n’abashumba Imana yahaye kuyobora abantu bayo: Abashyiraho amategeko bagomba kureba inyungu z’abo bahagarariye muri rusange iyo bitabaye ibyo bagatora itegeko bazi neza ko bireba bo ubwabo cyangwa se hari izindi mbaraga ziri inyuma y’iryo tora baba babaye abashumba babi. Abubahiriza amategeko cyangwa abayobozi nabo ni uko niba bashyira mu bikorwa ibyo umutimanama wabo ubabwira ko bibangamiye rubanda baba ari abashumba babi. Abashyira mu bikorwa ubutabera bo ni agahomamunwa igihe bavuga ko batanga ubutabera mu bantu kandi bazi ko babarenganya kubera inyungu zabo bwite cyangwa igitsure cy’ababaruta nabo baba babaye abashumba babi. Muri iyi si hanagaragara kandi ingesho mbi y’abantu bakorera ku jisho nk’abacanshuro (Mercenaires) bagashaka gushimwa kandi batakoze uko bikwiye. Ni akaga gakomeye kuko iyi si idashobora gutera imbere. Ikibabaza ni uko harimo benshi b’abakristu kandi ubasanga mu nzego zose z’ubuzima.
Urukundo rw’Imana rurigaragaza ( soma witonze ibitabo by’abahanuzi Hozeya na Ezekiyeli ); urubavu rwa Yezu rwavuyemo amaraso n’amazi bishushanya ubuzima na Roho Mutagatifu duhabwa ku buntu. Ivanjili itubwiye ko umushumba mwiza ashakashaka intama n’iyo yaba imwe, yayibona akayiterera ku bitugu yishimye, agakoranya inshuti ze bagakora umunsi mukuru. Gusiga izindi ku gasozi si uko atazikunda ahubwo ni ukubera urukundo akunda buri imwe muri zo akumva ntayazimira ngo ihere. Bavandimwe izo ntama nazo ni twebwe twese, kuko ibyo dutunze n’uko tubayeho tubikesha ubuntu bw’Imana. Dufite inshingano zo kubaho no kubikoresha neza nk’uko Imana ibishaka dore ko umutimanama wacu uhora ubitwibutsa. Turi ubushyo yiragiriye kandi arifuza ko nta numwe wazimira ahubwo n’uwatannye yagaruka mu nzira nziza kuko bishimisha Imana, abamalayika n’abatagatifu . Niba turi mu nzira iboneye nitwitonde tutagwa,duhore tunogera Yezu Umushumba mwiza no kumufasha kubona izazimiye kuko twese tuzatumirwa tukishimira mu muryango w’abana b’Imana.
Bavandimwe uyu munsi udusigire gushima no guhinduka kuko twabonye kandi dushaka gukomeza gutangarira urukundo rwahebuje rw’Imana rwagaragajwe na Yezu Kristu ku buryo bwuzuye: uko ndi kose mfite agaciro mu maso y’Imana. Kumenya ko ndi umunyabyaha n’ibyaha byanjye bikaba biremereza umusaraba w’umukunzi wanjye, ni intambwe ya mbere yo guhinduka. Kubyicuza no kugarukira Imana ni indi ntambwe ya ngombwa. Kudakora ibinyuranyije n’umutimanama wanjye no kudakorera ijisho ni ubutwari kandi byagombye kuba ibya buri wese. Igihe tubuze urukundo niturusabe nyirarwo tumwizeye kuko rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mutagatifu twahawe kandi ntacyo twasaba ngo tukibure kuko twishingiwe kibyeyi. Hari abantu batakigira urukundo kubera ibyo banyuzemo cyangwa abo bahuye nabo bakabahemukira bikomeye ariko Yezu niwe rugero n’icyitegererezo, nitumuhange amaso kuko umutima we warababaye cyane ukomeretswa n’ibyaha byacu dore ko yapfiriye indashima n’abakomeza kwirengagiza urwo rukundo nyamara uwo mutima ugakomeza kuvirirana urukundo. Umunsi mwiza ku bakristu bisunze Umutima Mutagatifu wa Yezu no ku bantu bose kuko Yezu ntawe adakunda.
Padiri Innocent TUYISENGE/Paruwasi ya Kinunu