Inyigisho y’uwa kabiri w’icyumweru cya kane cya Pasika, ku wa 19 Mata 2016
Bavandimwe,
Yezu Kristu yarazutse, ni muzima. Alleluya. Naganze iteka kandi aharirwe icyubahiro, ikuzo n’ububasha uko ibihe bisimburana iteka. Haciye ibyumweru bine duhimbaje Umunsi Mukuru uhatse indi ari wo Pasika, buri mwaka ku cyumweru cya kane, Kiriziya Umubyeyi wacu Ijambo ry’ Imana idutegurira ngo turizirikane, ritwereka ko Yezu ari Umushumba Mwiza. Twese tuzi neza Umushumba ni muntu ki? Nyamara iyo shusho y’Umushumba mwiza ntabwo igifite ishusho yari ifite mu gihe cya Yezu. Ni kenshi twibajije cyangwa twibaza tuti Yezu ni nde? Mu Ivanjiri ya none nagira nti Yezu ubwe aratwihishurira uwo ari we akoresheje ikimenyetso abantu bo mu gihe cye barushaho kumva kandi gihamya uwo ari we. Dore ko bari bamaze kumubaza bati: “Uzakomeza kuturerega na ryari? Niba uri Kristu bitwerurire, ubitubwire” (Yh 10, 24). Yabahaye igisubizo ko ari Umushumba mwiza abivuga muri aya magambo ati: “Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi, na zo zikankurikira”(Yh 10, 25).
Yezu , Umushumba mwiza , atubwira kandi atwimenyesha akoresheje uburyo bwinshi. Yezu avugana natwe mu Nkuru nziza ye (Ivanjili), mu nyigisho ze zuje urukundo, impuhwe , ubutabera no kwitangira abandi. Duhurira mu mutima wacu tubifashijwemo na Roho Mutagatifu utuye muri twe. Kandi duhura na we no mu buzima bwa buri munsi mu ngorane cyangwa se ibyiza byose duhura na byo.
Yezu aratuzi neza nk’uko umushumba amenya intama ze. Yezu ntabwo atuzi byo kwikiza ahubwo ahora ahihibikanywa n’uko twagira ubuzima bwiza. Aratwumva kandi akaduhihibikanira kuko azi ibidufitiye akamaro mu buzima bwacu bwa buri munsi. Azi neza ibidushimisha n’ibitubabaza , ingorane n’ibibazo byacu. Yezu atuzi neza bitambutse uko ababyeyi bacu batuzi. Tuzi neza kandi duhamya ko Yezu ari Imana kandi akaba n’umuntu rwose. Muri Kamere Mana ye twemera ko nta kintu gishobora kumwisoba.
Ubusanzwe umushumba wese igihe kinini akimara yita ku matungo ye ngo atavaho ayakenesha cyangwa ayarumanza. Mu gitondo arabyuka agahamagara intama, kuko ziba zizi ijwi rye, ziramwumva akazirongora akazijyana mu rwuri kandi akazishora ku mazi afutse, umugoroba wakuba akazicyura mu kiraro cyazo akugarira cyangwa agafunga ngo hatagira ikizihungabanya . Yezu na we nk’ Umushumba mwiza aduhora iruhande akagendana natwe mu buzima bwacu bwa gikristu, iyo twamwemereye ngo atubere umuyobozi. Uko umushumba yita kandi akitangira intama ze natwe ni uko Yezu yifuza kutugenzereza. Abakristu twemera tudashidikanya ko Yezu yatwitangiye akemera guhara amagara ye, akemera kudupfira apfira ku musaraba kugira ngo dukire, iryo banga ry’urukundo rurenze imivugirwe turihimbaza ku wa Gatanu Mutagatifu.
Yezu yazibukiriye Kamere-Mana yiyemeza kuza mu isi yacu, asa natwe ntacyo atwitandukanyijeho uretse icyaha, kugira ngo tuzagire ubugingo muri twe. Mu minsi mikeye tuzahimbaza umunsi mukuru wa Asensiyo utwibutsa Yezu asubira mu ijuru, aho atubwira ati: “ubu ngiye kubategurira umwanya. Nimara kubategurira umwanya , nzagaruka mbajyane hamwe nanjye, kugira ngo aho ndi, namwe abe ari ho muba” (Yh 14,2c-3). Twese dufite icyicaro mu ijuru twaronkewe na Yezu igihe yemereye Se kudupfira. Ariko hano tugomba kutibagirwa ko tugomba kubigiramo uruhare, twihatira kubaho binyuze Imana, duharanira ikuzo ry’Imana n’umukiro w’abantu bose.
Ikindi tutagomba kwirengagiza mu buzima bwacu bwa gikirisitu, ni uko tutari kumwe na Yezu ntacyo twakwishoborera , nyamara iyo tumwiringiye tukamutabaza tumwizeye mu ngorane zose duhura nazo, aradutabara akatugeza ku mutsindo w’ibigeragezo duhura nabyo, ni uko aho kuduca intege ahubwo tukarushaho gukomera. Mbese nkuko Pawulo intumwa abitubwira ati: “ Nshobora byose muri Kristu untera imbaraga”(Fil 4,13).
Bavandimwe nkuko bavuga ngo nta muntu wumva nabi nk’umuntu udashaka kumva. Yezu ati: “ndababwira mukanga kwemera; ibikorwa nkora mu izina rya Data, ni byo bihamya ibyanjye” (Yh 10,25). Twe abemeye kuba abahamya be tugomba kumutega amatwi , Ijambo rye rigacengera imitima n’ubwenge byacu, mbese nkuko amazi yimvura acengera mu butaka akabusomya , kandi rikadufasha guhindura uburyo bwacu bwo kubaho no gutekereza. Kuko bitagenze gutyo ntacyo twaba turushije abataramenya Yezu wabaye mu isi yacu aho anyuze hose akagenda agira neza.
Ntitugoma kugarukira mukumutega amatwi gusa, ahubwo tugomba kumukurikira no kumukurikiza. Yezu ni we rugero rwacu kuko ari we Inzira ukuri n’ubugingo. Maze nkuko intama zumvira zikerekeza aho umushumba azerekeje ntizitane zigana aho zishakiye natwe, Yezu atujya imbere tukamujya inyuma tukerekeza aho atweretse nkuko yabyivugiye ati: “Kandi umuntu wese udaheka umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye” (Lk 14,27).
Urakoze Yezu wowe wemeye kutubera Umushumba mwiza, ukatubera umugati utanga ubugingo kugira ngo tugumane kandi twibanire nawe iteka ryose. Amina
Padiri Anselme MUSAFIRI