“Yezu, umutima wacu uwugire nk’uwawe”

AMASOMO N’INYIGISHO Y’UMUNSI MUKURU W’UMUTIMA MUTAGATIFU WA YEZU

Amasomo: Hoz 11, 1.3-4.8c-9    Ef 3,8-12.14-19        Yh 19,31-37

Bavandimwe  Yezu naganze iteka.

Umubyeyi wacu Kiriziya, ku munsi wa gatanu w’icyumweru cya gatatu gikurikira Pentekositi iduhamagarira guhimbaza Umunsi mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu. Kuva mu ntangiriro za Kiriziya, abakristu bakunze kugira umuco mwiza w’ubusabaniramana, bubaha kandi basenga Umutima Mutagatifu wa Yezu. Ariko iyamamara ryawo turikesha umubikira witwa MARIGARITA MARIYA ALAKOKWE (Alacoque), ubwo yabonekerwaga na Yezu Kristu ubwe ku wa 16 Kamens 1675, akamwereka Umutima we, ni uko akamusaba ko yabimenyesha ubuyobozi bwa Kiriziya, ko bashyiraho umunsi wo Kubaha uwo Mutima, ni uko  birangire bwemeje  ko uwa gatanu ukurikirikira icyumweru cy’Isakaramentu Ritagatifu, hajya hahimbazwa umunsi mukuru w’umutima Mutagatifu wa Yezu.

Ubwo yamubonekeraga yaramubwiye ati: “ Itegereze umutima  wanjye,  nubwo ugurumana ikibatsi cy’urukundo rurenze imivugirwe nkunda abantu, nyamara wo nta kindi witurwaho ingurane n’abakirisitu uretse ubugome, agashinyaguro, ibyaha no kuntera umugongo”. Ni uko rero Kiriziya imaze kumva icyifuzo cya Yezu, uretse kuwubaha no kuwushengerera inasaba abana bayo kurushaho kuzirikana urukundo ruzira icyasha Yezu akunda  abantu bose. Bityo abakristu tugasabwa guhoza uwo Mutima we ushengurwa n’inyiturano nke kuri urwo rukundo yadukunze.

Gushengerera no kurangamira Umutima Mutagatifu wa Yezu bigomba kudufasha kurushaho kumva urukundo ruhebuje Yezu yadukunze, akemera kutwitangira akadukiza icyaha n’urupfu, ni uko natwe tukarushaho guhoza uwo mutima ushavuzwa n’urukundo ruke rw’inyoko muntu kuri iyo neza irenze imivugirwe.

Uyu munsi mukuru duhimbaza ni akanya keza ko kwibutsa buri mukirisitu, gucengera iryo yobera ry’urukundo ruhebuje rwa Kristu watwitangiye ngo turonke ubuzima butazima aribwo ubugingo bw’iteka. Nta wundi muntu wadukunze nk’urwo adukunda. Natwe tujye tumushimira, turangwa n’ urukundo, ineza, ubuntu n’ubumuntu.

Guhimbaza  uyu munsi mukuru, ni akanya keza ko  kuzirikana no gusaba ko aya magambo ya Pawulo intumwa twumvise mu isomo rya kabiri yatubera itara rimurikira intambwe zacu mu nzira igana Imana: “Kristu nabaturemo mubikesha ukwemera;  mushore imizi mu rukundo, murushingemo n’imiganda, maze hamwe n’abatagatifujwe bose, mushobore gusobanukirwa n’ urukundo ruhebuje rwa Kristu, mumenye ubugari n’uburebure, ubujyejuru n’ubujyakuzimu byarwo” (Efez 3,17-18).

Bavandimwe, urwo rukundo ruhebuje dusabwa guhora tuzirikana rwaranze Kristu hano ku isi ni urutwibutsa ko tugomba  kuzirikana ko Yezu  Kristu Umukiza wacu, ari umunyampuhwe n’umunyambabazi, umwigisha n’umuyobozi. Nta wundi tugomba kurangamira no kureberaho uko tugomba kwitwara mu buzima bwacu nk’uko Ivanjiri ibitubwira neza iti: “Bazarangamira uwo bazaba bahinguranyije” (Yh 19,37).

Amateka y’umuryango w’Imana, Israheli, atwereka ko Imana yakomeje kugaragariza umuryango wayo urukundo rudacuya, yagiye yirengagiza ubuhemu bwawo. Natwe ababatijwe tumeze nk’uwo muryango wa Israheli, ese twabagaya? Oya rwaose. Turi bangahe batibuka indahiro tugenda dukorera Imana mu bihe bikomeye by’amateka yaranze igihugu cyacu. Hagiye habamo inzara, intambara, ubuhunzi, uburwayi, ubushomeri, kubura akazi, ishuri, ugucumbikira, ukurihira ishuri, gushaka ukabura urubyaro, ubukene n’ibindi umuntu atarondora. Ese muri ibyo bihe byose, tujya twibuka imihigo twahigiye Imana, ngo twihatire kuyihigura? Ese uwatugiriye neza kubera Urukundo rw’Imana aho ntitumunyuraho tumurenza umucucu, tumutera icyondo cyangwa tukamurenza imboni twigira nk’aho tutamuzi. Ese inshuti yawe wenda itaragize amahirwe nk’ayo ufite ujya uyibuka? Ese ko Yezu yigaragariza muri bagenzi bacu: Aho tujya twibuka gutabara  no gutabariza uri mu kaga, urengana, urwaye cyangwa udi wese ugeze aho umwana arira nyina ntiyumve?

Nubwo ibyo byose tubirengaho kimwe ni uko umuryango wa Isiraheli witwaye ugatera Imana umugongo, ntabwo Imana Yacu itugerera mu kebo twayigereyemo. Ahubwo iduhaza impuhwe  n’urukundo byayo bitagira umupaka nkuko umuhanuzi Hozeya yabitubwiye: “Nyamara Efurayimu, ni jye wamufataga akaboko, nkamwigisha gutambuka, ariko ntibigeze bamenya ko ari jye wabitagaho (…) Sinzakurikiza ubukana bw’uburakari bwanjye, kandi sinzarimbura ukundi Efurayimu, kuko ndi Imana simbe umuntu…sinzongera kugusanga mfite uburakari” (Hoz, 11,3.9)

Ayo magambo Uhoraho yahaye umuhanuzi wayo ngo ayadushyikirize aratwereka uburyo Imana idahwema kwereka abayo ko ibakunda kandi ko itajya ibatererana kabone n’iyo barenze ku isezerano bakibagirwa ibyo bivugiye ubwabo ko bazakora.

Kwigira umuntu kwa Jambo niko kwatugaragarije urukundo n’impuhwe bitagira urugero by’Imana yacu. Yezu yagaragaje umutima wuje impuhwe urukundo mu nyigisho no mu ngiro, bityo abiduhamo rugero tugomba gukurikira no gukurikiza, Yezu ubwe abidusaba muri aya magambo: “Nimwikorere umutwaro wanjye, kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya; muzamererwa neza mu mitima yanyu” (Mt 11, 29). Yezu mu butumwa bwe bwo kuducungura aho yanyuraga hose, yagiraga neza, ntawe yigeze acira ho iteka cyangwa ngo amuhutaze, uwazaga amusanga kimwe n’uwo yabonaga akeneye gutabarwa yamuberaga ikiramiro. None se twe bite? Turangwa ni iki aho tunyuze? Bamwe usanga turangwa no kwiyemera, kwirata, kwishyira ejuru, gukangata, gupyinagaza uwo tutishimiye, gusuzugura uciye bugufi, ingorwa cyangwa imfungwa. Nyamara burya umuntu ni ubusa busa, tujye tumenya kugwa neza no koroshya kuko ibishyika ku bandi natwe byatubaho aka wa mugani wo muri iki gihe bavuga bagira bati: “Cisha make isi ntisakaye nawe ushobora kunyagirwa”.  Iyi mvugo igakoreshwa mu gukebura umuntu babona wirengagiza, wishongora, wirata, usuzugura cyangwa ugirira undi nabi, ko ibyo ari gukora bishobora nawe kuba na we byamubaho kandi burya twibuka agaciro ko kugira neza iyo twasumbirijwe cyangwa twisanze mu ngorane tudashobora kwikemurira.

Kwizihiza umunsi mukuru w’Umutima mutagatifu wa Yezu ni ukwibuka  myitwarire yose tumaze kuvuga : kugira impuhwe n’urukundo, ubugwaneza, gutinda kurakara, kugira ubuntu no kwitangira abandi mu budahemuka. Tukamagana ikibi aho cyava hose tuzirikana ko ineza yatsinze inabi, urukundo rugatsinda urwango, impuhwe zikaturonkera kubabarirwa  ibyaha  byacu.

Bavandimwe, twisunze Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya tuzahimbaza ejo kuwa gatandatu, dusabe Uwo mubyeyi, Yezu yaturagiye ku musaraba ngo aduhakirwe natwe duharanire guhorana umutima ukunda Imana n’abayo, umutima uhoza abandi. Umutima wanga akarengane, ahubwo ukereye gutabara uwo tugize icyo turusha kandi ugahoza ushavuye, maze buri wese ku ngabire yahawe aharanire kunyura Imana n’abavandimwe be.

Yezu ugira umutima utuza kandi ukoroshya, Umutima wacu uwugire nk’uwawe. Amina

Padiri Anselimi MUSAFIRI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho