Inyigisho yo ku cyumweru cya 16 gisanzwe, umwaka B, ku wa 19 Nyakanga 2015
Yezu ni nde ?
Bavandimwe,
Nk’uko mubizi, Mariko n’abandi banditsi b’Ivanjili bari bagamije ikintu kimwe : kutumenyesha Yezu uwo ari we, kugira ngo niduhura nawe mu mateka y’ubuzima bwacu, tukiyemeza kumukurikira no kumukurikiza, azatugeze mu bugingo bw’iteka. Mbese bagerageza gusubiza ikibazo cy’ingenzi mu buzima bw’umuntu wese, by’umwihariko mu buzima bw’umukristu : Yezu ni nde ?
Mu gusubiza iki kibazo, Mariko ntaduha igisubizo cyo gufata mu mutwe mbese nka ya gatigisimu ya kera ishingiye ku bibazo n’ibisubizo. Muri gatigisimu hari ikibazo : Yezu ni nde ? Igisubizo : “Yezu ni umwana w’Imana wigize umuntu kugira ngo atumenyeshe byimazeyo Data wa twese udukunda kandi ngo nitumara kuragiza umurimo dushinzwe ku isi azatugeze mu buzima bw’iteka”. Ngicyo igisubizo twagombaga gutanga tugiye guhabwa Ukaristiya ya mbere. Niko batwigishaga gatigisimu icyo gihe. Ndakeka ko ahari byahindutse, dore ko hashize imyaka irenga 40.
Mariko we ntaduha igisobanuro mu magambo. Atwereka Yezu aho agenda mu misozi ya Galileya, aho akiza abarwayi i Kafarinawumu, aho ahosha umuhengeri mu Nyanja, aho atubura imigati n’amafi. Mariko atwereka Yezu ari kumwe n’aba cumi na babiri, akikijwe n’abigishwa be ndetse na rubanda rwari rusonzeye Ijambo rye. Atwereka Yezu akora ibitangaza rubanda bagasigara babazanya bati “buriya bubasha abukurahe?” Bigatuma bagira inyota yo kurushaho kumumenya no kumumenyesha abandi. Reka tureba uko atwereka Yezu mu ivanjili y’iki cyumweru cya 16 gisanzwe.
-
Yezu n’intumwa ze na rubanda
Mariko aratujyana ku nkombe y’ikiyaga, akatwereka Yezu acyambuka mu bwato hamwe n’abigishwa be, bashaka ahanu hatuje baruhukira. Yezu aratangazwa n’uko abantu benshi bagiye biruka bazenguruka ikiyaga, bakabatanga ku nkombe yo hakurya. Kuri iyo nkombe, Yezu arabigisha byinshi. Turebe neza abo ivanjili itubwira.
- Intumwa
Intumwa zivuye mu butumwa. Ziteraniye iruhande rwa Yezu. Ziramuha raporo y’ibyo zakoze byose n’ibyo zigishije byose. Muribuka ko Yezu yazitoreye ibintu bibiri by’ingenzi: kubana nawe, no koherezwa mu butumwa. Ivanjili yo ku cyumweru gishize yatubwiye uko Yezu yabohereje mu butumwa babiri babiri n’amabwiriza yabahaye. Uyu munsi bagarutse. Baramenyesha Yezu uko ubutumwa bwagenze. Icyakora abanu baza n’abagenda ni besnhi ku buryo bakeneye ahantu hatuje ntawe ubasakuriza.
- Yezu
Ntakora wenyine ngo yiharire ubutumwa. Yatoye intumwa 12 ngo babane nawe kandi bazafatanye ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru nziza y’umukiro. Uyu munsi abateze amatwi. Ubutumwa barabwishimiye, babukora n’umutima wabo wose n’imbaraga zabo zose. Mbese barananiwe. Ni nka wa mupadiri ukimara kubuhabwa akumva afite ishyaka ry’Ingoma y’Imana, akumva yabatiza abantu bose, yaha penetensiya abanyabyaha b’isi yose, yasura abarwayi bose, yafasha abakene bose…
Yezu arabona ko bananiwe bakeneye kuruhuka; “Nimuze ahitaruye, hadatuwe, maze muruhuke gatoya”. Intumwa ziramwumvira bajya mu bwato. Ntibageze hakurya, basanga abantu benshi babatanzeyo. Yezu ntarakara ngo yijujute, mbese abirukane “bazagaruke ku munsi w’ibibazo”. Arabagirira impuhwe, kuko bari bameze nk’inama zitagira umushumba, ni ukvuga ko ntawe bafite ubitaho by’ukuri, atangira kubigisha byinshi. Mbese umunaniro we arawibagirwa atangire abatungishe Ijambo ry’Imana. Azi ko ari ryo bakeneye mbere na mbere. Icyakora nyuma azabaha umugati ndetse n’amafi (Mk 6, 35-44)
- Rubanda
Abaza kureba Yezu nabigishwa be ni benshi bigatuma batabona n’umwanya wo kurya. N’aho bagiye kuruhukira hadatuwe kugira ngo biherere, abantu benshi baza ku maguru baturuka mu migi yose bahirukira, ndetse barahabatanga. Mbese kubera inyota bari bafitiye Yezu barirutse basiga ubwato.Yezu arabagereranya n’intama zitagira umushumba. We Mushumba mwiza, arabitaho, arabagaburira Ijambo ry’Imana.
-
Inyigisho twakuramo:
- Ibihe bibiri mu buzima bw’intumwa: igihe cyo kuganira na Yezu n’igihe cyo gukora ubutumwa.
Burya “ngo utumikira uwo batavugana ageraho akamuhimbira”. Ivanjili ntitubwira ibyo intumwa zabwiye Yezu. Icy’ingenzi ni ubwo buryo bwo kugaruka kwa Yezu wabatumye bagatanga raporo, nyuma bakazajya mu bundi butumwa bityo bityo. Niyo mpamvu isengesho ari indasimburwa mu buzima bw’umukristu wiyemeja kugeza Inkuru Nziza ku bandi. Nabaha urugero rw’Abamisiyoneri b’urukundo, bashinzwe na Mama Tezeza i Kalikuta mu Buhinde. Bashinzwe kwita ku barwayi, ku benda gupfa, kubatagira aho baba, ku bashonji n’imbabare z’ubwoko bunyuranye. Iyo akazi kababanye kenshi, bongera igihe cy’isengesho. Bazi neza ko Yezu ariwe ukora byinshi. Ntabwo rero kwigisha Inkuru nziza ari ukwirirwa wiruka imisozi gusa; bisaba n’umwanya wo gutuza tugasabana na Yezu.
- Yezu ni umwigisha w’umunyampuhwe
Ivanjili itubwira ko Yezu yabigishije byinshi. Ni umushumba mwiza utigera tererana intama ze. Ariko ntitubwira muri make ibyo Yezu yigishije uwo munsi. Si uko atabizi. Ahubwo aranga kuturangaza tukibagirwa ikiruta ibindi. Yezu ntiyigisha mu magambo gusa; ubuzima bwe bwose ni inyigisho. Niyo mpamvu togomba kumureba tukamwiga indoro n’ingendo. Ubuzima bwe bwose ni inyigisho twakubira mu ijambo rimwe: urukundo.
Hari abakristu bajya mu Misa ngo bagiye kumva inyigisho ya Padiri Naka. Basanga atari we wasomye Misa uwo munsi bakisubirira mu rugo. Misa burya nayo ni igikorwa kimwe kibumbiyemo ibyiza byinshi Nyagasani adutungisha. Hari inyigisho, ariko hari n’ukaristiya, indirimbo, guhana amahoro, gusubiza… Ibyiza rero ni ukuyitegura kandi ukayikurikira yose kuko uba utazi igihe kado y’umwihariko Yezu yaguteguriye ari buyiguhe.
- Ikiruhuko n’umwiherero
“Nimuze ahitaruye hadatuwe maze muruhuke gatoya”. Yezu arashishikariza intumwa ze kuruhuka gatoya bari kumwe nawe kugira ngo babone imbaraga zo gukomeza ubutumwa. Ikiruhuko rero ni gombwa mu buzima bw’umuntu wese. Mu bihugu bimwe na bimwe bajya impaka ku kiruhuko cy’icyumweru. Hari abemeza ko kugira ngo ubukungu bwiyongere , ikiruhuko cy’icyumweru gikwiye kuvaho! Murumwe namwe ko amafaranga agenda ashyirwa imbere kuruta umuntu.
Abakristu babifitiye uburyo n’umwanya bafata igihe bakajya kwiherera mu bigo by’abihayimana byabugenewe, bakamarayo iminsi ibiri, icyumweru, hari n’abamara iminsi 30. Kubera ko abenshi bitadushobokera, twari dukwiye gukoresha neza umunsi w’icyumweru. Nk’uko izina “Umunsi wa Nyagasani” risobanura, icyumweru gikwiye kutubera umunsi wo kuruhuka no gusabana na Nyagasani. Tugafata akanya ko gusubiza amaso inyuma tukareba uko iminsi itandatu y’akazi yagenze, ibyiza tukabisingiriza Imana, ibibi tukabisabira imbabazi, tugafata n’imigambi. Ibyo byose tukabikora turi kumwe na Nyagasani. Koko rero nk’uko umuririmbyi wa zaburi abivuga neza “Niba Nyagasani atubatse inzu, abubatsi bararuhira ubuzsa. Niba Nyagasani atarinze umugi, abarariza baragokera ubusa” (Za 126,1-2). Nyamara ibyo Nyagasani arimo bikura bugororotse neza kandi bikrarumbuka imbuto nziza kandi nyinshi.
- Yezu ni umuhuza
Muri make, iyi vanjili iratweraka Yezu w’umunyampuhwe, wita ku ntama ze zose ni ukuvuga intumwa na rubanda.Ni umwigisha kandi ni umuhuza. Abantu bose bagenda bamugana, ari abakene, ari abakire, ari abize cyanga se abataregeze mu ishuri, ari intungane n’abanyabyaha, ari abakuru ndetse n’abana, abarwayi ndetse n’abameze neza. Pawulo arabitubwira neza mu ibaruwa yandikiye Abanyefezi: urukuta rwatandukanyaga abayahudi n’abatari bo (urwango) yararusenye igihe yemeye kudupfira ku musaraba (Ef 2, 11-22). Kuva ubwo rero nta muyahudi cyangwa umunyamahanga, bose babaye umwe muri Kristu babarirwa mu musryangu mushya w’Imana (Gal 3, 28; Kol 3,11). Niyo mpamvu kwimika amoko n’uturere ni ubupagani mu bundi.
Bavandimwe,
Mu gusoza igitambo cy’Ukaristiya Yezu natwe atwohereza mu butumwa: “Nimujyane amahoro ya Kristu”. Ni ukujya gusangira n’abandi amahoro, ibyishimo n’umunezero Yezu yadusendereje mu gitambo cy’Ukaristiya. Ni ubutumwa. Mbese tuza kuvoma amazi atanga ubugingo, tukayashyira abandi, tukazagaruka kuvoma.
Igitambo cy’Ukaristiya dutura uyu munsi kiduhe kuryohera no kwamamaza Inkuru nziza dukurikiza urugero rw’intumwa za Yezu.
Icyumweru cyiza kuri mwese,
Padiri Alexandre UWIZEYE