Yezu wabambwe, afite inyota yo kudukiza, naduhe natwe kumugirira inyota!

Inyigisho yo ku wa Gatanu Mutagatifu; kuwa 3 mata 2015

Amasomo tuzirikana : 1) Iz 52, 13-53, 12; 2) Heb 4, 14-16.5, 7-9; 3)Yh 18, 1-19, 42

Ku wa gatanu mutagatifu ni umunsi wo gusiba muri Kiliziya yose. Kuri uyu munsi nta gitambo cy’Ukaristiya giturwa. Ni umunsi w’ububabare n’urupfu bya Yezu Kristu. Ni icyunamo ku bakristu.

Tuzikane amwe mu magambo Yezu yavugiye ku musaraba dusanga mu ivanjili yanditswe na Mutagatifu Yohani:

  1. “Mfite inyota” (Yh 19,28)

Ku musaraba, Yezu yagize inyota nyinshi, kuko mu by’ukuri amazi yari yamukamutsemo, noneho asaba icyo kunywa ati: “Mfite inyota”. Ariko tuzi ko Ivanjili ya Yohani ikoresha ibimenyetso, ku buryo bwa roho. Iyi vanjili itubwira iri jambo ishaka kwerekana ko hari indi nyota irenze iyo gushaka kunywa bisanzwe. Ubwo se iyo nyota ikomeye yaba irembeje Yezu ku musaraba ni iyihe?

Iyo nyota ikomeye ya Yezu tuyisanga mu rupapuro urwo ari rwo rwose rwanditseho Ivanjili. Igihe Yezu yirukana amashitani, igihe akiza abarwayi, igihe asangira n’abanyabyaha, igihe amara amajoro asenga, igihe yoza ibirenge by’abigishwa be, icyo gihe Yezu aba atubwira ko Imana iri kumwe natwe, ko Ingoma y’Imana iri hagati yacu.

Yezu afite inyota yo kubona abantu baza basanga Ingoma y’Imana, Akagira kandi inyota yo kubona abantu bose, kugera ku mpera z’isi, basonzeye Roho Mutagatifu.

Iyo nyota ya Yezu rero nituyigire iyacu. Iyo nyota y’Ingoma y’Imana niduhihibikanye; ikibatsi cyo kwamamaza Ivanjili nikigurumane mu Mitima yacu! Yezu afite inyota yo gukiza umuntu wese uza kuri iyi si. Yezu wabambwe, afite inyota yo kudukiza, naduhe natwe kumugirira inyota!

  1. Mubyeyi,dore umwana wawe…Dore nyoko (Yh 19, 26-27)”.

Mubyeyi, dore umwana wawe’. Kuri iryo jambo, Yezu yagize Mariya umubyeyi wa kiliziya, Eva mushya. Yohani, umwigishwa Yezu yakundaga, aba umwana wa Mariya. Ariko, muri Yohani, umuntu wese wacunguwe n’amaraso ya Kristu, ariwe Adamu mushya, ahinduka umwana wa Mariya.

Dore nyoko…” Ibyo Yezu yabibwiye Yohani, nitwe abibwira. Kuko umwigishwa Yezu akunda ni njye, nitwe, ni Kiliziya. Kugira ngo Yezu , ariwe Adamu mushya, aduhe ubuzima, dukeneye Mama. Ubuzima ubwo aribwo bwose bukenera umubyeyi w’umugore. Mariya niwe Eva, inyoko muntu shya ikomokaho. Niyo mpamvu Yezu yita nyina Mugore”.

Umwanditsi w’Ivanjili aratubwira ati guhera icyo gihe, uwo mwigishwa“amujyana iwe…” mu mutima we. Yezu araduhamagarira kwakira umubyeyi we “ iwacu” mu mitima yacu. Yezu yashatse ko aba n’uwacu…

  1. “Birujujwe” (Yh 19, 30)

Iryo jambo rya nyuma rya Yezu ntirishaka kuvuga ngo, ‘bindangiriyeho! Ahubwo bishaka kuvuga ngo: “icyanzanye kirujujwe, iremwa rishya riratangiye”. Nyuma y’ibyo, Yohani arongera ati:… ‘nuko umutwe uregukira imbere, araca’. Ugendeye kuri buri jambo: kuregukira imbere k’umutwe bivuze ko imbaraga zimushizemo noneho agapfa. Nyamara icyo kimenyetsetso, hari abatagatifu bakibonyemo “ndabyemeye” ya Yezu; kuko kubika umutwe bishatse kuvuga ko umuntu yemeye, ko abyemeye abikuye ku mutima, ko uko kumvira gutewe n’urukundo, ko atanze ubuzima bwe.

“Gushyira roho mu biganza…” bivuga gupfa, ariko aha ngaha, Yohani arashaka kwerekana ko, Roho wari usendereye Yezu, noneho ku bw’urupfu rwe, agiye gusendera isi. Igihe byose birangiye, nibwo ubuzima muri Roho butangira, nibwo iremwa rishya ritangira. Uburyo Yezu yanyuze mu rupfu rwe ni nko gusendereza Roho Mutagatifu ku batwikiriwe n’umwijima w’urupfu.

  1. Dupfukame dusabire abantu bose

Mu muhimbazo wo kuwagatanu mutagatifu, tugira umwanya wo gusabira abantu bose bari kuri iyi si. Nta muntu n’umwe ugomba kwibagirana muri iryo sengesho kubera ko umukiro ushingiye ku rupfu n’izuka bya Yezu Kristu ugomba kugera kuri bose. Yezu Kristu yitangiye isi yose. Dore abo dusabira uyu munsi:Gusabira Kiliziya ntagatifu, Gusabira Papa , Gusabira abandi bayobozi ba Kiliziya ndetse n’abandi bakristu mu nzego zabo zose, Gusabira abigishwa, Gusabira ubumwe bw’abakristu, Gusabira abatemera Kristu, Gusabira abayahudi, Gusabira abatemera Imana na gato no Gusabira abategetsi b’ibihugu.

  1. Naho njyewe nta kindi nakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Krisu”(Gal 6,17)

Kuwa gatanu mutagatifu ni umwanya wo kurangamira umusaraba wa Yezu Kristu no kuwuramya. Ese umusaraba cyangwa igiti cy’umusaraba bifite ikihe gisobanuro muri Kiliziya ? Mu muco w’abaromani nta musaraba wabagamo ngo babe bawubambaho Kristu. Umusaraba wabaga waratumijwe muri Palestina, kandi wafatwaga n’abapagani nk’igihano cy’abacakara bakoze icyaha ndengakamere. Bakoraga ibishoboka byose bakawutesha agaciro; uwawubambwagaho babanzaga kumukubita bihagije, yawikoreraga kugera aho bagombaga kuwumubambiraho, cyane cyane igice cyawo gitambitse. Uwabambwaga ku musaraba yabaga yambaye ubusa kandi aziritse kugirango atiruka. Uwabambwaga ku musaraba yaraborogaga cyane kubera ububabare bukabije. Hari icyapa cyagombaga gushyirwa ku mutwe cyanditseho izina rye n’impavmvu y’ibambwa rye. Hari n’umutarimba wo kuvuna amaguru. Iki cyari igihano cyakoreshwaga mu gihugu cy’abayahudi kuko abaromani bagikoreshaga muri Palestina gusa.

Bityo rero impamvu Yezu yabambwe hakoreshejwe igiti cy’umusaraba irumvikana. Umuntu wabambwaga ku giti cy’umusaraba yafatwaga nk’ikivume. Mu kubaha Yezu Petero niwe ugira ati “bamubambye ku giti”, naho Pawulo mutagatifu ati “bamubambye ku musaraba”(Intu 13,29).

Isezerano rishya ryahaye umusaraba igisobanuro cyihariye kiganisha ku kwitanga kuri Kaluvariyo. Iki gikorwa kigaragaza amateka kandi kirasuzuguritse: Yezu yabambwe n’abasirikare b’abaromani, ku bushake bw’abayahudi bamutegeje Pilato, bityo huzuzwa ibyanditswe ngo: Umwana w’umuntu azatereranwa(Mk 8,31).

Twibuke igitangaza gikomeye cyabaye ku munsi w’ibambwa: umwe mu basirikare b’abaromani yagize atya atikura Yezu icumu mu rubavu nuko amaraso n’amazi biva mu rubavu rwa Yezu bimwiroha mu maso arahuma. Muzi uko byamugendekeye? Yaratangaye ati: koko yari intungane! Nuko amaso arahumuka, aba uwa mbere mu bemeye Yezu ku musaraba(Luka 23,47). Uwo ni mutagatifu Lonjini.

Kuri Kaluvariyo hari imisaraba 3: uwa Yezu Kristu n’indi 2 y’ibisambo. Ese iyi misaraba irasa? Umwe ni umusaraba w’intungane, undi ni uw’ibisambo. Wowe wahitamo uwuhe? Hari uwahitamo umusaraba w’igisambo cyicujije kikababarirwa( abo ni abanyabyaha baca bugufi bagasaba Yezu imbabazi mu isakaramentu rya Penetensiya). Hari n’uwahitamo uw’igisambo cyanangiye umutima(abo ni abanyabyaha badashaka guhinduka). Hari n’uwahitamo umusaraba wa Yezu Kristu( abo ni abitanga bakitangira abandi, bagatotezwa, kugera ubwo bambitswe ikamba ry’ubutagatifu). Umusaraba wa Yezu Kristu muri iyi misaraba yose niwo ufite akamaro.

Ko ubuzima bwacu bwuzuyemo imisaraba myinshi uwa Yezu Kristu wawubwirwa ni iki? Umuntu uhetse umusaraba wa Yezu Kristu ahura n’inyanja y’ibigeragezo, ku buryo iyo yisunze Yezu Kristu abimutsindira bityo akaronka ibitangaza bihoraho.

Kuramya umusaraba bifite ikihe gisobanuro? kuramya umusaraba ni uburyo rusange Kiliziya yashyizeho bwo kubahiriza umukiza. Uyu muhango ujyana na Liturjiya y’uwa Gatanu Mutagatifu. Umusaraba ni isoko yihariye mu gukorera Imana. Ni ngombwa kugira ubushake bwo kwirundurira ku buryo bwose mu cyubahiro cy’Imana.

Ikigambiriwe, mu kuramya umusaraba, ni urukundo rw’Imana no kwibuka amakosa yacu. Kugira ngo tubigereho, tugomba kwita ku buntu bwa Kristu twibuka ko umusaraba ari impano idasimburwa mu masengesho.

Bavandimwe, hamwe na Pawulo Mutagatifu tugire tuti “Naho njyewe nta kindi nakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Krisu”(Gal 6,17).

Padiri TWAGIRAYEZU Emmanuel

Paroisse Murunda/Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho