Yezu wazutse ni we udushoboza

INYIGISHO YO KU WA GATANU TARIKI YA 17 MATA 2020

Amasomo: Intu 4,1-12; Z 117,1-2.4.22-24.25-27ª; Yh 21, 1-14

Bavandimwe, Kristu wazutse nakomeze aganze mu buzima bwacu.

Kuri uyu wa gatanu turacyari muri ya munsi umunani duhimbazamo mu byishimo bitageruka ibirori bya Pasika, mbese nk’abari kuri Pasika nyirizina. Turangamire Yezu Kristu wiyeretse abe ubugira gatatu aho amariye kuzuka, ariko tunibande cyane  ku cyo ashaka kutwigisha nk’abakristu ba none muri ibi bihe. Tuzirikane  ko natwe atwiyereka mu mbaraga n’ububasha bye, akatwigaragariza ari muzima iteka ryose  kandi ikimushishikaje  ni ukutugabira ubwo buzima.

  1. Tujya tugoka ijoro ryose ntitugire icyo turonka

Ubuzima ku isi yacu ni intambara ityaye. Dusabwa gutekereza cyane, gukora nta mugaryo, kwemera kuvunika kugira ngo tugire icyo tugeraho. Ni byo koko ‘‘Imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho’’. Abatemera izo mvune ngo bagere ku byo bifuza batarushye, twabagereranya n’abashaka inka ariko badashaka kuryama nkazo. Abo bakunze guhitamo inzira y’ubuhemu bityo bagira n’ibyo batunga bakabirira ku mugayo. Izo mvune ntizigaragara gusa mu mirimo igamije guteza umuntu imbere bimwe bigaragarira amaso y’abantu. No mu buzima bwa roho ni uko, nta wagera ku mushyikirano ushyitse n’Imana bitamusabye kwitsinda, kwigomwa, kwigora.  Niba kugera ku by’isi bifite agaciro gacye bitatworohera kugera ku Mana yo Bukungu buturutira byose, si byo byatworohera.

Muri izo mvune muntu yiyemeza ngo akunde agere ku cyiza yatekerejeho, si ko buri gihe byose bitubera amahoro haba ubwo tugoka ijoro ryose ntitugire icyo dufata. Urugero rwa Petero na bagenzi be ruratwigisha byinshi. Kuba ntacyo baronse, si uko bari  bahindutse abaswa mu mwuga wo kuroba. Twibuke ko na mbere yo gutorwa na Yezu ari cyo bakoraga. Nta n’uwavuga ko igihe bamaze bagendana na Yezu cyabibagije uko bashoboraga kugenza ngo bahahe baronke. Iyo twakoresheje imbaraga n’ubwenge ariko ntitugire icyo turonka tujye tubangukirwa no kwibaza niba Yezu ntacyo ashaka kutubwira. Tujye twibaza niba turi gukorana na we. Tujye twibuka ko bidahagije gukora, icy’igenzi ni ugukorana na we, maze twaba ari na we dukorera bikaba akarusho.

  1. Yezu wazutse ni we uhumuriza abe akanabashoboza

Abo Yezu yari yarakuye muri rubanda mbere y’urupfu n’izuka, bakabana na we, bakamubona akora ibimenyetso bikomeye, bakamwibonera apfa urw’agashinyaguro, yarabiyeretse aho amariye kuzuka. Yarabahumurije ashaka kubahoza amarira, kubarinda ipfunwe batewe n’ibyo yanyuzemo, yashatse kubakomeza mu kwemera kutajegajega abibutsa ko ubuzima burusha imbaraga urupfu.  Mu ijoro bari baraye baroba ariko ntibaronke, Yezu wazutse yongeye kubereka ko ari we shingiro ry’amaronko yabo, ko ari we utuma ubushobozi n’ubuhanga biyiziho bishobora kugira aho bibageza. Erega mbere yo guhura na Yezu aba bigishwa bari bashavuye! Uzi kugoka ijoro ryose ushikamye ariko bukagucyeraho ntacyo ugezeho? Abigishwa ba Yezu bibukijwe ko n’umurimo bahamagariwe wo kwamamaza inkuru nziza bazawushobozwa na Yezu ubwe. Si umurimo bari kuzakora uko babyumva n’uko babikeka, ahubwo Yezu ubwe ni we wari kuzabashoboza. Yezu yabaciraga amarenga y’uko batari kumwe na we ntacyo bashobora (Yh15,15) kandi ko azabana na bo iminsi yose kugeza igihe isi izashirira (Mt 28,20).

  1. Ntitukishuke ko dushoboye tutari kumwe n’Imana

Ubwo tuzi neza ko Imana ishobora byose, barahirwa abakora ibyo bashinzwe bazirikana ko bari kumwe n’Imana. Ni abanyamahirwe abinjiza Imana mu byabo kuko ibaha kunyurwa mu nzira zabo, ikabaha kwishimira n’umusaruro bashyitseho. Muri iki gihe isi yacu ihangayikishijwe n’icyago cya Covid 19, ntawe kitagizeho ingaruka . Abapfukamye badusabira kandi batwegereza Imana, abayobozi b’ibihugu, abakora mu nzego z’ubuzima, ibihangange, ibikomerezwa, abahanga n’impuguke mu bya siyansi na tekinike bamwe basanzwe  bakora ibintu bitangaje , abafite uruhare rutoya cyangwa  runini muri uru rugamba, twese dusangiye gupfa no gukira. Ntawe udahangayitse. Biri amahire niba abo bose bazirikana ko ubashoboza ari umugenga w’ubuzima kuko nta wakora ibyo byose atariho, kandi ubuzima usibye uwakwigiza nkana, twese tuzi ko ari impano y’Imana. Nyirubutungane Fransisko agereranya igihirahiro turimo n’icy’abigishwa  ba Yezu bari barimo, ubwo umuhengeri wabasangaga mu bwato, bakabona ko bagiye gushira, bagatangira gutabaza (Mk 4,35-41).

Uko dusangiye kamere y’inyantege nke idafite igisubizo kuri byose mu gihe runaka, ni na ko dukwiye gusangira amizero muri Nyagasani Yezu wazutse. Uko yashoboje Petero na bagenzi be bakaronkera aho bari bahebeye, ni uko agenzereza abadacogora mu kwemera n’ukwizera. Hamwe n’umuririmbyi wa Zaburi tugire, tuti: ‘‘Uhoraho ndagukunda, wowe mbaraga’’ (Z 18,2).

  1. Yezu wazutse ntahwema kutwiyereka

Bavandimwe, n’ubwo kamere muntu mu ntege nke zayo yibagirwa vuba, iyo dusuzumye neza dusanga Imana igaragaza ububasha bwayo mu buzima bwacu bwa buri munsi. Mu bihe nk’ibi bya Pasika aho dusingiza Yezu watsinze urupfu kandi bikaba ikimetso cy’uko n’abamwemera bazabaho iteka ryose, bijyane no gusubiza amaso inyuma turebe aho yadukuye. Ibyo binaduha kudakurwa umutima n’ibi bihe turimo bitoroshye, kuko haba mu bihe byiza ndetse no mu bibi Nyagasani ntatererana abe. Uwapfiriye abantu bose abitewe n’urukundo, ntiyadutererana, ari kumwe natwe, ahubwo twisuzume tureba niba tudahumye, umwanya wo kwivugurura no gufata ingamba nshya zo kubaho mu butungane tukaba twawupfusha ubusa.

Muri Pasika ya Nyagasani, duhimbaza impuhwe ze zitagira umupaka ndetse ku cyumweru tuzabizirikana kurushaho. Niturangamire Nyirimpuhwe, ubu n’iteka ryose.

Nyina wa Jambo adusabire.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho