Yezu wazutse yiyereka abe kugira ngo bazahamye uwo bazi neza

Inyigisho yo ku wa kane wa Pasika, uwa 09 Mata 2015

Amasomo: Intu3, 11-26; Zab8, 4-9; Lk24, 35-48

Bavandimwe, kuri uyu munsi wa kane wa Pasika, Kiliziya irakomeza kutubuganizamo ibyishimo bya Pasika. Yezu wazutse ariyereka abe, kugira ngo abakomeze mu kwemera, kandi abahe imbaraga zo kuzahamya ko ari muzima.

Ba bigishwa bajyaga i Emawusi, ubwo bari bikubuye, bisubiriye mu byabo bya kera kubera uwo bari barakurikiye yishwe, baje gukomezwa n’uko Nyirubwite, Yezu abiyeretse ari muzima. Kuva ubwo bahise banezerwa, babona ko batakurikiye umuyaga cyangwa baringa! Bafata umwanzuro wo kutarara aho i Emawusi, bihutira kujya gukura mu gihirahiro ba Cumi n’umwe bari bigungiye i Yeruzalemu. Bakigerayo basanze iyo Nkuru nziza y’izuka ba Cumi n’umwe bayiciye iryera; byavugwa ko Yezu yaba yabonekeye Simoni. Nyamara ariko nta cyemezo ntakuka bari bafite cy’uko Yezu koko yazutse. Abo bavuye i Emawusi nabo basonzemo, batanga ubuhamya bwabo ko bamwiboneye, bakagendanana na we, akabaganiriza, bagasangira, ndetse akamanyura umugati bikabakora ahantu kuko bibutse iremwa ry’Ukaristiya. Nyamara na none, ubu buhamya bwari bukiri mu nkuru mbarirano n’ubwo ari Inkuru nziza.

Bashira amazeze no gushidikanya: Yezu Kristu wazutse ntazitirwa n’igihe, imisozi n’intera! Agera hose no muri bose. Nibwo bagihana ayo makuru, agize atya we ubwe, aba ahaganze hagati y’abo! Birakomeye! Yezu ajya hagati y’abe. Ni we bumwe bwacu. Umuntu yakwibaza uko abari aho bifashe bamubonye. Ubukristu ntibushingiye mbere na mbere ku nzego zubatse neza za Kiliziya! Byongeye, ubukristu ntabwo ari mbere na mbere uguhererekanya ingengabitekerezo y’imyumvire ya Kristu. Ubukristu ni UGUHURA NA KRISTU, UKANYWANA NA WE, MUGASANGIRA, UKAMURYA,”AKAKURYA” ni ukuvuga akaba umugenga w’ubuzima bwawe, ukemera gutunga no gutanga amahoro ye. Kristu duhura na we bwite by’umwihariko muri Kiliziya ye imuduha mu Ijambo rye, muri Ukaristiya Ntagatifu no mu bababaye.

Nkomeze inkuru nziza ya Yezu yiyereka abe: Akigera aho, igikuru cyabaye kumubona no kumwakira; icya kabiri ihumure no kugenda abohora imitima yamunzwe n’ubwoba kuburyo ayisenderezamo amahoro; icya gatatu, bamaze gushira impumu, bigizemo amahoro bamusangije ibyo bafite: bari bafite igice cy’ifi yokeje. Yezu ni we wateye intambwe za mbere abasanga iyo bigungiye n’ubwoba! Abasangiza ibyo afite by’ikirenga: yabasangije ikuzo ry’izuka yisesuyeho. Izuka yabahaye kugiraho uruhare, ryabahaye amahoro. Nabo bamusangiza ubuzima bwabo. Biragorana gusangira n’uwo wishisha cyangwa utizeye. Yezu yabanje kubatinyura abereka ko ari umwe babanye na mbere y’urupfu rwe. Abereka ibiganza n’ibirenge, abibutsa ibyo yajyaga abigisha ataricwa, ahugura ubwenge bwabo. Ni ukwibeshya cyane kwibwira ko wamenya Yezu udasoma Ibyandistwe bitagatifu. Niba udashengerera biragoye kumenya Yezu: mu gushengerera no guhabwa neza Ukaristiya niho tumenya neza umubiri wa Kristu, n’amaraso ye, ndetse n’ijambo rye n’ubumana bwe. Yezu ni we ubwe muri Ukaristiya. Si baringa.

Uwahuye na Yezu bakagirana ubumwe n’ubucuti akurikizaho kumubera umuhamya muri bagenzi be. Iyo wiha guhamya Kristu nyamara utamuzi, mutarahuye, byitwa amazimwe, impuha no kwivugira ibi bisanzwe urubyiruko rw’ubu rwita imitoma! Uko guhamya uwo azi neza, yakiriye, ni ko kwatumye Petero akiza ikirema mu izina rya Yezu, kandi koko kirakira. Guhura na Yezu wazutse, kwatumye Petero yamamaza kandi ahamya ukwemera, asubira mu mateka y’icungurwa rya muntu ayahuza n’ibihe barimo, ahamagarira abantu kwemera Yezu Kristu we bazakesha ubugingo bw’iteka amaze kubamururaho ibyaha byabo byose. Uwahuye na Yezu avuga ijambo koko ritanga ubuzima, rigahabura abahabye, rigatanga ihumure n’amahoro nyayo.

Dusabire abavandimwe bari gukora Noveni y’impuhwe z’Imana biyongere mu mwiza, mu butungane no mu bwinshi. Bakomeze baryoherwe no gucengera mu mabanga y’umutima wa Kristu wuje impuhwe kandi babe hose no muri bose, ababibyi b’impuhwe z’Imana.

Pasika nziza!

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho