Yezu ni We Nzira, Ukuri n’Ubugingo

Inyigisho yo ku wa gatanu w’Icyumweru cya kane cya Pasika, Umwaka A

Ku ya 16 Gicurasi 2014

 

Bavandimwe,

Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa,dukomeje kumva inyigisho Pawulo yatangiye i Antiyokiya ho muri Pisidiya. Ejo twumvise igice cyayo cya mbere.

Twibuke ko uyu Pawulo ari wa wundi kugeza ejobundi igitabo cyitaga Sawuli. Ni wa wundi watotezaga Kiliziya ya Kristu, ajujubya kandi yica abigishwa ba Nyagasani (Intu 9, 1). Ni wa wundi wari warayogoje abemera Kristu, afata abagabo n’abagore akabaroha mu buroko (Intu 9, 2). Ni wa wundi wemeye ko Stefano yicishwa amabuye (Intu 8, 1).

Ariko kuva aho ahuriye na Yezu wazutse mu nzira igana Damasi (Intu 9, 1-19), yarahindutse pe! Yarahindutse, yemera Yezu Kristu. Yasobanukiwe neza ko Yezu ari We koko “Inzira, Ukuri n’Ubugingo”, nk’uko tubigarukaho mu kuzirikana Ivanjili tumaze kumva. Dore nguyu rero aramamaza kandi agashyikiriza abandi Inkuru nziza y’umukiro. Arahamagarira abatari bamenya Yezu Kristu kumumenya no kumwemera kugira ngo nabo baronke umukiro muri We.

Pawulo rero, muri iyi nyigisho ye ya mbere twagejejweho n’igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, arahamya ashize amanga ko Imana yazuye Yezu Kristu, wishwe amanitswe ku giti cy’umusaraba. Arahamya ko muri Yezu wapfuye akazuka Imana yasohoje Isezerano yari yaragiranye n’abasokuruza. Iyo ni yo Nkuru nziza aje kubamenyesha. Ni ryo jambo ry’umukiro agejeje haba ku ba Israheli, bo rubyaro rwa Abrahamu, haba no ku batinya Imana.

Bavandimwe,

Natwe abamenye Yezu Kristu, natwe abahuye na We mu nzira z’ubuzima bwacu, natwe abakiriye umukiro atanga, ntidushobora kwihererana iyo Nkuru nziza. Nka Petero na Yohani, natwe “ntidushobora guceceka ibyo twiboneye kandi tukabyiyumvira” (Intu 4, 20). Duhamagariwe gushyikiriza abandi iyo Nkuru nziza. Duhamagariwe kumenyesha Yezu abatari bamumenya. Uyu munsi ni twebwe Imana yasohoreje Isezerano, kandi ni twebwe dutwariye Kristu iyi Nkuru nziza kugira ngo n’abandi ibagereho.

Bavandimwe,

Ivanjili ntagatitu twumvise uyu munsi igaruka mu yandi magambo kuri iyo ngingo. Yezu ni We “Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo” (Yh 14, 6). Aya magambo Yezu yayavuze mu kiganiro yagiranye n’abigishwa be nyuma yo kuboza ibirenge. Yezu yari arimo abasezeraho, ababwira ko akiri kumwe nabo igihe kigufi (Yh 13, 33) kuko yari azi ko igihe cye kigeze “cyo kuva kuri iyi si agasubira kwa Se” (Yh 13, 1). Kugira ngo abishwa be badatwarwa n’agahinda ko kubona agiye, Yezu yarabahumurije, abasaba kumwera no kwizera ko agiye kubategurira umwanya: “Ntimugakuke umutima. Nimwere Imana nanjye munyemere… Ubu ngiye kubategurira umwanya… kugira ngo aho ndi namwe abe ari ho muba” (Yh 14, 1-3) Yongeraho ati “Aho ngiye murahazi n’inzira yaho murayizi” (Yh 14, 4).

Ni bwo Tomasi, muri kwa gushaka gusobanukirwa bidasubirwaho, agize ati “Nyagasani, tube tutazi aho ugiye, ukabona twamenya inzira dute?” Ikibazo cya Tomasi cyatumye tumenya kurushaho Yezu uwo ari we. Yezu ati “Ni jye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho” (Yh 14, 6).

Yezu ni We Nzira. Ku cyumweru gishize Yezu yatubwiraga ko ari irembo ry’intama (Yh 10, 7). Uyu munsi arongeraho ko ari n’inzira. Ni We nzira itugeza kuri Data. Ni We tugomba kunyuraho kugira ngo tugere kwa Data. Ni We Nzira izatugeza mu ijuru. Ni inzira idatana, itazimiza. Ni inzira itayobagurika. Ni inzira y’ubutungane. Ni inzira itarangwamo umwijima, ahubwo ni inzira y’urumuri. Ni We herezo ry’inzira. Ni We nzira nziza izatugeza mu nzu ya Data.

Yezu ni We Ukuri. Ni We kuri ku Mana no ku bantu. Ni We kuri kw’amateka y’ugucungurwa kwa bene muntu. Ni We cyuzuzo na musozo w’Isezerano ry’Imana. Ni We utumenyesha Data. Ni We utwereka uko muntu nyakuri ateye, uko agomba kunogera Imana n’uko agomba kubanira abavandimwe be mu kuri no mu rukundo.

Yezu ni we Bugingo. Muri Yezu ni ho hari ubuzima buzima; ubuzima butazima. Umwemera wese amuha ubugingo “busagambye” (Yh 10, 10); ubugingo bw’iteka kandi ntateze gupfa bibaho (Yh 10, 28), ndetse n’aho yaba yarapfuye, azabaho (Yh 11, 25).

Yewe, muvandimwe uri mu rugendo, inzira yawe ni iyihe? Uragana he ? Uyobowe na nde ? Urashaka iki ? Yezu ni We nzira imwe rukumbi kandi y’ukuri ijyana mu bugingo. Mugane; ntuzakorwa n’icyimwaro.

Urashaka kubaho byuzuye? Sanga Yezu. Urashaka kubaho ubuzima busendereye ? Emera Yezu. Urifuza kubaho ubuzireherezo ? Izere Yezu. Urashaka kubaho mu ihirwe ridashira? Tuza Yezu mu buzima bwawe, mukunde kandi umukundishe abandi.

Nyagasani Yezu muhorane.

Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho