Yezu yadutsindiye icyaha n’urupfu

Inyigisho yo ku wa kabiri w‘icyumweru cya 7 cya Pasika, 18/05/2021

Amasomo matagatifu: Intu 20, 17-27, Yh 17, 1-11a

Bakristu bavandimwe,

Yezu Kristu Umwami n’Umukiza wacu wadutsindiye icyaha n’urupfu, akatwuzuza Roho we Mutagatifu, nasingizwe iteka ryose.

Muri iyi minsi twitegura guhimbaza umunsi mukuru wa Penekosti, tuboneraho kwemerera Roho Mutagatifu ngo atuvugururemo Ingabire ze yadusendereje duhabwa amasakaramentu ya Batisimu n‘Ugukomezwa, dukingurire Imitima yacu kwakira Ijambo ry’Imana ry’uyu munsi. Mu isomo ryo mu gitabo cy’ibyakozwe n’Intumwa, Pawulo aradutekerereza muri make uko ubutumwa bwe bwagenze. Aragira ati: “Nakoreye Nyagasani niyoroheje ku buryo bwose, mu marira no mu magorwa naterwaga n’ubugambanyi bw’Abayahudi”. Aboneyeho kandi guhishura amagorwa yari amutegereje i Yeruzalemu aho yari agiye kwerekeza. 

Natwe mu buzima turimo ubwo ari bwo bwose hari byinshi bishobora kuba bidutera gucogora mu gukorera Imana. Dusabe Roho utumara ubwoba tubonereho kwamamaza Kristu haba mu byishimo ndetse no mu marira. Nta cyiza kibaho cyaruta gukorera Imana no kwamamaza ubuntu itugirira kandi ingororano iteganirijwe abemeye uwo murimo ni ntagererenywa.

Bavandimwe, dore twagize amahirwe yo kumenya Imana, tuyimenyeshejwe n’Umwana wayo Yezu Kristu, twuzuzwamo Roho uturuka kuri Data no kuri Mwana. Nimucyo duharanire kubaha no kubahisha izina ry’Imana kuko ari byo bitanga ibyishimo n’ubugingo buhoraho. Ntitugakangaranywe cyangwa ngo dutwarwe n’ibihinda muri iyi si bituma abenshi batera umugongo Nyir’ubugingo. Nimuze tumukomereho kandi dufatane urunana mu rukundo, nta kabuza tuzatsinda, kandi umunezero uduteganirijwe urahambaye.

Umubyeyi Bikiramariya twambaza iteka, cyane cyane muri uku kwezi kwa gatanu, aduhakirwe iteka adusabire guhamya ibirindiro muri Kristu no gukomeza kumwamaza dushize amanga.

Padiri Yozefu Uwitonze

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho