Yezu yaje guca imanza ?

Inyigisho yo kuwa gatatu w’icyumweru cya IV cya Pasika/C, ku ya 15 Gicurasi 2019

“Sinazanywe no gucira isi urubanza, ahubwo naje gukiza isi”

Amasomo: Ibyakozwe n’Intumwa 12,24-13, 5ª;   Yohani 12,44-50

Yezu Kirisitu naganze iteka.

Bavandimwe, Yezu Kirisitu umucunguzi wacu, mu Nkuru Nziza tumaze kumva, yongeye kutwibutsa icyamuzanye kuri iyi si yacu: “Nihagira uwumva amagambo yanjye ntayakurikize, si jye umucira urubanza, kuko ntazanywe no gucira isi urubanza, ahubwo naje gukiza isi”. Yezu ubwo butumwa bwo gukiza isi, abukora atwibutsa ko ari we rumuri rumurikira intambwe zacu kugira ngo tutagenda mu mwijima tukayoba. Iyo dukurikiye urumuri rwe, rutugeza ku gucungurwa, ari byo kugira umugabane ku bugingo bw’iteka. Ni ngombwa guhora twibuka rwa rumuri twahawe igihe tubatijwe. Dusabwe kwirinda kuruzimya ahubwo tukihatira kugenda ducanira abo rwazimanye, ndetse tukanamurikira abatararwigeze cyangwa abarutaye, kuko iyo babonye uko tubayeho n’ibyo dukora byiza bahera aho bakagarukira Imana, yo soko ya byose.

Abagenerwa uwo mukiro dukesha urupfu n’izuka bya Kristu, ni abemera gukurikiza no gukurikira Urumuri Nyarumuri  Yezu Kirisitu, Rumuri rw’isi. Naho abamuhunga bagenda mu mwijima, ndetse n’ibyo bakora aho kubamurikira bigatuma bibera mu icuraburindi kurushaho. Nyamara n’ubwo  Yezu yahisemo gucungura bose, twibuke ko buri wese amurekera ubwigenge bwe, ntawe ashaka ko amukurikira kubera agahato n’ubwoba ahubwo ashaka ko buri wese ku bwende bwe amukurikira abikuye ku mutima. Ngurwo urukundo ruhebuje Imana ikunda abayo. Kuturekera ubwigenge maze buri wese agakora icyo yumva kimunogeye. Dore ko yaduhaye ubwenge n’ubwigenge. Iyo tubikoresheje neza bituzanira amahoro, amahirwe, umugisha n’umukiro. Twabikoresha nabi bikatuzanira akarambaraye, akaga n’agahinda. Twibuke iri jambo: “Dore uyu munsi nshyize imbere yawe ubugingo n’amahirwe, urupfu n’ibyago” (Ivug. 30,15). …buri wese yihiteremo ikimunyuze. Amahitamo yacu rero ni yo azatugeza ku mukiro cyangwa ku muvumo, buri wese arashishoze ikimuguye ku mutima.

Uhisemo rero kwakira no gukurikira Urumuri nyarumuri Kirisitu Yezu, bimufasha kuzurizwaho ubutumwa yatwibwiriye muri aya amagambo: “Naje mu nsi ndi urumuri, kugira ngo unyemera wese adahera mu mwijima”. Aha rero ni ngombwa ko abahisemo gukurikiza no gukurikira Yezu, twihatira kuba urugero rw’abo tubana n’abo duhura, kugira ngo tubatere ubutwari bwo kudacogora mu rugendo rwabo. Benshi batinya urumuri dukesha Kirisitu, kuko rumurikira buri wese, kandi rugashyira ahabona imigenzereze idakwiye n’izindi nenge z’uwibera mu mwijima. Kuko aba adashaka ko ibyo yiberamo yabivamo, ahubwo yabirambararamo, dore ko ikibi gifatira mu ngeso zishimisha umubiri ariko zikangiza roho. Aha twavuga irari ry’ubusambanyi, ubusinzi, kwiba no kumva abantu bakora nk’ibyo ukora kugira ngo imibereho yabo itagucira urubanza.

Urumuri dukesha Kirisitu, rutuma tubona inenge z’icyaha ndetse n’ingaruka zacyo. Ni yo mpamvu tutagomba gutinya gushyira ubuzima bwacu mu nzira nziza dukesha Ijambo ry’Imana. Kuko muri iryo Jambo ryayo ni ho itwigishiriza kumenya ikiduha amahoro n’umugisha tukirinda ikituzanira ibyago n’umuvumo.

Turasabwa rero gukunda gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana buri munsi kuko ritumurikira mu byo dukora n’ibyo dutekereza gukora, kandi rikadukomeza mu bigeragezo duhura na byo, kuko Imana ikomeza kutuba hafi, nk’uko yagiye ibikorera abakurambere bacu, natwe abayizera ibyo yakoze ikomeza kubikorera abayo, igikuru ni uguhorana amizero muri yo. Kuko ntawayiringiye ngo akorwe n’isoni cyangwa ikimwaro, ahubwo buri gihe asoreza ku mutsindo. Yezu ubwe ndeste n’Ijambo rye, abamwiringira kandi bakemera kumvira Ijambo rye, ribazanira ibyishimo, ukwizera, rikabakomeza mu kwemera no mu rukundo kandi umuntu agahora yishimiye kubaho no gufasha abandi abaremamo icyanga cyo kwishimira kubaho.

Aha rero hatwibutsa ko, gukurikira no kwizera Yezu, bidakuraho, guhangayika mu rwego rwo guhihibikana dushaka ikizaturamira ejo: rifasha buri wese kutibagirwa ko habaho, igihe cy’ibyishimo  n’amahoro, igihe cy’agahinda n’uburwayi. Igihe cy’amarira n’amaganya, igihe cy’umunezero n’umugisha…ibi byose birahita ni uko urukundo, ubuntu n’ubumuntu bikarangira bitsinze kandi bikaronkera umukiro uwiziritse ku neza y’Imana.

Ubwo rero itegeko rya SE ari we Data, Imana umuremyi wa byose, ari ukwemera uwo yatumye, niduharanire, kwumwera no kumwigana ingiro n’ingendo. Nitumwemera tuzagabana ubugingo bw’iteka. Duharanire kuba indahemuka ku nyigisho aduha, bityo tuzigiramo ubuzima kandi natwe tubashe kuremamo abandi icyanga cyo kubaho, bityo na bo bazabasha kugenda bagira neza aho banyuze hose, kuko ari rwo rugero Yezu yaduhaye ngo rube urwacu, aho turi hose.

Duharanire rero twebwe ababatijwe, ko Yezu yakundwa akubahwa bigahesha SE ikuzo. Ibyo tuzabishyikaho, nitwemera kureka Roho Mutagatifu akayobora intamwe zacu, tukareka akatubwiriza ibyo dukwiye kuvuga no gukora, uko tugomba kubaho turangwa no gukunda, gukora icyiza, kubabarira no gushimira Imana igihe cyose n’ahantu hose.

Umubyeyi Bikira Mariya waranzwe no gutega amatwi Ijambo ry’Imana kandi akarizirikana, nadusabire iyo ngabire yo kureka Roho wa Nyagasani akaba ari we uyobora intambwe n’ubuzima bwacu. Amina

Padiri Anselimi MUSAFIRI