Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 10 gisanzwe, B, ku wa 10 Kamena 2015
Amasomo : 2Kor 3,4-11 ; Zab 98,5,6,7,8,9; Mt 5,17-19
Bavandimwe, Itegekonshinga ry’Ingoma y’Imana rishaka kuzamura abantu rikabajyana mu nzira y’ubutungane ; muri iyo Ngoma nta guca ku ruhande , kandi amategeko yose yose ugomba kuyuzuza kugeza ku ndunduro.
Imana yahaye Musa amategeko yerekeye imibanire yacu na Yo n’imibanire yacu n’abantu. Ikiindi kandi ni uko ayo mategeko yose yahoraga asobanurwa n’Abahanuzi. Nk’uko tubisanga muri Bibiliya hari benshi twita intungane zo mu Isezerano rya kera, bagerageje kumvira no kuyakurikiza kugeza ku kadomo kayo kanyuma.
Yezu ubwe yarayakunze (amategeko y’Uhoraho) n’abigishwa be barayakunze. Nyamara yashatse kuyanonosora kugirango avugurure ibyiza biri muri buri muntu byisumbure k’ubutungane bw’abakurambere. Ubwo butungane bw’abakurambere Yezu ntiyaje kubukuraho ngo aha barayobye. Ahubwo Yezu yumvisha abigishwa be ko tugomba kuzuza ibyo amategeko adusaba byose ; kandi tukayakurikizanya umutima mushya.
Hari umuhanga washatse kumvikanisha neza icyo Yezu avuga iyo agize ati : « naje kunonosora amategeko » nuko yifashisha ingero ebyiri z’amategeko tuzi :
Hari itegeko rigira riti : « Ntuzice ». Sinigeze nica umuntu, ukibaza rero uti : ’’ ubwo se si ndi intungane’’ ? oya ! Kuko iryo tegeko rinsaba ibindi : kutarwana n’undi, kutamutuka, kutamukubita n’ibindi. Ibyo se mbyirinze naba nubahirije iryo itegeko ? Reka da ! Kuko kutagirira undi nabi si intangiriro y’ubutungane, ahubwo ibyo ni ugucubya urwango gusa. Ubwo rero uti ‘ kunonosora iryo tegeko bivuze ko binsaba gukunda mugenzi wanjye : kwigorora n’uwo dufitanye akabazo kandi nkamugirira neza. Ese ibyo ntibihagije’ ? Ashwi !
Itegeko « Ntuzice » rikomeza kunsaba ibindi ngo rinonosorwe. Nzuzuza iryo tegeko ninkunda abandi kugeza ku ndunduro, nka Kristu. Ubwo rero iryo tegeko, kurinonosora neza neza bivuga kwemera gupfira abandi.
Hari irindi tegeko : « Ntuzasambane ». Kera bicaga abafatiwe mu busambanyi. Ese kubica niko kunonosora iryo tegeko ? Ashwi da! Uti : ‘ninsambana, umugore cyangwa umugabo wanjye akabimenya byatuviramo gutandukana! Cyangwa umujene ati : ‘hagize abamenya ko nasambanye byanteza urubwa’ ! Ibyo rero bigatuma wibuza kwica iryo tegeko. Kuri Yezu nta butungane buri muri ibyo, kuko ni ubwoba butuma wubahiriza iryo tegeko. Naho Yezu we ashaka ubutungane burenze ubwo bwoba. Ndetse kurinda ijisho ryawe n’ikiganza ntibinonosora iryo tegeko, niyo mpamvu hari aho atubwira ati : « unogore ijisho ryawe ! Uce ikiganza cyawe! Niba bigukururira mu gicumuro ». Kunonosora iryo tegeko rero bidusaba kwigomwa, kwemera imisaraba ndetse no kwiyumanganya.
Ubutungane Yezu asaba si ukubahiriza amategeko gusa n’imihango ; ahubwo ni ukuvugurura ayo mategeko akageramo imbere mu mutima : Nibuza kwica umuntu ariko nkamwifuriza gupfa. Ese ubutungane bwanjye buri hehe ? N’ubwo nubaha itegeko, ariko ndacyafite umutima w’umwicanyi. Urwango rundimo. Nibuza gusambana, ariko umutima wanjye ukagurumanamo irari! Ese mba nononsoye nte iryo tegeko? Ndacyari umusambanyi mu mutima: Sekibi andimo.
Dusabirane kugira ngo Yezu aduhe kumenya icyiza no kugihitamo, turusheho kwitonda no kuba beza inyuma n’imbere mu mutima. Tugenze nk’abana bakunda amategeko y’umubyeyi bakayanoza n’umutima wishimye.
Nyagasani Yezu abane namwe
Padiri Jean Marie Vianney NTACOGORA
Arkidiyosezi ya Kigali/ Paroisse Munyana