Yezu yaje kutwigisha kunonosora amategeko

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 3, Igisibo 2014

Ku ya 26 Werurwe 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Fraterne NAHIMANA

Amasomo tuzirikana none turayasanga : Ivug 4,1.5-9 na Mt 5, 17-19

Bavandimwe igihe cy’igisibo ni igihe gikomeye cya kiliziya kitwibutsa kutarangara no kutirara ngo bya bindi dusanzwe dukora turangaye, tutanabishyizeho umutima, twongere tubihugukire, tubigire byiza kurushaho. Kunonosora bivuga mbere na mbere gukora uko bikwiye ibyo dusanzwe dukora igicagate. N’ubundi umuntu mu ntege nke ze haba ubwo yifuza kunoza no kunonosora ibintu ariko ntibigere ku rugero nyarwo rwatuma yumva yishimye. Icyakora Imana mu bwiza bwayo ntiyabura kudushimira uwo mutima ndetse n’imbaraga dukoresha dushaka kunoza ibyo dukora. Mu gisibo twihatire kugira ibyo tunonosora, tuzagere kuri Pasika turi muntu wiyumvamo ubuzima bushya dukesha kuzirikana ku magambo n’imigenzereze bya Kristu. Burya haba ubwo twiyemeza byinshi maze tukazatunganya bicye, aka wa mugani w’ikinyarwanda ngo: “Isuri isambira byinshi igasohoza bicye’’. Ese muri iki gisibo umukristu aramutse yiyemeje kunonosora rimwe mu mategeko y’Imana yaba adakoze ikintu gikomeye? Kristu atubeshaho avuga, koko rero Ijambo rye ni ubuzima. Kristu atubeshaho kandi akora koko rero abazirikana ibyo yakoze babironkeramo ubuzima.

  1. Isezerano rya kera ryacaga amarenga

Mu isezerano rya cyera tubona ukuntu Imana yahaye Musa amategeko n’imigenzo ngo abishyikirize umuryango wa Isiraheli ngo kandi nibabikurikiza bazabone kubaho. Kuba umuryango w’Imana wari uhawe ayo mategeko byari ikimenyetso cy’uko Imana iwufiteho umugambi. Imana yatanze amategeko ikurikije uko yabonaga uwo muryango inakurikije icyo yari iwutegerejeho mu gihe waba wayakurikije wanayitayeho. Nta kindi kitari ubuzima Imana igabira uwari we wese wibanda ku mategeko yayo.Ibyo dusanga mu isezerano rya kera bitwumvishako gukurikiza amategeko n’imigenzo no kubitoza abandi bitanga ubuzima bikanatanga amahirwe ku babyitaho ni inshamarenga. Mu isezerano rishya niho tuzabona uko Yezu yitaye ku mategeko ya Data,akibanda ku gushaka kwe akakugira nk’ifunguro rimutunga bityo akaguma muri bwa bumwe yari afitanye na Se. Natwe abe adutoza kugenza nkuko yagenje ngo tuzasangire nawe ikuzo.

  1. Imana yatanze itegeko ryayo ngo ritubesheho

Mu buzima busanzwe amategeko n’amabwiriza bishyirwaho n’abantu bituma hari byinshi bijya mu buryo. Mu muhanda hari ibyapa bitubwirako ahantu ari sens unique, hakaba ibitwibutsa umuvuduko ntarengwa, ndetse iyo abashinzwe umutekano mu muhanda baduha andi mabwiriza n’inama byo kwambara umukandara mu modoka n’ iyo batwibutsako ikinyabiziga runaka hakurikijwe uko cyakozwe n’imbaraga gifite kitagomba kurenza abantu aba n’aba,…baba bifuriza abantu kubaho.

Niba amategeko y’abantu umuntu ashobora kuyakurikiza akirinda impanuka zamuturukaho agasigara arwana n’izamugwirira ziturutse ku bandi, amategeko y’Imana yo uwayitaho, akayubaha, akayakurikiza yaba yamaze kubaho by’ukuri kuko nta gitunguranye cyamuvutsa ubuzima giturutse ku Mana. Imana ikunda ubuzima maze abayubaha ikabubasendereza.

Si ubuzima gusa turonka mu gukurikiza ayo mategeko y’Imana ahubwo abayakurikiza bagira n’ubwenge. “Muzayakomereho, muyakurikize; ni cyo kizatuma muba abanyabwenge mu maso y’amahanga”(Ivug 4,6). Gukurikiza amategeko y’Imana ari byo bivuga guca ukubiri n’inzira y’ikibi tukigana Imana mu neza yayo, bituma tuvugako umuntu azi guteganya no kureba kure kuko bimurinda za ngaruka z’icyaha zituruka kuri we ubwe ndetse n’ibyamugwirira biturutse ku bandi akabasha kubyiyumanganya bitamutesheje umutwe. Hari uwigeze kugira ati: ‘’icyaha kibirindura ubwenge ‘’. Koko se uwamaze gutera umugongo itegeko ry’Imana akanywana n’icyaha ni icyi kindi kiba kizakurikiraho usibye ibyago n’urupfu? Aho ni naho twahera twemezako uwituriye mu cyaha cyaba gito cyangwa igikomeye aba agenda aba umunyabwenge bucye kuko naho umuntu ataterwa ubwoba n’urubanza Nyagasani azamucira ku bakigira igitinyiro cye, yagombye guterwa ubwoba n’ingaruka zigwa ku babayeho mbere ye bacumura.

Bavandimwe niba dushaka kuba abanyabwenge nitwubahe amategeko ya Nyagasani kuko yashyizweho na Nyagasani we soko y’ubwenge. Imana ntiyashyiriraho abo ikunda amategeko abasubiza inyuma, abahutaza cyangwa abapyinagaza. Yaduhaye amategeko yifitemo ubuzima.

  1. Yezu yaje kunonosora amategeko

Amategeko y’Imana uko yari yarahawe umuryango wa Isiraheli yakomeje kubabera ikimenyetso cy’uko Imana hari icyo ibifuzaho ariko nta muntu n’umwe wari wabashije kwerekana uko akwiye gukurikizwa mu buryo bunonosoye mbere ya Yezu Kristu . Nk’uko mbere ya Yezu ibitambo byari byaratuwe Imana ngo bihongerere ibyaha by’imbaga bitagiraga ingano ariko ntibibashe kuvanaho ibyaha bikaba ngombwa ko Kristu aza akitangaho igitambo kitagira inenge, ni nako amategeko yakomeje kwigwa no gukurikizwa mu buryo bucagase. Uwabashije kuyanonosora mu buryo bunyuze Imana ni Kristu wenyine.

Iyo tuvuga ko Yezu yanonosoye amategeko ntituba twibeshya kuko yose yongeye kutwereka ko akubiye muri rya tegeko ry’urukundo rw’Imana n’urwa mugenzi wacu kandi mu mibereho ye yabayeho aricyo kimushishikaje. Ndetse gukomera kuri ayo mategeko nkuko abitwibwirira byatumaga aguma mu rukundo rwa Se: ‘’Nimwubaha amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nkuko nanjye nubaha amategeko ya Data, maze nkaguma mu rukundo rwe”(Yh15,10).

Yezu Kristu yaranzwe no gukomera ku mategeko ya Se maze rwa rukundo ruhatse andi mategeko arugira inkingi y’ubuzima bwe bwose. Ibyo yavugaga n’ibyo yakoraga byose byabaga ariho bishingiye kandi ari naho biganisha.

Yezu Kristu yarakunze by’ukuri: “Yezu Kristu amenyeko igihe cye cyageze cyo kuva kuri iyi si ngo asange Se, uko yagakunze abe bari mu nsi , abakunda byimazeyo’’(Yh13,1). Urupfu rwa Yezu twitegura guhimbaza muri iyi minsi tujye turubonamo ikimenyetso gikomeye ko Kristu atakunze by’igicagate ahubwo ko yakunze ku buryo bwuzuye bunonosoye. Koko rero nta wagira urukundo ruruta urwe We wemeya kwigurana abagome akabaha ubuzima yangako baryozwa ibibi bakoze.

4.Yezu adutoza kuba abatoza, akatwizeza kuzabihemberwa

Yezu,We mukuru mu Ngoma y’ijuru atubwirako uzajya akurikiza ayo mategeko akayatoza abandi, azitwa umuntu ukomeye muri iyo Ngoma. Amagambo nk’aya arongera kuduhwitura ndetse yagombye no kutubera umugambi w’igisibo. Kureba uko twita kuri ariya mategeko n’uburyo tuyatoza abandi cyane cyane abo dukuriye haba mu by’iyobokamana, abo dukuriye mu bukristu, abo tubereye ababyeyi, ndetse no mu mirimo itandukanye umukristu agomba kwibaza urugero aha abo bakorana mu gukurikiza ayo mategeko. Nta byago n’ishyano nko kubaho ntacyo abantu bakwigiraho ngo bagere ku mukiro.

Nkuko ntawe utifuza kubona ingero nziza zamufasha gutera imbere mu mibereho ye ya muntu ni nako mu bukristu abantu bakeneye ingero nziza z’ubutungane, zo kwizirika ku mategeko y’Imana. Dufate umugambi wo kutagira abo tugusha haba mu mvugo n’ingiro yacu, ahubwo twihatire kubera abandi ingero nziza nkuko Kristu yabigenje na n’uyu munsi tukaba tumubonamo umuntu nyamuntu wa wundi, kabone nubwo byatugora, twifuza gusa nawe.

Mbifurije kuba abakurikiza amategeko y’Imana muhanze amaso Kristu we washoboye kuyanonosora, kugirango mugire ubuzima.

Mugire igisibo cyiza, kandi mukomeze kwemerera Yezu Kristu abatoze gukurikiza ayo mategeko atanga ubuzima.

Bikira Mariya Umubyeyi wacu abidusabire.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho