Yezu yakunze abe bari mu nsi

Inyigisho yo ku wa Kane Mutagatifu, Umwaka C, IGISIBO 2013

Ku ya 28 Werurwe 2013

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Yezu yakunze abe bari mu nsi, abakunda byimazeyo (Yh 13, 1-15)

Bakristu bavandimwe,

Dutangiye iminsi nyabutatu ya Pasika : uwa kane mutagatifu, uwa gatanu mutagatifu n’uwa gatandatu mutagatifu. Iyi minsi itatu ni ubwo buri munsi ufite umwihariko wawo, ni nk’aho ari umunsi umwe. Umunsi w’ububabare, urupfu n’izuka bya Yezu.

Uwa kane mutagatifu ni umunsi mukuru ukomeye ku muryango w’Abakristu. Niho Yezu yaremye Ukaristiya mu isangira rya nyuma n’abigishwa be. Ukaristiya niyo ibeshaho Kiliziya. Ni nabwo yaremye Isakramentu ry’Ubusaserodoti. Mbere y’ibyo yabanje kubaha itegeko rishya ry’urukundo, ritubwiriza gukundana atari nk’uko tubyumva, ahubwo nk’uko yadukunze akemera kudupfira ku musaraba. Hanyuma yoza ibirenge by’intumwa ze, ikimenyetso cyo gusukurwa na Yezu no kwitangira abandi mu bwiyoroshye. Tubigarukeho ku buryo burambuye.

  • Yezu yakunze abantu

Pasika iraye iri bube. Yezu azi ko Isaha ye igeze. Agiye gusubira kwa Se aho yaje aturutse, yinjiye mu ikuzo. Ibyabaye byose mu mpera z’ubuzima bwa Yezu hano ku isi ni ikimenyetso cy’urukundo Yezu yakunze abantu. Yabakunze byimazeyo, kugera ku ndunduro. Ni ukuvuga kugera ku ndunduro y’urukundo no ku ndunduro y’ubuzima bwe. Ubugambanyi bwa Yuda ntibwamutunguye. Mbese Yezu ntiyaguye mu mutego, ntiyatsinzwe. Ahubwo yapfuye kuko yabihisemo, kuko yabishatse. Afite mu biganza bye ububasha bw’Imana. Ubugingo bwe yabutanze ku bushake, kubera urukundo.

Ivanjili ya Yohani itwereka ko Yezu « azi » ibigiye kuba. Mbese niwe ubiyobora. Kuri we ni umutsindo w’urukundo. Abona ibintu nk’uko Imana ibibona. Abayahudi n’abigishwa babona ububabare. Bo « ntibazi », ntibumva icyo biriya byose bisobanura.

  • Kwiyorshya

Koza ibirenge ni ikintu gisanzwe mu muco w’Abayahudi. Icyakora uburyo Yezu yabikoze ntibisanzwe. Ntawoza ibirenge bari ku meza, bafungura. Babikora mbere. Ikindi ni uko ari Yezu, Nyagasani n’Umwigisha woza ibirenge by’abigishwa be. Ubundi bikorwa n’abacakara b’abanyamahanga. Nta muyahudi woza undi muyahudi ibirenge. Nibyo Petero atihanganira, ati « Njye ntunyoza ibirenge ». Yezu afite inyigisho ikomeye ashaka guha intumwa ze. Yezu arashaka kwereka abigishwa be inzira yahisemo y’ukwiyoroshya, yo gucishwa bugufi, y’urupfu rw’agashinyaguro kugira ngo asoze ubutumwa bwe. Ibyo akora birashushanya ukwihindura ubusabusa mu bubabare n’urupfu rwe.

Abigishwa bagomba gukurikira iyo nzira. Ushaka kuba umukristu yigire umugaragu w’abandi, abitangire aho kubategeka. Ngiyo inzira yo gukuzwa n’Imana. Gukunda Imana ni ugukora ugushaka kwayo mu byishimo. Ni ukwemera inzira ifunganye, gutsindwa, gusekwa. Gukunda abandi ni ukubitangira ngo banezerwe, bamererwe neza.

  • Gusukurwa

« Ndamutse ntakogeje, ntuzagira umugabane hamwe nanjye »

Aya magambo Yezu abwira Petero tugerageze kuyasobanukirwa. Kugira umugabane hamwe na Yezu, ni ukubana na We mu buzima bw’iteka mu Bwami bwe. Kugira umugabane hamwe na Yezu ni ukugira uruhare ku buzima bw’Imana.

Birumvikana ko iyo Yezu avuga ati « Ndamutse ntakogeje… », ntabwo ari isukurwa ry’inyuma ku mubiri. Ni isukurwa ry’umutima. Yezu ni we udusukura inabi yose dufite ku mutima. Nizeye ko muri iki gisibo buri wese yabonye akanya ko kwegera Yezu mu isakramentu ry’imbabazi kugira ngo amusukure. Hari abapinga ririya sakramentu ngo bazajya birega ku Mana, batagombye kunyura ku muntu. Abandi bati « Kubwira ibyaha byawe umuntu w’umunyabyaha nka we… bimaze iki ? » Icyo nababwira gusa ni uko ku mukristu, isakramentu rya pentensiya rifite akamaro cyane. Ntacyo wabona urisimbuza. Yezu yari azi neza ibyo avuga igihe abwiye intumwa ze  ati « Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazaba babikijijwe, abo mutazabikiza bazabigumana ». Ni Yezu ukiza ibyaha ; padiri ni igikoresho yihitiyemo. Yatweretse inzira tunyuramo kugira ngo We ubwe aturuhure umutwaro w’ibyaha, atwomore ibikomere twatewe n’ibyaha byacu cyangwa se iby’abandi. Abafaransa baca umugani ngo « Uburyohe bw’ibiryo ugenda urushaho kubwumva uko ugenda ubirya ». Na penetensiya wumva ubwiza n’ububasha bwayo iyo uyihawe kenshi (atari ugutegereza adiventi n’igisibo gusa). Ibanga rya penetensiya niyo irikwibwirira. Iradusukura, ikatwunga n’Imana, ikatwunga n’abavandimwe, ikaduha ibyishimo n’imbaraga dukeneye mu rugamba turwana na Sekibi n’ibyo iduhendesha ubwenge byose. Koko iryo sakramentu twaringanya iki ?

  • Aho mwumvise ibyo maze kubagirira ?

Yezu arashaka ko abigishwa be basobanukirwa. Nta gukurikira nk’intama, buhumyi. Yezu arabasobanurira. “Ni urugero mbahaye. Kugira ngo uko mbagiriye, abe ariko namwe mugirirana ubwanyu”. Kuba umuristu ni ukwitanga nka Yezu. Abigishwa bagomba kuba abagaragu nka Yezu. Ntabwo ari ngombwa koza ibirenge nk’uko Yezu yabikoze. Ni ukwinjira muri gahunda yo kwiyoroshya no kwita ku bandi. Gukora nka Yezu, si ukwitangira bandi gusa, ahubwo ni ukumukurikira ni ukugendana nawe, ni ukunga ubumwe nawe mu gukorera Imana n’abavandimwe, kugera ku rupfu bibaye ngombwa.

Kuba umukrisu ni ukugaragaza Kristu mu bantu muri iki gihe. Mbere yo kugira icyo nkora hari ubwo nibaza nti « Ese abandi barabyakira bate ? Barakeka iki ? Baravuga iki ? » Umukristu aribaza ati « Ibi nkora Yezu arabibona. Ese arabishima ? Ibi mvuga Yezu arabyumva. Ese arabishima ? Ibi ntekereza arabibona kuko nta kimwihisha. Ese ari mu mwanya wanjye, yakwitwara ate ? Yafata ikihe cyemezo ? » Muri byose, umwigishwa aharanira gusa n’Umwigisha. Umukristu ntakurikira buhumyi ibivugwa na radiyo na televiziyo, ishyaka cyangwa ishyirahamwe iri cyangwa ririya. Byose arabishungura akareba niba bijyanye n’inyigisho Yezu yatanze mu magambo no mu buzima bwe.

Pasika y’uyu mwaka idufashe kurangamira Yezu no kurushaho gusa na we ari mu byo tuvuga, ari mu byo dukora, mu buzima bwacu no mu bibazo binyuranye duhura nabyo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho