Yezu yamamaza Inkuru Nziza mu Galileya

Inyigisho yo ku wa 1 w’icyumweru cya 1 gisanzwe, C, giharwe

Ku wa 14 Mutarama 2013

Padiri Alexandre UWIZEYE 

Yezu yamamaza Inkuru Nziza mu Galileya kandi agatora abigishwa be ba mbere (Mk 1,14-20)

Bavandimwe,

Abarundi baca umugani ngo “Akaryoshe ntigahora mu itama”. Tumaze iminsi mu byishimo by’umunsi mukuru wa Noheli. Kiliziya zibengerana. Akana Yezu katurembuze mu kirugu gitatse amabara meza. Ejo twahimbaje batisimu ya Yezu. Uwo munsi mukuru washoje igihe cya Noheli. Muri za kiliziya nta kirugu tuzongera kuhabona kugeza kuri noheli itaha. Kuri uyu wa mbere dutangiye igihe gisanzwe cy’umwaka wa liturjiya. Ivanjili y’uyu munsi iradufasha kuva muri Noheli tujya mu gihe gisanzwe cy’umwaka. Yezu amaze kubatizwa. Yahani Batista amaze gufungwa, bizamuviramo no kwicwa; ubutumwa bwe araburangije. Yerekanye Yezu, ati” Dore Ntama w’Imana, dore ukiza ibyaha by’abantu”. Yezu rero atangira kwigisha mu Galileya.

Galileya

Ni mu majyaruguru ya Isiraheli. Ni igice kiri ku mupaka. Bayitaga Galileya y’abanyamahanga. Koko rero hari higanje abanyamahanga ariko n’abayahudi bari bahari. Iyo uri mu bwato mu kiyaga cya Galileya (kizwi kandi ku izina rya Tiberiyade), uba ureba uturere twari dutuwemo n’abanyamahanga (abapagani), intara zo hakurya ya Yorudani. (Muri iki gihe ni mu gihugu cya Yorudaniya na Libani). Yezu arahibanda mu kwigisha Inkuru nziza.

Abo Mariko atubwira

  • Yohani

Ni Yohani Batista. Herode amaze kumufunga kubera ko yatinyutse kumubwira ko abujijwe gutunga umugore w’umuvandimwe we. Uko kuri niko kwatumye Herodi amufunga, nyuma akaza kwicwa ku maherere birututse ku kagambane ka Herodiya (Mk 6,17-29).

  • Yezu

Aragenda. Aza mu Galileya. Aramamaza Inkuru nziza y’Imana. « Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru nziza ». Aragenda akikiye inyanja ya Galileya. Arabona abazaba abigishwa be ba mbere. Arabahamagara.

  • Simoni na Andereya murumuna we

Ni abarobyi niwo mwuga wabo. Bariho bararoha inshundura mu nyanja. Barumva icyo Yezu ababwira ati « Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu ». Ntibajya impaka, nta n’ubwo basobanuza. Turababona basiga inshundura zabo bagakurikira Yezu.

  • Yakobo na Yohani murumuna we

Bombi ni bene Zebedeyi. Baratunganya ishundura zabo mu bwato kugira ngo bazirohe mu nyanja. Yezu arabahamagara. Turababona basiga se n’abakozi be, bakamukurikira.

  • Zebedeyi

Ni se wa Yakobo na murumuna we Yohani. Yazanye n’abahungu be kuroba. Baramusiga mu bwato bagakurikira Yezu umaze kubahamagara.

  • Abakozi ba Zebedeyi

Basigaranye nawe mu bwato abahungu be bamaze gukurikira Yezu.

Uko byagenze.

Yohani integuza ya Yezu amaze gufungwa. Yezu aratangirira mu Galileya kwigisha. Inyigisho ze zikubiye muri aya magambo “Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru nziza!”. Aratora abigishwa be ba mbere Simoni na Andereya, Yakobo na Yohani. Barasiga byose bakamukurikira.

Inyigisho twakuramo

  • Igihe kirageze

Ni cya gihe bategereje ko Imana izaboherereza Umucunguzi. Abahanuzi bakagenda babyibutsa. Bati “Mwicika intege. Imana izuzuza isezerano ryayo igihe ni kigera”. Gihe cyo kwisubiraho tugakunda Imana tugakunda na bagenzi bacu. Umugambi wo kwisubiraho, ni ukwishyira mu bikorwa uyu munsi. Nta kuwushyira ejo.

  • Nimwisubireho

Natwe Yezu aradushishikariza guhinduka. Buri wese afite icyo yahindukaho mu buzima bwa buri munsi, mu rugendo rwo kwitagatifuza.

  • Mwemere Inkuru Nziza

Iyo nkuru nziza ni iyihe? Ni urukundo rutagereranywa Imana ikunda abantu. Yarugaragaje by’umwihariko itwoherereza umwana wayo Yezu Kristu. Inkuru Nziza ikubiye mu nyigisho za Yezu, ubuzima bwe, urupfu rwe n’izuka rye. Mbese Inkuru nziza ni Yezu, Jambo w’Imana wigize umuntu maze akabana natwe. Kuba Imana yaregereye abantu ikaza kubana nabo, ngiyo Inkuru isumba izindi. Abantu barahirwa iyo bayimenye, bakakira Yezu.

  • Bari abarobyi

Bariya bigishwa ba mbere bafite umwuga, bafite gahunda y’ubuzima. Si inkorabusa cyangwa abashomeri. Abo Imana itora baba bafite aho bahagaze, bafite umugambi w’ubuzima ikabereka ugushakka kwayo. Mu myaka yashize nigaga gutwara imodoka ku ishuri riri imbere ya Kiliziya y’Umuryango mutagatifu. Twari benshi harimo n’umubikira mwiza cyane. Iyo ajya mu irushanwa ry’abakobwa beza yari kuba mu bambere. Abasore twiganaga baramurebaga bagatangara. Bati « Ariko se buriya yihoye iki ? Uzi ukuntu yari kuzabyara abana beza ». Kuri bo umukobwa ujya kwiha Imana ni ufite impungenge zo kuzabona umugabo. Si byo nabusa. Abo Yezu atora baba bafite umugambi w’ubuzima, bakawureka bakinjira mu mugambi w’Imana.

  • Nimunkurikire

Ni Yezu utora uwo ashaka, aho ashaka n’igihe ashakiye. Na n’ubu Yezu aragenda mu migi no mu midugudu, ku nkengero z’inyanja n’inzuzi zinyuranye ahamagara abantu ngo bamukurikire we Nzira Ukuri n’Ubuzima. Yezu arabatorera ibintu bibiri by’ingenzi : kubana nawe no gukora ubutumwa. Nibyo dusanga muri Mariko 3, 14 « Abashyiraho ari cumi na babiri, kugira ngo babane nawe, kandi ngo abatume kwamamaza Inkuru nziza ». Bazamufasha gushyiraho Umuryango mushya w’abana b’Imana ari wo Kiliziya.

  • Ako kanya

Biratangaje kuba yarabahamagaye, ako kanya bagahita bamukurikira. Inyigisho irimo ni uko icyo Imana ivuze gihita kibaho. Ijambo ry’Imana ryifitemo ububasha. Nibyo bumvikanisha impamvu basiga akazi n’ababyeyi.

  • Basigaho inshundura zabo … basiga se Zebedeyi mu bwato, hamwe n’abakozi be

Basize ibikoresho byabo, ni ukuvuga ko baretse akazi bakoraga. Basiga abo babanaga (ababyeyi n’abakozi). Abakurikiye Yezu bose ntabasaba gusiga byose. Bariya bigishwa ba mbere bari bafite ubutumwa bw’umwihariko bwo kubana na Yezu no kumufasha mu butumwa bwe no kuzabukomeza amaze gusubira mu ijuru. Byabasabaga rero gusiga byose bagakurikira Yezu wenyine. Kwihambira ku babyeyi no ku kazi ntibyajyanaga n’ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru nziza bagenda bimuka. Aha wenda umuntu yahabona impamvu abapadiri badashaka.

Icyakora buri gihe gukurikira Kristu bya nyabyo bijyana no kwigomwa. Kuko hari aho umukristu agera akaba yareka akazi aka n’aka kabangamiye ubukristu bwe, cyangwa se akareka ubucuti butamufasha kurushaho kuba inyangamugayo. Twiga mu mashuri y’isumbuye, abarezi bacu badushishikarizaga kwirinda inshuti mbi. Iyo uhisemo Yezu hari ibindi uba ushyize ku ruhande; atari uko ari bibi, ahubwo ari uko bitagufasha gukomeza inzira watangiye.

Bavandimwe,

Yezu arakomeza kwamamaza Inkuru nziza ku isi yose. Ubu ntagaragara akorera muri Kiliziya ari yo mubiri we. Natwe Yezu yarudahamagaye aradutora. Natwe dushobora gutanga ubuhamya bw’uko twahuye na Yezu bwa mbere, aho twahuriye, icyo yatubwiye, uko twabayeho nyuma yo guhura na Yezu. Na n’ubu arakomeza kutugenderera akaduha ubundi butumwa. Niwumva ijwi rye, ntunangire umutima wawe. Umenye ko Yezu aruta byose kandi aruta bose. Kumukurikira, kubana nawe, ni byo soko y’amahoro, ibyishimo n’umunezero nyawo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho