Yezu yapfiriye guhuriza hamwe abana b’Imana

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 5, IGISIBO 2013

Ku ya 23 Werurwe 2013

Padiri Alexandre UWIZEYE

Yezu yapfiriye guhuriza hamwe abana bose b’Imana batatanye (Yh 11,45-57)

Nk’uko tubihamya mu Ndangakwemera, icyatumye Yezu amanuka mu ijuru ni twebwe abantu no kugira ngo dukire. Uwo mukiro Yezu yaturonkeye ni ukudukiza icyaha no kutugira abana b’Imana. Ivanjili y’uyu munsi, irabitubwira mu yandi magambo. Yezu yaje kunga abantu n’Imana, no kubunga na bagenzi babo. Umukiza Yezu yatuzaniye : UBUMWE. Yezu yaje guhuriza hamwe abana b’Imana bari baratatanye kubera icyaha.

Koko rero, icyaha ni ikintu kibi cyane. Gitandukanya umuntu n’Imana. Ubuzima bw’Imana ntibumugereho. Gitandukanya abantu hagati yabo. Mwibuke Adamu na Eva bamaze gucumura. Batangiye kwitana ba mwana. « Si njyewe, ni umugore wanshyize iruhande ». Nyamara bataracumura, umugabo yarakangutse abonye umugore arahimbarwa ati « Iri ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, ni umubiri wo mu mubiri wanjye » (Intg 2,23). Mbese ubumwe bwari bwose, ijana ku ijana. Icyaha cyazanye umwiryane mu rubyaro rwabo Kayini yica Abeli. Arangije ati « Si ndi umurinzi wa murumuna wanjye ». Icyaha kandi kibuza umuntu amahoro muri we agahora abunza imitima. Nicyo cyatumye muntu amaze gucumura ajya kwihisha Imana, kuko icyaha cyari cyamwambitse ubusa. Yezu adupfira ku musaraba yatwunze n’Imana, aduhuza na bangenzi bacu, atuzanira amahoro n’ibyishimo mu mitima yacu.

Mu Ivanjili y’uyu munsi, urupfu rwa Yezu ruregereje. Kayifa, umuherezabitambo mukuru, arahanura ubuhanuzi bumurenze. Mu nyungu za politiki, aratanga igitekerezo mu Nama nkuru, cyo gukuraho Yezu uteza umutekano muke. Bityo amahoro agasagamba, Abakoloni b’Abanyaroma ntibasenye umugi wabo bamaze gutsemba abawutuye. Twongere tumwumve « Nta cyo mubyumvamo! Ntimubona ko ikiruta ari uko umuntu umwe yapfa mu kigwi cy’imbaga, aho kugira ngo igihugu cyose kirimbuke!». Umwanditsi w’Ivanjili akadufasha kumva buriya buhanuzi. « Ibyo ntiyabivuze ku bwe; yabitewe no kuba umuherezabitambo mukuru w’uwo mwaka bimuha guhanura, avuga ko Yezu yari agiye gupfira rubanda. Bitari no gupfira rubanda gusa, ndetse no gukoranya abana b’Imana batatanye, akababumbira hamwe.» Urupfu rwa Yezu ruzahuriza mu bumwe umuryango mushya w’Imana, bityo huzuzwe ibyo Ezekiyeli yahanuye. Ni ukuvuga ko uwo Imana yatoye idashingira ku bwenge bwe cyangwa ku myumvire ye. Kiliziya ibivuga mu yandi magambo. Itwigisha ko isakrementu ridahabwa ububasha n’ubutungane bw’uritanze. Ni ku bubasha bw’Imana bukorera no mu banyantege nke. Kayifa ni umuherezabitambo. Imana yaramutoye. Aribwira ko avuga ku bwe kandi ari Roho w’Imana umukoreramo.

Igihe Yezu yemeye kudupfira ku musaraba, Umubambiko wo mu Ngoro y’Imana waratanyutse kuva hejuru kugera hasi. (Mt 27,51) Uriya mubambiko watandukanyaga igice cy’abayahudi n’aho abanyamahanga bashoboraga gusengera. Itanyuka ry’uriya mubambiko ni ikimenyetso cyerekana ko mu rupfu rwe, Yezu yahuje abayahudi n’abatari bo. Nibyo Pawulo avuga ati « Nta muyahudi, cyangwa umugereki, nta mucakara cyangwa uwigenga, nta mugabo cyangwa se umugore bose babaye umwe muri Kristu ». Kristu araduhindura ibiremwa bishya. Aha tuhumve neza. Ubaye umukristu, icyo ashyira imbere si inkomoko ye cyangwa umutungo ; icyo aha umwanya w’ibanze ni ubuzima bushya yaronse ku bwa Batisimu. Niba ari umukire akomeza kuba umukire ariko uburyo abaho burahinduka. Si ubwo bukire ashyira imbere. Ubumwe dufitanye muri Kristu buruse kure ubundi bumwe bwo kuri iyi si. Ubumwe muri Kristu ntibuzagira iherezo ; tuzabukomeza kugera mu bugingo bw’iteka.

Abakristu ba mbere bari barabisobanukiwe. Prusila na Akwila bari abacuruzi bakomeye b’imyenda. Pawulo amaze kubigisha Ivanjili barahinduka baba abakristu. Bakajya bicarana n’abakozi babo ndetse n’abacakara bagasangirira ku meza amwe. (Muri icyo gihe ntibyabagaho, nta n’uwashoboraga kubitekereza). Ibi byatangazaga abapagani bigatuma bahinduka. Babonaga koko ko guhura na Yezu bakemera kumukurikira bihindura imibereho y’abantu. Bakaba umwe muri Kristu. Yezu afite ububasha bwo gusenya inkuta twubaka hagati yacu zishingiye ku gihugu, amoko, uturere, amashyaka, umutungo, amashuri, ubuzima bwiza, igihagararo… Ibi byose ni byo Pawulo avuga ko yasanze ari umwanda abigereranyije n’ibyiza yaronse igihe ahuye na Yezu ku muhanda ujya i Damasi.

Muri iki gihe, Yezu akomereza ubutumwa bwo kunga abantu n’Imana, no kubahuza hagati yabo muri Kiliziya ye, cyane cyane mu masakramentu. Buri mukristu ashishikarizwa kugira uruhare kuri ubwo butumwa. Afite inshingano yo gukomeza ubutumwa bwa Yezu, bwo guhuza abantu. Umubyeyi mu rugo agaharanira ubumwe mu rugo rwe. Ku kazi, buri wese agaharanira ubumwe. Igihe cyose no muri byose umukristu arangwa no guharanira ubumwe. Mbese ahantu hose mukristu akwiye kuba « gahuzamiryango » (ureke ya nzoga babeshyera).

Icyakora, nk’uko Yezu yahurije hamwe abana b’Imana batatanye akoresheje amaraso ye yamenewe ku musaraba, ubumwe n’umusaraba ntibitana. Niba wiyemeje guharanira ubumwe, bisaba kwigomwa, kwiyoroshya, mbese « gupfa » ku bintu bimwe na bimwe. Bidusaba kureka kwishyira imbere tugafasha gufasha abandi kujya mbere. Aha twazirikana rya sengesho ryitiriwe Mutagatifu Fransisko w’Asizi.

Nyagasani, ngira umugabuzi w’amahoro yawe,

 

Ahari urwango, mpashyire urukundo,

Ahari ubushyamirane, mpashyire kubabarirana

Ahari amacakubiri, mpashyire ubumwe

Ahari ukuyoba, mpashyire ukuri

Ahari ukujijinganya, mpashyire ukwemera

Ahari ukwiheba, mpashyire ukwizera

Ahari icuraburindi, mpashyire urumuri

Ahari agahinda, mpashyire ibyishimo.

Nyagasani,

Aho gushaka guhozwa, njye mpoza abandi.

Aho gushaka kumvwa, njye numva abandi.

Aho kwikundisha, njye nkunda abandi.

Kuko utanga ari we uhabwa

Uwiyibagirwa ari we uronka

Ubabarira, niwe ubabarirwa

Uhara amagara ye, ni we uzukira ubugingo bw’iteka. Amen.

Iri sengesho ririmo imigambi yadufasha mu kwitegura Pasika yegereje. Dukomeze kandi gusabira Papa wacu Fransisko mu butumwa bwo guhuriza hamwe abana bose b’Imana batatanye.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho