Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 2 C gisanzwe, Mbangikane
Ku wa 22 Mutarama 2016
Amasomo: 1Sam 24, 3-21 Zab 56, 2-6.11 Mk 3,13-19
Mukristu muvandimwe, kuko wabatijwe kandi wahawe Roho Mutagatifu Yezu yaragutoye kandi yaragutumye, Ivanjili ya none iragushishikariza kongera kuzirikana ku butumwa bwawe. Ntibakavuge ubutumwa; ntibakavuge kwamamaza Inkuru Nziza ngo urebe abadi.
- Imana itora ukwayo
Gutora Intumwa cumi n’ebyeri ni umwanya w’ingenzi mu butumwa bwa Yezu cyane iyo tuzirikanye uruhare rw’ibanze zagize mu kwamamaza Inkuru Nziza. Intumwa ni inkingi z’Umuryango w’Imana. Iyo umuntu yitegereje ibyo zakoze mu gihe gito n’ubushobozi bugereranije ntiyabura gutangarira izo ntumwa.
Iyo urebye uko Yezu yatoye Intumwa ze ntibyabura gutangaza. Buriya kuki atagiye nk’i Yeruzalemu mu Ngoro ngo atore bamwe mu baherezabitambo? Ubundi akongeraho Abigishamategeko na bamwe mu Bafarizayi cyane ko aribo bumvaga Ibyanditswe bakabisobanurira n’abandi. Yewe hari n’abamonaki b’icyo gihe ( les Esseniens de Qumran), yari gukuramo abandi. Imigambi y’Imana ntisiba kudutangaza. Yezu yitoreye abantu basanzwe badashamaje mu by’Imana aba aribo yubakiraho umushinga ukomeye wo gukiza isi. Abarobyi, abasoresha, n’abandi batari bazwi yemwe n‘uwamugambaniye. Aha niho hagaragarira imbaraga z’Imana mu boroheje. Ntabwo imbaraga zacu cyangwa ubushobozi twaba twifitemo aribyo byadushoboza ubutumwa Yezu aduha. Icy’ibanze nuko yaba yaradutoye.
- Ububasha bw’abatowe
Nta gushidikanya imbaraga Intumwa zazivanye mu kubana na Yezu “ Abashyiraho ari cumi na babiri, kugira ngo babane na we, kandi ngo abatume kwamamaza Inkuru Nziza, abaha n’ububasha bwo kwirukana roho mbi“(Mk 3, 14-15).
Koko rero icy’ibanze mu kwamamaza Inkuru Nziza ni ukuba hamwe na Yezu ni ukuvugana na we kenshi. Iyo bitabaye ibyo twavuga amagambo meza ashobora kubamo n’ubuhanga nk’uko Abigishamategeko bari bameze kugihe cya Yezu ariko akabura ububasha. Icyo gihe dushobora kwivugira ibyacu aho kwamamaza Inkuru Nziza tukamamaza ibindi na byo bitabuze.
Hari ubwo abantu bibwirako roho mbi zidahari iyo ntawe zititije ngo zimuture hasi. Roho mbi zirahari hari abo zigaruriye kandi bazikorera amanywa n’ijoro. Ibi byerekanwa nuko hari ubwo ibibi byishyira ahagaragara ndetse bikagira n’abavugizi benshi. Dukeneye ububasha bwo gutsinda ikibi n’izindi mbaraga zose zituruka kuri roho mbi. Ijambo ry’Imana, kuba hamwe na Yezu biduha ububasha bwo kwirukana ikibi. Kubana na Yezu bituma twigiramo urumuri rwirukana umwijima.
Twese ababatijwe Yezu yaradutoye kandi aradutuma iyi Vanjili irongera kudushishikariza gusuzuma aho ubutumwa tubugejeje. Hari ubwo bavuga Intumwa za Yezu tukumva abayobozi ba Kiliziya. Twese Yezu aradutuma, akaduha n’ububasha. Koko uzabure n’umuntu umwe ugezaho Inkuru Nziza? Uzabure nibura umuntu ukiza ingoma y’ibibi. Abavugizi ba Sekibi baze musabane? Ububasha Yezu yaguhaye uzabukoresha ryari? Amamaza Inkuru Nziza aho utuye, aho wiga, ako ukora, mu muryango remezo n’ahandi. Koresha ububasha ukomora kuri Yezu uhabwa mu gukiza isi.
Padiri Charles HAKORIMANA
Madrid/ España