Yezu yasubiye mu ijuru kandi azagaruka

ASENSIYO 21/05/2023

Intu. 1, 1-11;  Ef 1, 17-23; Mt 28, 16-20.

Bavandimwe, Asensiyo ni umwe mu minsi mikuru duhimbaza ikatwongerera icyizere cyo kuzabaho iteka mu ijuru. Kugendana na Yezu nk’uko intumwa zabayeho, guhamya ibirindiro muri Kiliziya, ni yo mahirwe yo kugendererwa n’Imana ubwayo maze umuntu akajanduka mu by’isi akifuza iby’ijuru.

Umunsi Yezu asubira mu ijuru, byagaragariye abari kumwe na we. Si umugani bahimbye, ni ukuri. Uko yazamutse ku buryo bageze aho ntibabe bakimubona, ni ukuri kw’amateka. Bakomeje kureba mu ijuru bagira ngo arahita agaruka. Ariko umurimo we mu isi yari awushoje. Abo bantu babanye na we bakamwibonera, icyo gitangaza cyo kwererezwa mu ijuru bakakibona bakiriho, bagiriwe ubuntu butangaje. Twe tubyumva muri iki gihe nyuma y’imyaka n’akaka bibaye, hari ubwo twashidikanya ku kuri kwabyo. Ni ko biri kandi koko hari benshi babishidikanyahao ndetse bagahakana rwose ukuri kwa Yezu Kirisitu muri iyi si. Abanditsi batagatifu baramurikiwe batugezaho iby’ibanze bituma twemera. Cyakora kubera inkuru nyinshi zakomeje gucicikana zivanze ndetse n’ukunyuranya kubera amadini yavutse bitewe n’urunturuntu, hazakomeza kubaho abantu biturira mu icuraburindi batigeze bakira n’agashashi k’urumuri rw’Inkuru Nziza. Amaherezo yabo azaba ayahe se ye? Yezu Nyir’impuhwe ni we wenyine ubizi. Gusa ikizwi kandi neza ni uko ukuri kuriho ari kumwe. Imana ni imwe rukumbi, Yezu ni umwe rukumbi. Upfuye wese agezwa imbere y’uko kuri agatangara atagifite uburyo bwo kugaruka ku isi. Twahawe uyu mubiri ngo tuwusingirizemo Data Ushoborabyose. Iyo igihe cyawo kirangiye tutigeze tuwusingirizamo Uwadukunze akadupfira, duhinguka mu bundi buzima tugatangara. Cyakora ku bw’Impuhwe ze, Yezu yakira bose mu Bwami bwe. Ibyo ntibivanaho ko bamwe bazagomba kumara igihe muri Purugatori kugira ngo umucafu wo muri iyi si nubahanagurikaho burundu bazabone kwinjira ahera ho mu ijuru. Iyo micafu iduhindura nabi bitewe no kurangara no guhakana Imana Ishoborabyose. Imicafu iterwa na none no kubura urukundo tugakora byose atari rwo twimirije imbere.

Ubwo Yezu yasubiye mu ijuru kandi akaba azagaruka igihe tutazi, nimucyo dukataze mu guhimbaza Inkuru Nziza ye. Cyakora mbere y’uko ibihe n’amagingo birangira, buri wese azaba yarabonye ijuru uko riteye. Usibye abazajya mu muriro w’iteka, abandi benshi cyane bazageraho bakirwe mu ijuru. Abazajya muri uwo muriro barazwi: ni abarangwa no kurwanya Imana, bagahakana ukwemera kandi nyamara barigishijwe. Bene nk’abo kandi bicira urubanza rw’iteka iyo bigira nabi bakica ubuzima Imana yaremye. Birakomeye kuvuga ngo aba n’aba bazajya mu muriro. Ibyoroshye ni ukubona ahubwo abazajya mu ijuru. Uko biri kose ni bo benshi. Mu muriro hajyamo nyine abo twavuze banangira kandi bakanangura ubuzima Imana yiremeye. Burya umwicanyi wabigize umuco, nta mucyo w’ijuru, azacyurwa na Sekibi yiyemeje gukorera. Umuntu wese ukunda Imana nta buryarya, akihatira kwakira ibyishimo bya Yezu Kirisitu kandi akarangwa n’urukundo rw’abantu nta vangura, uwo nta kabuza azajya mu ijuru. N’aho benshi twazagomba kunyura muri Purugatori, ibyishimo dufite ni byinshi, bya bindi Yezu yaduteyemo igihe duhuye n’Uurukundo rwe rutagereranywa.

Inshingano ikomeye Yezu yahaye abigishwa be mbere y’uko asubira kwa Se, ni ukwihatira kwigisha amahanga yose kugira ngo buri wese amumenye akire urupfu rw’iteka. Buri mukirisitu afite ubwo butumwa. Kandi byose bitangirira ku mutima utarangaye, umutima witegereza ukuri kandi ukaguharanira, umutima ugirira impuhwe abagowe bose, umutima udaturamo ubutemu, umutima wanga inabi iyo ari yo yose, umutima ukunda uko Yezu adukuda.

Yezu nasingizwe iteka. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose badusabire kuri Data Ushoborabyose. Yezu wasubiye mu ijuru, azagarukana ikuzo aje gucira urubanza rw’impuhwe abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye. Ingoma ye izahoraho iteka. Amina.  

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho