KU WA 5 W’ICYA 12 GISANZWE A, 26/06/2020
Amasomo: 2 Bami 25, 1-12; Zab 137 (136), 1-2, 3-4-5, 6; 1 Yh 4, 7-16; Mt 8, 1-4
Isomo rya mbere ryongeye kutwibutsa ububi n’ububisha byaranze mwene muntu mu mateka y’isi. Yezu Kirisitu we mu Ivanjili, aragezwa no gukiza. Yagiraga neza aho anyuze hose. Ni We twitegereza tukamusangamo amatwara mashya.
Bimwe mu bibi dusanga mu mateka ya muntu ndetse no mu Isezerano rya Kera, ni intambara z’urudaca. Amahanga yakunze gushyamirana no kurwana. Hamenetse amaraso menshi. Ibyo ntibyigeze bihagarara. Imwe mu nkomoko zabyo, ni abantu bamwe biyumvagamo imbaraga nyinshi. Abo ni bo bagiye batera andi mahanga bakayayogoza. Inyota yo kwigarurira ahantu, abantu n’ibintu ni yo itugaragariza ubunyamaswa bukabije benshi mu bami bagaragaje mu mahanga.
Mu bami b’ababisha babayeho mu kinyajana cya karindwi gishyira icya gatandatu mbere ya Yezu, uwagaragaje ububisha bwinshi, ni Nabukodonozoro wigaruriye ibihugu byinshi ategeka kuva muri 605 kugeza muri 562. Yigaruriye Abayisiraheli maze umwami wabo amutegeka kumupfukamira no guhinduka umugaragu we. Umwami Sedekiya (597-587) yageze aho yigomeka kuri Nabukodonozoro. Uyu mwami wari warigize ikinyamaswa yahise atera agamije gufata mpiri Sedekiya. Abasirikare b’abakalideya (ba Nabukodonozoro w’i Babiloni) bamaze igihe bakikije Yeruzalemu. Abayahudi babonye aho bapfumurira barabahunga. Ibihanyaswa bya Nabukodonozoro byabirutseho. Sedekiya ageze i Yeriko ingabo ze ziraneshwa ziranamutererana. Abakalideya baramufashe bamushyira Nabukodonozoro. Uyu na we afata abahungu ba Sedekiya abahotorera mu maso ye. Agira Sedekiya amunogoramo amaso amubohesha umunyururu amujyana i Babiloni ari intere.
Ubu bugome wabuvugaho iki? N’uyu munsi burigaragaza hirya no hino ku isi. Cyane cyane aho hose habera intambara, tuzi ukuntu abantu b’inzirakarengane bicwa urw’agashinyaguro. Tuzi abagore basambanywa bagakorerwa ibyamfurambi. Twumva iyicwarubozo rikorerwa abantu. Ni nde ukora ibyo bibi byose? Ni umuntu ubikorera abandi bantu. Koko “Inyamaswa mbi ni umuntu!”.
Ni Yezu wenyine waje ku isi azanye amahoro. Na we kandi, muntu ntiyamurebeye izuba! Bamwishe urupfu rubi. Ariko yarabababariye agira ngo arebe ko baca akenge. Muri iki gihe, nta muntu ureka iriya mico ya kinyamaswa atemeye gupfukamira Yezu nk’Umukiza n’Umucunguzi. Mu gihe hirya no hino ku isi na n’ubu hari abantu bitwara nk’ibisimba biryana, hose ku isi dukomeza gusoma Ivanjili y’amahoro ya Yezu Kirisitu. Twumvise ubugome bwa Nabukodonozoro twibuka ububisha bukiri hirya no hino ku isi. Ariko twanasomye ivanjili itubwira Yezu akiza umubembe. Twaboneyeho kwibuka abantu bose bakurikiye Yezu bakaberaho kugira neza. Isi irabakeneye. Bemeye Yezu. Urumuri rwabo rukomeje kumurikira bose. Nihagira urubona akemera, azakizwa. Kandi nta kwiheba, hari abava i buzimu bakajya i buntu. Hari n’abapfa uko bamye bakora nabi. Ni Yezu wenyine uzi aho bazaganishwa. Nta gushidikanya ni kwa Serupfu bakoreye. Ukora ibibi wese n’ibyaha byose ntacyo yikopa, uwo nguwo azagira ibyago umunsi yavuye kuri iyi si. Cyane cyane ariko umuntu ubaho ari umwicanyi: bene uwo ahakana urukundo rw’Imana kandi arimbura ibiremwa Imana yahaye ubuzima. Uwo rero, nta buzima bw’Imana azabona napfa atarahindura amayira.
Dukomeze dusabire isi amahoro. Tuyisabire kumenya Yezu Kirisitu kuko ari we ugarura mu nzira nziza ababi, abagiranabi bakamenya icyiza n’ineza izabageza mu ijuru. Nasingizwe iteka. Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Antelmi, Salvi, Pelayo, Yozefu Mariya Escriva, Yohani na Pawulo bahowe Imana na Yozefu Mariya Robles, badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana