Ku wa 6 w’icya 5 Gisanzwe B/10/02/2018:
Isomo rya 1: 1 Bami 12, 26-32. 13, 33-34
Zab 106 (105), 6-7.19-22
Ivanjili: Mk 8, 1-10
Ibyerekeye igitangaza cyo gutubura imigati Yezu yakoze, nta muntu n’umwe mu babatijwe utaracyumvise. Ni kimwe mu bitangaza dutangarira cyane. Tuzi ko kandi kuva aho atangiye ayo mafunguro y’umubri ku buntu, abamukurikiye mu minsi yakurikiyeho bariyongereye cyane. Rimwe yarabacyuriye agaragaza ko bamwe muri bo yavumbuye ko bamukurikira atari uko bamwemera ahubwo ari uko basa n’abategereje ko yakongera gutubura ibiribwa. Nyamra icyo gitangaza ni cyo atakoze kenshi mu gihe gukiza indwara no kwirukana roho mbi byo byaranze ubuzima bwe bwa buri munsi mu butumwa. Igihe atubuye imigati bose bakarya bagasigaza, Yezu yari yitegereje imbaga yari imaze iminsi iruhande rwe ariko ishonje kandi inaniwe. Yarabarebye abagirira impuhwe atubura amafunguro. Ese uyu munsi bwo kuki Yezu adatubura imigati ngo ibiribwa byiyongere? Uko biri kose nta we ugendana na we amukorera ngo yicwe n’inzara.
Yezu Kirisitu ni byose k’umufite. Urushye wese ni we agana. Amutungira roho akazahura n’umubiri. Amuha imbaraga zo gukora ikimubeshaho. Twibuke igihe yasangaga abarobyi baraye rwa ntambi baroha inshundura ariko bikaba iby’ubusa. Twibuke ko yahageze akabaha uburyo bwo gukora bigatungana. Twibuke mu kanya gato amafi baronse. Uko Yezu Kirisitu yabwiye abo barobyi bikagenda neza, uko yabwiye intumwa ze kugaburira bo ubwabo rubanda, ni ko ashaka kubwira isi yose ahereye ku bafite ubutumwa imbere y’abandi. Nibaramuka bamwumviye bazakora imirimo yere imbuto bahembuke bahembure abatuye isi bose. Yezu yitegereza ubu imbaga y’abantu benshi hirya no hino bamwe bananiwe n’ubu buzima abandi barihebye barataye icyizere cyose…Arabitegereza agasanga bagokera ubusa kuko bakora byose batamurebeyeho. Mu isi hari imitungo ihagije ku buryo nta muntu n’umwe ukwiye kwicwa n’inzara. Imana ntishobora kurema umuntu uzicwa n’inzara. Byose yarabiteganyije, yabishyize ku isi hirya no hino ngo bidutunge. Ikibazo cyonyine kiriho ni uko bamwe biharira bityo bagacura abandi. Tuzakomeza tumutumikire, nihagira uwumva azisubiraho ashakashake Yezu Kirisitu kandi afashe n’abandi bose ashoboye.
Imwe mu ntwaro tuzakomeraho, ni Ukarisitiya Ntagatifu. Yezu ubwe turamuhabwa tukagira imbaraga. Kiriya gitangaza yakoze mu by’ukuri gishushanya ibyiza bidashira ubana na we ahabwa. Hamwe na Yezu, ibyiza biriyongera. Gutandukana na we, ni ukurumbya. Gukora ibihabanye n’ugushaka kwe, ni ko guhaba. Abahawe kuyobora abandi mu bihugu hirya no hino, nibumva agashashi k’umubano na Yezu Kirisitu bazayobora neza kandi abo bashinzwe ntibazicwa n’inzara. Abayobozi ba roho na bo nibakomera kuri Yezu Kirisitu, bazayobora neza roho ku mariba y’amazi y’urusaro no mu rwuri rutoshye.
Twirinde guhemuka, twirinde gutatira igihango twagiranye na Yezu Kirisitu igihe twavugaga ko twanze icyaha cyose. Twirinde guhaba mu bigirwamana. Twumvise uko Yerobowamu yitwaye abuza rubanda kujya gusenga i Yeruzalemu. Yabashoye mu buyobe abaza amashusho y’ibigirwamana ayatereka i Beteli n’i Dani. Si ibyo gusa, yahindanyije iyobokamana ashyira mu mirimo abaherezabitambo b’intarutsi avanye aho ashatse hose asa n’usuzugura abaherezabitambo bo mu rwego rwa Levi. Ese gusenga ibigirwamana no kubitoza rubanda, byamumariye iki? Ntacyo. Yihinduye ruvumwa mu maso y’Imana. Twegere Yezu Kirisitu turonke imbaraga zo gukomeza urugendo twatangiye. Duhore dutera ikirenge mu cy’abatagatifu batuboneye Izuba.
Zuba Rirashe nasingizwe. Nyange-Yera-de adutwikirize igishura cy’ubusugi bwe. Abatagatifu Sikolasitika, Arnodi, Yozefu Sance wa Riyo, Silivani, Giyome n’abahire Ludoviko Sitepinaki na Ewuzebiya Palomino badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien Bizimana.