INYIGISHO: Yezu yatwerese inzira igana ijuru ntitukayobe

Inyigisho yo ku cyumweru cya 32 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 10 Ugushyingo 2013 – Yateguwe na Padiri Charles HAKORIMANA

Abasaduseyi ni bantu ki?

Abasaduseyi    ni rimwe mu matsinda y’abayahudi yageragezaga gushaka Imana ashyizeho umuhate. Tubuka ko muri kiriya gihe cya Yezu, umuryango w’Imana wari warahuye n’ingorane nyinshi zatumaga utakaza ukwemera. Muri izo ngorane harimo kwigarurirwa n’ibihugu binyuranye akenshi byawutekaga kureka Imana y’ukuri bagasenga ibigirwamana. Mu gihe cya Yezu imyemerere y’ abayahudi yari yarandujwe n’imico inyuranye. Aha niho haturutse aya matsinda yageragezaga kuvugurura iyo myemerera nk’abafarizayi n’abasaduseyi. Ayo matsinda hagati yayo yyarapinganaga kuko mu gushaka kuvugurura ukwemera haziyemo gushaka indonke. Bakarushanwa gushaka abigishwa kandi  bakirwa bajya impaka hagati yabo ngo babone abayoboke. Kiriya kibazo abasaduseyi bateze Yezu kiri mu bindi byinshi bakoreshaga mu mpaka zabo ngo berekane ko aribo bafite ukuri. Kimwe mu byo bemezaga rero n’uko nta zuka ribaho. Ushatse kubagisha impaka bakamuha ririya hurizo rijyanye n’ubwenge bwa muntu.

Yezu ni we Nzira,Ukuri n’Ubugingo

Yezu ni Umwana w’ Imana avuga ibyo azi abahishuriye iby’ijuru. Ibyaduhanayikisha  muri isi nta mwanya bifite mu ijuru. Ibyo dutunze, ibyo dukunda, ibyo duharanira byakagombye kuba ibikoresho bitujyana mu ijuru.

Abakristu dusonzeye ijuru. Ntawashimishwa no kurara nzira umugenzi wese ashimishwa no kugera iyo ajya. Ijuru ririho kandi riraharanirwa Nyagasani yatweretse inzira, yatweretse uburyo bwo kugerayo. Bisaba imvune n’umuhate ariko birashoka. Ntituri twenyine turi mu muryango w’Imana dufite abandi dusangiye urugendo. Dusabirane dufashanye duterane inkunga kugira ngo tuzagerane mu ijuru. Ijuru ni ryiza tuzarijyanemo. Nta gusiga umuvanimwe nta gusiga inshuti nta gusiga umuturanyi ngo ujye kwishakiriza wenyine, ngo “wisengere”.

Icyatuma abandi batabona ijuru biguturuseho kiragatsindwa ntikibereye umukristu.

Twirinde imigenzereze ihakana Ijuru

Abasaduseyi ntibemeraga  izuka ntibemeraga Ijuru. Naba nabo babishyiraga ahabona ari nayo mpamvu Yezu abonye uko abakosora.

Kuri iki gihe cyacu abakora nk’abasaduseyi ndetse babarusha ishyaka ni benshi. Babuza abandi kurangamira iyo bajya. Bigiisha ko ubuzima burangirira hano ku isi ko umuntu agomba kwishimisha kuko napfa bizaba birangiye. Abashyigikiye ubuzima bugizwe no wishimisha mu bibi ni benshi. Abadafata ubuzima nk’impano y’Imana ahubwo bakumva ko bafite ububasha bwo kubutanga cyangwa kubuhagarika ndetse bakabishishikariza abandi, ntibemera izuka n’ubuzima hirya y’ubu. Baba abakora batyo baba n’ababashyigikira muri iyo myumvire ntibemera izuka ntibemera n’ubuzima hirya y’ubu.

Imana yigize umuntu kugirango izamure kamere yacu. Ituvane mu mwijima utuma tutabona Ijuru riri imbere. Nyamara mu gihe twakwibwira ko umuntu yateye imbere imigi myinshi imurikiwe ijoro rigasa n’amanywa nibwo umwijima ushaka kuba mwinshi mu mitima ya benshi ubuhumyi bukiyongera. Tukagira amaso n’uburyo bwo kubona ariko ntitubone.

Tugahera mu mibare n’amahurizo menshi bisumba iby’abafarizayi dusobanura imigezereze yacu. Imbaraga zacu n’ubwenge bwacu tubikoreshe dutegura inzira igana Ijuru. Dusabire “abahanga “ n’abandi bose batekerereza abandi ngo babone ibitunganye ntibate igihe mu byayobya abantu bakwihimbira ahubwo bababwire ugushaka kw’Imana.   

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho