Yezu yigisha kandi yirukana roho mbi

Inyigisho yo ku wa 2 w’icyumweru ya 1 gisanzwe, Umwaka C, giharwe

Ku wa 15 Mutarama 2013

Padiri Alexandre UWIZEYE

Yezu yigisha kandi yirukana roho mbi (Mk 1,21-28)

Bavandimwe, iyi Vanjili iratwereka ibikorwa bibiri by’ingenzi bya Yezu : kwigisha no kwirukana roho mbi. Ibyo bikorwa byombi biruzuzanya. Abumva inyigisho ze, bakabona ibitangaza akora barushaho kwibaza uwo ari we n’icyo agamije.

Uyu munsi arigishiriza mu isengero rw’i Kafarinawumu. Hafi y’iryo sengero hari inzu ya Petero. Iyo nzu niyo Yezu yabagamo igihe yigishaga muri ako karere. Ni ku munsi w’isabato, umunsi abayahudi bahurira mu isengero bagasengera hamwe kandi bakigishwa.

Abari bahari

  • Yezu

Ari kumwe n’abigishwa be.Yarabatoye kugira ngo babane nawe kandi bamufashe mu butumwa. Arigisha mu isengero ku munsi w’isabato. Arirukana roho mbi akoresheje ijambo rye. “Ceceka kandi uve muri uyu muntu”. Nta buhamya bwayo ashaka n’ubwo izi uwo ari we bwose.

  • Abari mu isengero

Baratangarira inyigisho za Yezu. Baramubonamo umuntu wigishanya ububasha, utandukanye n’abigashamategeko. Yezu amaze kwirukana roho mbi, bose barumiwe batangira kwibaza uwo ari we.

  • Umuntu wahanzweho na roho mbi

Nawe yaje mu rusengero. Ku bubasha bw’ijambo rya Yezu, roho mbi iramutigisa cyane, hanyuma imuvemo isakuza.

  • Roho mbi

Yinjiye mu muntu irimo kumubuza uburyo. Yezu amugeze iruhande yivamo nk’inopfu, irasakuza cyane iti “Uradushaka ho iki Yezu w’i Nazareti ? Waje kuturimbura!” Izi ko Yezu ari intungane y’Imana. Yezu arayicecekesha, hanyuma ayirukane. Ntiyishimiye kuva muri uriya muntu. Iramujegeza n’uburakari bwinshi, hanyuma imuvemo ivuza induru.

Niba Mariko umwanditsi w’iyi vanjili yaratwandikiye iyi nkuru, ntabwo yari afite umugambi wo kutwigisha amateka. Ni uko harimo inyigisho y’Iyobokamana.

Ese inyigisho twakuramo ni iyihe?

  • Yezu ni Umwigisha

Yezu ni nde? Ni ikibazo kigaruka kenshi ma mavanjili. Mariko, umwanditsi w’Ivanjili agisubiza ku buryo butangaje. Aratwereka Yezu ngo tumurebe kandi tumwumve, hanyuma abe ari twe twibonera igisubizo. Ivanjili y’uyu munsi iratwereka Yezu yigisha. Yezu ni umwigisha. Yezu ajya mu rusengero arigisha. Batangariraga inyigisho ze kuko yigishanyaga ububasha, atari nk’abigishamategeko basanzwe babigisha. Icyakora Mariko ntatubwira ibyo Yezu yigishije uwo munsi. No mu ivanjili ye nta nyigisho ndende za Yezu dusangamo, iyo tumugereranyije n’abandi banditsi b’Ivanjili. Ngira ngo muzi ko ariyo vanjili ngufi ; ifite imitwe 16 gusa. Kuri Mariko, Yezu ntiyigisha mu magambo gusa. Ubuzima bwe bwose ni inyigisho.Urupfu rwe ni inyigisho. Izuka rye ni inyigisho iruta izindi. Mariko yibanda ku bitangaza nk’iki cyo kwirukana roho mbi. Na rubanda barabibonamo inyigisho nshya, itanganywe ubuhanga.

Ubutumwa bwo kwigisha Inkuru nziza, Yezu yabusigiye Kiliziya ye kandi buri mukristu arabushinzwe. Mu kwigisha Inkuru nziza dukwiye gukurikiza urugero rwa Yezu. Papa Pawulo wa gatandatu yavugaga ko « abantu bakeneye abahamya kurusha uko bakeneye abarimu. N’iyo bateze amatwi abarimu, ni uko baba bababonamo abahamya ». (Ni mu rwandiko yise Ivanjili igomba kwamamazwa). Aya magambo umuhire Yohani Pawulo wa kabiri nawe yakunze kuyasubiramo. Kwigisha mu magambo iyo biherekejwe n’ibikorwa byiza birushaho kwera imbuto. Abatagatifu, niyo batagize icyo bavuga, imibereho yabo yonyine ihindura benshi.

  • Yezu umunyabubasha

Aho Yezu ageze, roho mbi zitangira kudagadwa. Ijambo rye ryonyine rirazirukana. Hari abakristu batinya ibinyabubasha nk’abazimu, ibitega, nyabingi n’ibindi. Ubwo bwoba butuma basubira mu mihango bari barahakanye igihe babatizwa. Mbese ugasanga bavanga ubukristu n’imihango ya Kinyarwanda kubera ubwoba n’ukwemera kudashinze imizi. Iyi vanjili iratwereka ko Yezu afite ububasha. Niwe dukwiye kwihambiraho, niwe dukwiye kubakaho aka ya ndirimbo abakarisimatike bakunda. “Nzakomeza nubake kuri Yezu, kuko ahandi hose ari umusenyi gusa”. Dukwiye kongera kuzirikana amagambo Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma. “Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se, cyangwa inkota? […] Koko rero simbishidikanya : ari urupfu, ari ubugingo, ari abamalayika, ari ibinyabubasha, ari iby’ubu, ari ibizaza, ari ibinyamaboko, ari iby’ejuru, ari iby’ikuzimu, ari n’ikindi kiremwa cyose, nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Kristu Yezu Umwami wacu »  (Rom 8,35.38-39)

Bavandimwe, hamwe n’iriya mbaga y’abantu, dukomeze twemerere Yezu atwigishe. Tumwemerere yinjire mu buzima bwacu yirukane roho mbi zitubuza uburyo, asenyere ibigirwamana twimitse mu mitima yacu no mu buzima bwacu. Dutangarire ibitangaza adahwema gukora mu buzima bwacu n’ubwa bagenzi bacu, duhore tumusingiza ubu n’iteka ryose.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho