Yezu yihindura ukundi: dusabe inema yo kumurangamira no kumwumvira

Inyigisho yo ku wa gatatu, 06 Kanama 2014: Yezu yihindura ukundi

Kiliziya iduhaye amasomo matagatifu (Dn7, 9-10.13-14 cg 2P1, 16-19; Zab96, 1-2,4-5,6.9 na Mt19, 1-9) adufasha kuzirikana no guhimbaza umunsi mukuru wa Yezu yihindura ukundi. Iri banga duhimbaza ni naryo twamamaza mu Iyibukiro rya 4 mu y’Urumuri. Twibuke ko dusaba ingabire yo kurangamira Yezu Kristu no kumwumvira iteka.

Nyuma y’igihe kitari gito Yezu yigisha kandi yamamaza Inkuru nziza y’Ingoma y’Imana, ndetse akerekana ko muri we no ku bwe, Imana Data ituye mu bantu, Yezu yihinduye ukundi mu maso y’abahamya b’ikubitiro. Iki gikorwa cy’ijuru kigamije guhamya iherezo ryiza ry’ingoma y’Imana. Ingoma y’Imana n’aho yahura n’imihengeri myinshi, izatsinda kandi abayemeye bakayiyoboka, bakayikorera nta kuyiharika, nta kabuza bazakuzwa. Aya ni amizero yacu twe abakristu.

Nibuka tukiri abana uko twabigenzaga tujya kugura ubunyobwa, bamwe bita inkaranka (arachides grillées). Mbere yo kugura, twasabaga ubucuruza ko yaturobeshaho tukumva! Kurobesha, bwari nk’uburyo bwo gusogongera! Umuntu yumvaga uko bukaranze neza, mbese akaba yibyukijemo ipfa, maze akabona kugura!! Mu yandi magambo, Yezu nawe yashatse “kurobesha” abe, ngo batere akajisho mu Ijuru, bibonere n’imibereho y’umunezero abapfuye kera nka Musa na Eliya batuyemo! Ibi Yezu yabikoze agamije kudutera imbaraga no kutwereka ko aho tugana igiye tumurangamiye, ko ari heza, nta kihasumba!

Ariko se mu Ijuru ni heza koko? Habaho se? Wambaza uti: ubiziho iki ko utapfuye ngo ube waragezeyo? Nyamara Bibiliya yabitweretse yeruye ko mu Ijuru habaho kandi ko abahatuye bari mu ihirwe ridashira! Ingero: Yezu wabiyeretse ariyo mu ikuzo, abe bamuratswe ngo uruhanga rwe rubengerana bisumbye izuba, imyambaro ye yererana nk’urumuri (Mt17, 2). Muri we n’iwe ni imicyo gusa!! Nta kizinga, nta bwandu, nta minkanyari, nta nenge; ni ntamakemwa (Eph5, 27).

Petero n’ubwo yari umusaza wihagazeho w’inararibonye, ntiyabashije kwiramira abonye iyo micyo n’ubwo bubengerane bw’ubutagatifu! Byongeye, Petero byaramurenze aho abonyeyo Musa na Eliya bari barapfuye kera cyane hashize imyaka iri hejuru ya 900! Hafi ikinyagihumbi cyose (Imyaka igihumbi). Ntuseke Petero ngo ni uko yavugishijwe abonye ibyiza atari yarigeze abona yabaho akaba anasheshe akanguhe!! Na we byakubaho urabutsweyo sogokuruza wa we cyangwa undi muntu wakundaga cyane wavuye muri iyi si! Petero ni ko ahise asaba Yezu ngo bagume aho! Petero ndetse, mu rwego rwo kwemeza Yezu iyo ngingo yo kwigumira muri uwo munezero, yijeje Yezu ko arahita ahubaka amacumbi atatu: mbere na mbere irya Yezu, ubundi irya Musa n’irya Eliya! We ntiyiyibutse! Habe no kwibuka Yakobo na Yohani bari kumwe! Nta kosa yakoze kuko muri Yezu twese duturamo, ntitubyigane kandi ntidusahuranwe cyangwa ngo ducurane. Ikindi cyatwaye Petero ku buryo ndetse aho bukera azapfira Yezu we ufite ibanga ry’ubugingo bw’iteka, ni Ijambo nyamukuru ry’Imana Data nyirizina. Mu ijuru ryayo, Data yabwiye bose, abahamiriza Yezu uwo ari we “Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane inyizihira; nimumwumve” (Mt17, 5).

Kuva ubwo bahise bumvira Imana, ngo bitura hasi, barashengerera, bararangamira! Maze uko bakiyemeje kumvira, bemera gusubirana na Yezu mu buzima busanzwe bwa buri munsi, ngo bajye gukorera no guharanira kuzagera muri wa munezero yabarobeshejeho! Ijuru riraharanirwa!

Dushonje duhishiwe twebwe abakristu! N’aho twazanyura mu misaraba inyuranye! Iherezo si umusaraba! Indunduro y’umusaraba ni Izuka, ni Ikuzo, ni Ijuru, ni Ubugingo bw’iteka. Turiharanire.

Dusabire ibihugu byinshi hirya no hino biri mu ntambara. Urangamira imbunda, ukayibikamo amizero ya we, amaherezo ikazagushyira mu ikuzo ryayo , ari ryo urupfu, ubupfubyi, ubupfakazi, gusenya n’indi miborogo itabarika. Urangamira ifaranga, ukazarisiga! Urangamira umuntu ntanakwambutse urupfu! Rangamira Kristu we ufite insinzi y’urupfu (Yoh 6, 68). Urangamira impapuro za diplome ntunazirage abawe nibura ngo bazazikorereho igihe uzaba utakiriho! Ibintu n’abantu bicungwe neza, bikoreshwe mu kudufasha kurushaho kurangamira no kunogera Imana. Dusabire ba Musa b’ubu, ni ukuvuga abatora amategeko agenga ibihugu n’abantu korohera Imana no kubahiriza ubuzima bw’ikiremwa-muntu n’indangagaciro z’ubukristu. Batore amategeko bamurikiwe na Roho Mutagatifu, biryo birinde gutora amategeko yimika umuco njyanarupfu! Dusabire ba Eliya b’ubu nagereranya n’abahanuzi cyangwa se abogeza-butumwa (Papa, abepiskopi, abapadiri n’abalayiki batorewe kwamamaza Ivanjili) kumenya agaciro k’uwo bemeye. Ni Yezu Kristu. Bamukurikire, bamukurikiza, bamubere abaranga beza mu mvugo n’ingiro, birinde kwica ubukwe bwa Ntama-Yezu Kristu na Kiliziya ye!

Nyagasani, twemera ko mu Masakramentu yawe, by’umwihariko Ukaristiya, uturobesha ku byiza by’Ijuru. Duhe kuguhabwa neza, tugushengere kandi tukumvire maze umunsi umwe, ibyo dusogongeraho ubu tukiri ku isi, uzabiduhe ku busendere iwawe mu Ijuru.

Yezu yihindura ukundi: dusabe inema yo kumurangamira no kumwumvira.

Yateguwe na Padri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho