Inyigisho yo ku cyumweru cya 2 cy’Igisibo, Umwaka A, 2014
Ku ya 16 Werurwe 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE
Amasomo: Intg12,1-4a; Zab 33(32),4-5,18-19, 20.22; 2Tim1,8b-10; Mt17,1-9
Bakristu bavandimwe, tugeze ku cyumweru cya 2 cy’igisibo, umwaka wa liturujia A. Dukomeje uru rugendo rw’iminsi 40 twitegura umunsi mukuru cyane wa Pasika ari wo gasongero k’amateka y’ugucungurwa kwacu, kuko twibuka ububabare, urupfu n’izuka by’Umwami wacu Yezu Kristu, Umwana w’Imana Nzima.
Ku cyumweru gishize, twazirikanye uko Yezu yamaze iminsi 40 mu butayu atarya, atanywa, maze agasonza, nuko Sekibi agashaka kumubonerana amutegesha iby’isi (inda, ikuzo, icyubahiro, kwemerwa,…) ngo akunde amugushe, ananirwe gukora ugushaka kw’Imana se, noneho umugambi wayo wo kuducungura uburizwemo. Yezu yatsinze Sekibi ahamya ko Ijambo ry’Imana ari cyo kiribwa cy’ingenzi kandi cy’ibanze ari yo mpamvu natwe tutabaho nyabyo atari ryo ritwitungiye. Ni koko umuntu udatunzwe n’iIjambo ry’Imana abaho atariho, mbese arushya iminsi, ndetse sinabura no kuvuga ko aba yaranapfuye ahagaze. Buriya nta n’akabaraga agira ko kwirwanyamo ibishuko bya shitani, kuko Yezu na we yagarukaga kenshi ku Ijambo ry’Imana, bikamufasha guhangamura uwo mushukanyi. Ikindi yamushoboje nk’uko twabyumvise, ni ukwiyegurira ugushaka kwa Se agira, ati: “Uzaramye Nyagasani Imana yawe, ube ari we uzakorera wenyine.” Ni byo koko Nyagasani ni we wenyine ukwiye gupfukamirwa, kuramywa, gushengererwa ndetse ibiremwa byose bikaberaho kumukorera no kumuharira ikuzo, ububasha n’icyubahiro iteka. Bavandimwe, dushukwa na byinshi, Sekibi agambiriye kuduhemuza, ariko tumenye ko uri kumwe na Yezu by’ukuri arabitsinda. Ni byiza kwibuka cyane ya migenzo myiza igomba kuranga abakristu mu gisibo ari yo gusenga, gusiba no gutanga imfashanyo z’abakene.
Icyumweru cya 2 cyo tugezeho, nacyita “Icyumweru cyo kwihindura ukundi.”
Amasomo yacyo aratuzamura ku musozi ngo tubashe kumva Imana, nta rusaku kandi itwigaragarize. Ivanjili iragira iti: “Yezu ajyana na Petero, Yakobo na Yohani ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure, nuko yihindura ukundi mu maso yabo, uruhanga rwe rubengerana nk’izuba, imyambaro ye yererana nk’urumuri.” Iyi Vanjili iza ikurikiye iyo Yezu yatangarizaga Abigishwa bwa mbere ko azapfa akazuka ntibagira icyo biyumviramo. Ndetse Petero wari umaze guhamya ko ari Kristu akamwihugikana amutonganya agira ati: “Biragatsindwa Nyagasani! Ibyo ntibizakubeho!” Ni bwo rero Yezu abagaragarije ikuzo rye ku musozi mutagatifu; kugira ngo abemeze ko ububabare bwe ari yo nzira igomba kumugeza ku ikuzo ry’izuka, nk’uko byavuzwe mu Mategeko ya Musa no mu nyigisho z’Abahanuzi. Yezu kandi, yagira ngo avane mu mitima yabo ipfunwe bari kuzaterwa n’urupfu rwe ku musaraba, bityo bazabyamamaze hose bashize amanga.
Bavandimwe, iyi Vanjili rwose natwe iri kuduterura ikatuzamura, ikadushyira muri Pasika ya Nyagasani, aho yisesuraho ikuzo, akereka isi ko ari we Mwami w’ijuru n’isi, ko ari Umwana wizihiye Imana tugomba kumvira igihe cyose.
Nimureke tuzirikane kuri izi ngingo z’ingenzi dusanga muri iyi Vanjili:
1. Urumuri:
Yezu, ngo “ uruhanga rwe rubengerana nk’izuba, imyambaro ye yererana nk’urumuri.”(Mt17,2).
Koko Yezu ni urumuri nyarumuri rukomoka ku Rumuri, urumuri rumurikira intumwa ze, ni urumuri rw’amahanga, urumuri nyarumuri rumurikira buri wese wumva jwi rye. Uru rumuri rutwibutse ko turi abana b’urumuri, ko ari cyo twahamagariwe, ko tugomba guharanira guhora tumurikiwe na Yezu. Umurikiwe na We nta kindi kimushishikaza kitari uguharanira kumurikira abandi mu bwiyoroshye no mu bworoherane, dufashanya kandi twibuka ko buri wese ari umuvandimwe w’undi, ko twese turi abasangirangendo. Twibuke ko muri batisimu twaruhawe, kugira ngo bitume duhora tugenza n’abana b’urumuri, bityo dukomere mu kwemera, Nyagasani naza, tuzashobore kumusangira mu bwami bwe, twishimane na we hamwe n’abatgatifu bose. Pawulo Mutagatifu ni we ubwira Timote ati: “ Shyigikirwa n’imbaraga z’imana, ufatanye nanjye kuruhira inkuru nziza.” Urumuri rwa Kristu rero, ni rwo rudufasha mu ntege nke zacu, tukagira intege maze tukamukurikira nta mususu.
Mu kubengerana nk’izuba kandi, Yezu kandi arashaka kutubwira ko ari we Nyakurangamirwa. Yasogongeje ziriya Ntumwa ze ku bwiza bwe buhebuje, maze nazo si ukunezerwa zisinda ibyishimo, ni ko gutaraka ziti: “Nyagasani, kwibera hano nta ko bisa, uwahigumira akahaca ibiraro bitatu…” Natwe Yezu aratwiyereka ku buryo bwinshi: mu Ijambo rye, mu Masakramentu matagatifu cyane cyane mu Ukaristiya ye ku buryo busesuye, mu Basaserdoti, muri bagenzi bacu,… Nimucyo muri iki gisibo twubure amaso, tumubone, tumurangamire, tumushengerere, dutaratswe n’byishimo, tugire tuti: “ Nanjye nzazaza niturire iwawe, abe ariho nibera iminsi yose y’ukubaho kwanjye.”
2. “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira, …”
Ayo ni amagambo aturuka ku Mana yumvikaniye mu gihu kibengerana cyatwikiriye abari aho ku musozi. Ayo magambo aratubwirwa kugira ngo atwereke ko Yezu yaje bugufi yacu, yaje muri twe, kugira ngo aduhuze ubuziraherezo n’Imana. Aya magambo agaruka inshuro 3 mu buzima bwa Yezu:
-
Igihe Yezu abatijwe maze ijwi rigaturuka mu ijuru ritubwira uwo ari we: Umwana w’Imana(Mt 3,13-17);
-
Ni ibyo twumvise none mu Ivanjiri yo ku cyumweru cya 2 cy’igisibo: Yezu yihindura ukundi (Mt17,1-9);
-
Igihe Yezu yari ku musaraba ari kuducungura, aho umusirikari agira ati: “…koko uyu yari Umwana w’Imana (Mt27,54).”
Twakwibaza tuti: “Ese ayo magambo yavugiwe iki muri iyi Vanjili ya none?
Yezu ngo yari kumwe na Musa na Eliya. Musa ni wa wundi washyikirijwe Amategeko y’Imana ku musozi wa Sinayi, abumbye Isezerano Imana yagiranye n’Umuryango wayo. Ni ryo twita “Isezerano rya kera”. Umuryango w’Imana umaze kurirengaho, yohereje Abahanuzi ngo baze kurirengera no kuryibutsa Umuryango wayo wagendaga wiyandavuza mu bigirwamana. Umuhanuzi Eliya yatowe mu ba mbere akaba ahagarariye abahanuzi bose (muri iyi Vanjiri). Kandi ngo Yezu na Musa na Eliya baganira ku rupfu Yezu yari agiye gupfira I Yeruzalemu (Lk9, 31), bivuze ko yari agiye kuzuza Isezerano Rishya kandi rizahoraho iteka, mu kumvira Se bigeza aho amena amaraso ye ngo aducungure. Ngicyo icyashimishije Imana yongera gutangaza ko Yezu Umwana wayo ayizihira. “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, unyizihira”. Mu yandi magambo, ni ukuvuga ngo uyu Mwana wanjye antera ibyishimo, aranezereza, antera guhimbarwa, aranyura; ndamukunda cyane, ni we nakonojemo urukundo rwanjye rwose.”
Bavandimwe, n’ubusanzwe umwana wumvira atera ibyishimo ababyeyi, akabizihira. Umunyarwanda yaravuze ngo “Ukwibyara gutera ababyeyi ineza” kandi ngo “Umwambari w’umwana agenda nka shebuja.” Ariko rero umwana usuzugura, utumva, w’ikigenge, uwo ni interagahinda, nta n’umubyeyi wakwifuza kugira umwana nk’uwo. Imana nayo yishimira cyane abana bayo bayumvira ndetse ikanabagororera. Ni byo zaburi itubwira igira iti: “Uhoraho aragira abamwubaha, akita ku biringira impuhwe ze, kugira ngo abakize urupfu, anababesheho mu gihe cy’inzara” (Zab33(32), 18-19). Twumvise no mu isomo rya mbere ko Abrahamu yumviye Imana akava mu gihugu cye, agasiga umuryango we n’inzu ya se, akagenda atazi iyo ajya, yiyemeje gusa kuyoborwa n’Imana; nuko Imana ikamwishimira ikamuha umugisha kandi ikanamusezeranya ko n’imiryango yose y’isi izamuhererwamo umugisha.
3. “….nimumwumve.”
Iri jambo ngo “Nimumwumve”, ritwumvishe ko tugomba kumureberaho, kumwigana, kumwigiraho, kumwiga indoro n’ingendo, mbega muri make, ni ukugenda uko agenda no kugenza uko agenza. Ririya jambo rigenewe gukuza ukwemera kwacu. Riratwibutsa ko inkingi ikomeye y’ubuzima bwacu bwaba ubwa roho cyangwa se ubw’umubiri igomba kuba Kristu. Kumwubakiraho muri byose, kumukunda, n’umutima wacu wose ni byo natwe byatuma Imana itwishimira nk’uko na we yamwishimiye.
Bavandimwe, uru rugendo rw’igisibo turimo nirudufashe guhinduka by’ukuri.
Muri batisimu, twasezeranya kwanga icyaha, kwanga shitani, n’imigenzo yayo yose, n’ibyo iduhendesha ubwenge byose. Ngaho rero nitwisunge imbaraga z’Imana tutaryarya, idafashe kuyihashya. Nta kuyikerensa kuko yashebeje benshi, benshi ibica urubozo abandi irabahemuza. Ni ukuba maso kuko buri wese imugera amajanja, ndetse ikaba yanamutegera ku byo yaba akunda yemwe atanakekaga. Urugero nk’abakunda cyane isengesho (twese tugomba kurikunda) ngo ishobora gukoresha amayeri yo kubahunza indi mirimo bari bashinzwe, bagahera gusa mu gusenga bikazarangira birukanywe ku kazi bagahinduka urw’amenyo. Nk’abakunda cyane gukora ( kandi ni byiza rwose), nuko ikabicisha imirimo myinshi cyane, no kumva ko ari yo(imirimo) y’ibanze, maze bikazarangira bibagiwe kuyitura Imana mu isengesho maze ikazabata ku gasi. Abagirira abandi neza (twese tugomba kubikora uko dushoboye) ishobora kubabeshya ko bashoboye byose, maze ikuzo n’icyubahiro byari bigenewe Imana ibafasha kubigeraho, bakumva nabo batabitangwaho, bagasigara ari byo bakorera gusa, maze shitani ikabandagaza yarangiza ikabyinira ku rukoma.
Ni koko muri batisimu, twasezeranye no gukunda Yezu no kumwamaza hose. Ngaho rero, nitwisunge imbaraga z’Imana tutaryarya, dukunde kandi twihambire ku Mwana wayo Yezu Kristu, twitoze cyane kumurangamira, tugire umutima utuza kandi woroshya nk’uwe, twitoze kumwumvira, tumubere abahamya batijana mu buzima bwose tubayemo n’aho dutumwe hose.
Kuri iki cyumweru tuzirikane iyibukiro rya IV mu mibukiro y’Urumuri rigira, riti: “Yezu yihindura ukundi, dusabe inema yo kumurangamira no kumwumvira”.
Umubyeyi Bikira Mariya adusabire.
Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE