Yonatani na se. Umwana uhugura umubyeyi we

Ku wa 4 w’icya 2 Gisanzwe b, 18 Mutarama 2018

Amasomo:

Isomo rya 1: 1 Sam 18, 6-9; 19, 1-7

Zab 55 (56), 2-3.9-13

Ivanjili: Mk 3, 7-12

Mu isomo rya mbere, dukomeje kuzirikana amateka ya Isiraheli. Ibitabo by’amateka muri Bibiliya bidufasha kumva aho umuryango w’Imana wavuye n’ingorane wanyuzemo imyaka myinshi cyane. Turacyumva ibyo Igitabo cya Samweli kitubwira. Tugeze ku mateka y’umwami Sawuli na Dawudi.

Twigiyemo byinshi bijyanye n’uburyo Imana itora idashimgiye ku misusire y’inyuma cyangwa amarangamutima. Twanamenyeshejwe kandi uko Imana itanga imbaraga maze ab’ibihanyaswa bagatsindwa n’abanyantege nke. Ibyo tubisanga mu nkuru ivuga uko Dawudi yatsinze umufirisiti Goliyati wari warigize ingunge. Mu isomo rya mbere ry’uyu munsi, twige gusaba natwe ubwenge n’ubushishozi ku buryo twagira abandi inama.

Gushishoza no kugira abandi inama, ntibigombera imyaka, ntibisaba ubukire cyangwa za dipolome na za seritifica. Icyo bisaba ni ukwitegereza ibyo ku isi umuntu agatuza akihatira gushyira mu gaciro. Hariho abavuka bagakura bakarinda basaza bataremerera iryo jwi karemano ry’Imana rituma dutandukanya ikibi n’icyiza. Hariho abakura bakora nabi bigatera agahinda mu bandi cyane cyane ababyeyi n’abavandimwe. Hari n’abakurana ingeso mbi zibabyarira ubugome ndengakamere. Ni yo mpamvu isi ihoramo imiborogo y’inzirakarengane zicurwa bufuni na buhoro hirya no hino. Ibyo ni nk’iyobera ritoroshye kumva. None se ko hariho ababyeyi usanga bakora nabi mu gihe abana babo bo bashyira mu gaciro? Ntitwiyumviye Yonatani umuhungu wa Sawuli?

Sawuli uwo yashenguwe n’ishyari yagiriye Dawudi. Mu gihe yacuraga umugambi wo kumucura inkumbi, uwo mwana Yonatani yagiriye impuhwe Dawudi cyane cyane ko yari azi ko arengana. Yari ababajwe n’amaraso y’inzirakarengane ise yiteguraga gukemba. Ni bwo Yonatani atangiye kwiyemeza gufasha Dawudi agira inama umusaza Sawuli. Sawuli yaracururutswe asubiza ubwenge ku gihe. Umwana yagiriye akamaro se amugira inama. Umwana yarushije se gushyira mu gaciro. Hariho ababyeyi batari bake bashaka gutoza abana babo ibibi. Nitugira amahirwe, abana bazakomeza kuvoma ubwenge mu Ijambo ry’Imana maze bazarinde abakuru kubakururira ibyago.

Twegere Yezu Kirisitu, ni we udukiza ibibi byose. Atwamururamo roho mbi zose zizenguruka mu isi zigamije kutwicira ubuzima. Ni We udukiza rwose icyitwa indwara cyose. Iyo umuntu ahuye na We, yaba umwana, urubyiruko, umusaza, umukecuru, uwize, utarize…Buri wese uhuye na We akamwegera yifuza kumwumva neza, nta kabuza arakira akaba muzima ku buryo bwose. Nta kintu cyadushimisha kurusha ihirwe ryo kwinjira mu ijuru tubikesha Umwami wacu yezu Kirisitu. Nasingizwe kandi aduhurize mu bumwe. Aya masengesho azamara icyumweru, nadufashe kwakira Yezu Kirisitu atubere isoko y’ubuvandimwe nyakuri, ubumwe bw’abemera Kirisitu bugerweho.

Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho