Yozefu ababarira akaramira bene se

Inyigisho yo ku wa kane w’Icyumweru cya 14 Gisanzwe, ku wa 08 Nyakanga 2021

AMASOMO: Intg 44,18-21; Zab 104(105); Mt 10,7-15

Ni Imana yanyohereje imbere yanyu kugira ngo ndamire ubuzima bwanyu

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe. Kuri uyu wa kane w’icyumweru cya 14 Gisanzwe umwaka w’igiharwe, turasangira ijambo ry’Imana riduhamagarira guhora twibuka ubutaretsa ibitangaza Imana yuzuriza mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Mu isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro, turumva Yozefu agaruka kuri iyo ngingo yo kuzirikana ibitangaza by’Imana binyura mu nzira twe abantu tudahita twiyumvisha, agahumuriza abavandimwe be bari bahahamuwe n’uko yari abihishuriye akababwira ko ari umwe bagurishije bucakara bari gupfukamira ngo abahe ihaho babone ikibaramira bo na Se Yakobo. Ni koko iyo Imana igusize, rubanda rurakurigata! Kandi uwahawe umugisha aba agomba kubera abandi umugisha. Yozefu umwe bagurishije nyuma y’uko bashatse kumwica kubera ishyari, arabahumuriza mu magambo meza ati: “Ni Imana yanyohereje imbere yanyu kugira ngo ndamire ubuzima bwanyu”. Bityo igikorwa cyo kugurishwa bucakara kikinjira mu mugambi w’Imana wo kuzuza isezerano yagiranye n’abasekuruza babo. Nguko uko Imana ikora!

Ibyo kandi ni byo Yezu agarukaho mu Ivanjili, aho na We ahumuriza intumwa ze zishobora kuba zari zihangayikishijwe n’ubutumwa Yezu azoherejemo. Zarirebaga zigasanga ntacyo zifite mu byukuri cyo gushishikaza imbaga zigendeye ku mateka yazo, zigahangayikishwa kandi n’uko zizakirwa ndetse n’icyo zizakirizwa. Yezu azereka neza ko ibyo gutangaza bihari kandi byihagije: “muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje kandi muhashye ikibi cyose iyo kiva kikagera.” Arabizeza kandi ko batazicwa n’isari cyangwa icyaka kuko ubatuma ari Rugaba rugaba byose, kandi ni na we ubigenga. Ati: muhumure ntimuzabura ikibatunga. Arongera azerurira ko zitagomba kugira ubwoba bwo kutazakirwa neza kuko isi Imana yaremye kandi ibatumamo ari ngari; aha nibatabumvu muzabasigire ibiri ibyabo mwigire ahandi. Ni bo ubwabo bazaba biciriye urubanza. Ikindi kandi irindi humure dutangarizwa ni uko tuzababarirwa. Kuba Yezu ahamya ko ku munsi w’urubanza Sodoma na Gomora bizadohorerwa bikababarirwa ibyaha, ni inkuru nziza kuri twebwe twese, ni ukuduhumuriza. Tumenyeshejwe ko tuzababarirwa bityo ntitujye mu muriro w’iteka. Ariko twitonde, Yezu aragira ati: “Ku munsi w’urubanza, Sodoma na Gomora bizadohorerwa kurusha uwo mugi”. Uwo mugi avuga, ni impugu zose zirimo abantu banga kwakira Inkuru Nziza y’Umukiro. Uwo mugi utazababarirwa ushobora gushushanya kandi umuntu wese wigira kagunge/rutare akanga kwemera Yezu Kristu, akikundira ibibi bitagize aho bihuriye n’amahoro atanga.

Bavandimwe, na n’ubu Yezu ntaratezuka gutuma intumwa ze mu isi azishishikariza kwamamaza Ukuri kw’Ingoma ye mu bwizige no mu bwiyoroshye. Bahawe ku buntu bamenya gutanga ku buntu. Baritanze birinda gutangwa imbere n’iby’isi. Birinde kurangwa n’ubwoba, bashishikazwe no kwamamaza Ijambo rikiza abarwayi ku mubiri no kuri roho. Tubisabirane kandi tubisabire abo bose bari ku ruhembe mu kwamamaza Inkuru nziza y’Ingoma y’ijuru.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel Nsabanzima/ Butare/Rwanda.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho