Yozefu Mutagatifu, urugero rwo gutega amatwi no kumvira Ijambo ry’Imana

Inyigisho yo ku wa 19 Werurwe: Umunsi mukuru wa Mutagatifu Yozefu

1. Bavandimwe, Yezu akuzwe!

Uyu munsi Kiliziya ifite ibyishimo byinshi byo guhimbaza Yozefu Mutagatifu, umugabo udahinyuka wa Bikira Mariya n’Umubyeyi-murinzi wa Nyagasani Yezu Kristu.

Nimunyemereye ntere mu bahamya batabarika baririmbye imigenzo myiza Yozefu Mutagatifu yatubereyemo urugero; imigenzo myiza igomba natwe kuturanga, twe dushaka gushyira ikirenge cyacu mu cya Nyagasani Yezu Kristu. Ndifuza ko uyu munsi tuzirikana ku buryo bw’umwihariko ku mugenzo wo gutega amatwi no kumvira Ijambo ry’Imana, wo numva ari nk’isoko yavubutsemo n’indi migenzo myinshi kandi myiza yamuranze.

2. Ni nde warusha Yozefu mutagatifu gutega amatwi Ijambo ry’Imana no kuryumvira, we uzi no kumva no gusobanukirwa n’Ijambo ryayo rinyuze ndetse no mu nzozi?

Mu gihe Yozefu yari arimo gutekereza ibyo gusezerera rwihishwa umugeni we Mariya, kuko yari abonye atwite kandi batarabana, Umumalayika wa Nyagasani yaramubonekeye mu nzozi, aramubwira ati: “Yozefu mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo” (Mt 1, 20-21). Ngo nuko Yozefu akangutse, abigenza uko Umumalayika wa Nyagasani yamutegetse: azana umugeni we kandi umwana avutse amwita Yezu (Mt 1, 24-25).

Mu gihe Herodi ashatse kwivugana umwana Yezu, Umumalayika wa Nyagasani yongeye kugenderera Yozefu amubonekera nanone mu nzozi aramubwira, ati “Byuka ujyane umwana na nyina, uhungire mu Misiri; maze ugumeyo kugeza igihe nzakubwirira kuko Herodi agiye guhigahiga umwana ngo amwice” (Mt 2, 13). Ako kanya, Yozefu yakoze icyo Umumalayika wa Nyagasani yari amaze kumubwira : kubyuka, kujyana umwana na nyina bagahungira mu Misiri, bakabayo kugeza igihe Herodi apfiriye (Mt 2, 14).

Koko rero Herodi amaze gupfa, Umumalayika wa Nyagasani yongeye kubonekera Yozefu mu nzozi akiri mu Misiri, ati “Haguruka, ujyane umwana na nyina, usubire mu gihugu cya Israheli; kuko abashakaga kwica umwana bapfuye” (Mt 2, 19-20). Yozefu yongeye kubigenza neza neza uko Umumalayika yari abimubwiye: kubyuka, kujyana umwana nyina no gusubira mu gihugu cya Israheli (Mt 2, 21).

3. Yozefu Mutagatifu yakiriye ingabire yo kumvira icyo Imana imutegeka no gukora ugushaka kwayo. Ntiyaharaniye gushyira imbere ugushaka kwe, gahunda ye n’imigambi ye bwite. Yiyeguriye rwose gahunda y’Imana, ugushaka kw’Imana. Yemera kwinjira mu mugambi wayo yari yarateguye kuva kera na kare, abikora atajijinganyije, adaseta ibirenge, atinuba. Niyo mpamvu nyuma y’ubutumwa ahabwa n’Umumalayika wa Nyagasani, Umwanditsi w’Ivanjili yongeraho ati “Ibyo byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi…” (Mt 1, 22; 2, 15).

Nka Bikira Mariya umugeni we, Yozefu na we mu buzima bwe bwose yaranzwe na “fiat”; ya “yego” itavanze, itavangiye, idasubira, idasubira inyuma, itivuguruza, idashidikanya kandi igera ku ndunduro! Ni ukumvira gushinze imizi mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo. Yozefu yumviye Imana kuko yemeye Imana, yizeye Imana kandi yakunze Imana kuruta byose.

3. Uko gutega amatwi Ijambo ry’Imana no kuryumvira ni ryo banga ryatumye Yozefu Mutagatifu arangwa no kuba umugabo w’intungane. Ni intungane kuko atanyuranya na rimwe n’ugushaka kw’Imana. Ni intungane kuko yahaye umwanya wa mbere Imana n’umugambi wayo.

Gutega amatwi no kumvira Ijambo ry’Imana ni byo byatumye adashaka guteza urubwa umugeni we abonye yarasamye mu buryo yari ataramenya, maze akigira inama yo kumusezerera rwihishwa. Ibyo biratwumvisha uko yaranzwe no kwitonda, kudahubuka kuzirikana no kugisha inama Imana mu gihe cyo gufata ibyemezo by’ubuzima.

4. Turangamire n’umugenzo mwiza wo kwicisha bugufi waranze Yozefu Mutagatifu. Yagize icyubahiro cyo kwakira iwe Umubyeyi w’Imana; yagize icyubahiro cyo kuba umubyeyi n’umurinzi w’Umwana w’Imana; ni umuhamya w’iyobera rikomeye ryo kwigira Umuntu kw’Umwana w’Imana. Nyamara ibyo byose ntibyigeze bimutera kwirata, ahubwo yazirikana kandi agashyingura byose mu mutima we. Yozefu yabikijwe ibanga rikomeye ry’uko Bikira Mariya yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu, ariko ntiyabisakuza. Azi kubika ibanga!

5. Uyu munsi twambaze Yozefu Mutagatifu dukomeje. Nadusabire kugira umutima usa n’uwe no kumenya guha Imana umwanya w’ibanze. Nadutoze gutega amatwi Imana no kwegukira ugushaka kwayo. Tumuture imiryango yacu, we murinzi w’Urugo rutagatifu rw’i Nazareti. Tumuture abasore n’inkumi bitegura kurushinga kugira ngo na bo bamenye kugisha inama Imana kandi ababere urugero rw’ubutungane, ubumanzi n’ubudahemuka.

Mugire mwese umunsi mwiza wa Yozefu Mutagatifu.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Seminari Nkuru ya Nyakibanda

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho