Yozefu Mutagatifu yabereye Bikira Mariya Mubitswabanga

Inyigisho yo ku munsi mukuru wa Yozefu Mutagatifu : Umugabo wa Bikira Mariya

Bavandimwe, mbifurije umunsi mukuru mwiza wa Yozefu Mutagatifu, umugabo wa Bikira Mariya.

1. Yozefu Mutagatifu yabereye Bikira Mariya Mubitswabanga. Mbere y’uko Malayika Gabuliyeli abwira Mariya ko azabyara umwana w’Imana, Mariya yari yarasabwe yaranakowe. We na Yozefu bari barabwiranye yego. Bagiranye ibanga ry’urukundo. Bose bakaba bari abatinya-Mana. Icyari gisigaye kwari ugutaha ubukwe noneho abageni bakajya mu rwabo. Nyamara igihe biteguraga kujya mu rwabo, Malayika Gabuliyeli atumwa n’Imana kuri Mariya. Wenyine. Imana imusaba kuba Umubyeyi w’Umwana wayo. Icyemezo cyo kwakira ubutumwa bwo kuba nyina w’Umwana w’Imana Mariya yagifashe wenyine. Mu bukene. Umukunzi we adahari. Ese mama azabwira Yozefu ngo iki ? Ese kuki Imana imumenyesheje buriya butumwa nyuma y’uko asabwe na Yozefu ? Mariya yahisemo kubyakira mu isengesho no guceceka. Imana imutoye muri ubwo buryo izi uko izabigenza ! Yahise ajya kwa mubyara we Elizabeti.

2. Yozefu Mutagatifu yabereye Bikira Mariya umugabo w’imfura. Igihe yari ari kwa mubyara we Elizabeti, Yozefu yari atagereje ko azagaruka. Maze aho agarukiye aza atwite. Ese mama Yozefu arabyakira ate ? Arakora iki ? Dore ikigeragezo gikomeye ! Ukuntu Yozefu yizera Mariya ntabwo yigeze atekereza ko yamuciye inyuma akabyarana n’undi. Kuva rero Imana yari yigombye umugeni we, nk’umuntu w’intungane, Yozefu yumvise ko agomba gukuramo ake karenge akamurekera Imana. Ku ngufu za muntu ntibyari bimworoheye kwakira ibyari bimaze kuba kuri Mariya. Ariko nk’umugabo ushyira mu gaciro kandi ukunda uwo babwiranye yego, yahisemo kumusezerera rwihishwa kubera ko atashakaga kumuteza urubwa. Ngaho aho Yozefu yamubereye imfura. Nyamara Imana ntiyamuhejeje mu gihirahiro. Yamwoherereje Malayika mu nzozi, maze amugezaho ubu butumwa ari wenyine: « Yozefu Mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo ».

3. Umugeni wawe Mariya azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ariwe uzakiza umuryango we ibyaha byawo (Mt 1, 20). Ivanjiri ya Luka yo ivuga ko ari Mariya wahaye umwana izina kugira ngo yubahirize ubutumwa yari yagejejweho na Malayika. Kwita izina umuntu ni ukumugiraho ububasha. Ikigaragara ni uko igikorwa cyo kwita umwana no kumurera Mariya na Yozefu bagifatanyije. Ubutumwa bwabo babwakiriye kandi babutunganya mu bukene no kwiyoroshya. Ubu bukene bugaragarizwa n’uko izina bise umwana wabo barihawe, akaba ataribo baryihitiyemo. Ubuzima bwabo babutuye Imana bayemerera kubakoresha icyo izabategeka cyose.

4. Yezu yigisha ku bahire ni se Yozefu yafataho urugero. Ibi ni padiri Mariya-Domiko FILIPO, washinze Umuryango wa Mutagatifu Yohani (Communauté Saint Jean), wigeze kubyandika. Nakongeraho ko Yezu yafashe urugero ku babyeyi be bombi, Mariya na Yozefu. Kuko bose bari abakene ku mutima. Nta wundi mukiro bahataniraga uretse uw’ijuru. Babaye umugabo n’umugore biyoroshya kugirango umwana wabo akore neza imirimo ikomeye Se wo mw’ijuru yamushinze. Kuva aho Yezu avugiye ko agomba kuba mu bya Se, Yozefu ntiyongeye kuvugwa. Yabayeho asonzeye ubutungane akabugirira inyota. Yari umunyampuhwe, acyeye ku mutima. Yari umunyamahoro. Yaratotejwe bituma ahungisha umuryango we kugirango Herodi atica umwana w’Imana wari umaze kuvuka.

5. Ingo z’abashakanye zifite byinshi zakwigira ku rugo rwa Yozefu na Mariya. Icya mbere bakwiye kwigira kuri uru rugo rutagatifu ni uko Imana ihabwa umwanya wa mbere mu rugo rwa batatu – umugabo, umugore n’abana. Ikindi ni ukutamena amabanga y’urugo. Burya iyo abashakanye batangiye kuvuga hanze ibibera mu mbere baba barushenye. Mariya na Yozefu batwigisha kumenya kugira ibanga, gutuza no guceceka. Iyi myitwarire niyo yatumye Shitani yari irekereje itamenya ibanga ryabo ngo igirire nabi umwana w’Imana mu mibyirukire ye. Batwigisha gukunda isengesho n’isengero rihurirwamo n’umuryango w’abasenga. Batwigisha gufata ibyemezo bikomeye, nko guhunga igihugu cyawe kugirango ukize amagara y’abo ushinzwe. Batwigisha kubaha abadutegeka. Batwigisha kandi gukunda umurimo, gusabana n’abandi. Baduha urugero rwo kurera neza umwana agakura mu bwenge no mu gihagararo imbere y’abantu, ari na ko akomeza kwakira inema z’Imana.

5. Yozefu na Mariya, mwe muzi ubuhungiro icyo ari cyo, mbasabye kwibuka imiryango ihunga abagambiriye kuyica cyangwa kuyicira. Umwana wanyu yabaye impunzi, mbatuye impunzi zose zifuza amahoro no kuba mu gihugu zivukamo. Mudutere imbaraga zo kugarukira Imana twirinda imitego Sekibi ahora adutega. Mwabayeho mubanye neza n’abaturanyi, muturinde kwigiramo inzangano. Mbatuye kandi abakiri bato, mubibuke maze bamenye imigenzo myiza yo kubaha Imana n’imibiri yabo. By’umwihariko mbatuye ingo z’abashakanye n’abihayimana kugirango barerere batizigama umuryango mugari wa bene muntu. Yezu, Mariya, Yozefu, mudusabire.

Bavandimwe, mukomeze mugire igisibo cyiza !

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho