Yozefu Mutagatifu

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU WA YOZEFU MUTAGATIFU UMUGABO WA BIKIRA MARIYA N’UMURINZI WA KILIZIYA,  KU ITARIKI YA 19/03/2021.                                                 

Amasomo:   2S 7,4-5a.12-14.16; Zab 88,2-3,4-5,27.29; Rm 4,13.16-18.22; Mt 1,16.18-21.24a

Bakristu bavandimwe, Amasomo matagatifu twateguriwe kuri uyu munsi mukuru  wa Yozefu Mutagatifu  araduha ingero nziza z’abagabo batatu bo kwigirwaho ingero nziza zo gusiga Umugisha Ukwemera no gutunganirwa ku bw’Ubusabaniramana bagize mu mibereho yabo ku Isi. Abo ni Dawudi mu Isomo rya Mbere, Abrahamu mu rya Kabiri na Yozefu mu Ivanjiri ari na we duhimbariza Umunbsi mukuru.

Mbere yo kwinjira mu masomo matagatifuy’uyu munsi reka tubanze twibukiranye ko Yozefu ari wa Mugabo w’intungane, udateza urubwa, utuza, ukora byose mu ibanga kandi akabikora neza. wa mugabo uzirikana ku byo agiye gukora, wa Mugabo ubonekerwa n’Abamalayika, wa Mugabo wahawe ubutumwa bwo kuba Umurinzi w’urugo rutagatifu kandi akabikora neza, wa wundi wabikijwe Izina rizitwa Umwana w’Imana, Yezu (Mt1, 18-24);  wa wundi wahungishije Umwana w’Imana  na Nyina Mariya abibwirijwe n’Umumalayika w’Imana nk’Uko yari asanzwe agendererwa na we (Mt 2,13-15); Byose abikora neza kandi akabikora bucece. Ubuzima bwe ni ishuri, buvuga butagombeye ko we avuga. Kuri Uyu munsi twibukaho Yozefu Mutagatifu Umugabo w’intungane kandi usohoza ubutumwa bwe mu budacogora, mu butazigwa, mu budahemuka, mu kwemera n’Ubwicishe bugufi…. uwakumva Kiliziya imurata, ariko akaba yifitemo ihinyu, ashobora kuba yakeka ko hari n’abandi bo gushimwa.

Mu isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cya Samweli, turumva Uhoraho atuma umuhanuzi Natani kubwira Umugaragu we Dawudi ko igihe iminsi ye izaba yarangiye,  ni ukuvuga nyuma y’urupfu rwe, Uhoraho azakomeza inkomoko ye. Iyi nkomoko ye ni na yo izavukamo Yozefu. Uburyo Dawudi yakoreye Imana n’Ishyaka, ni bwo bwanahesheje umugisha abazamukomokaho.

 Isomo rya Kabiri ryo Mu ibaruwa Pawulo yandikiye Abanyaroma, na ryo riragaruka ku kwemera kwa Aburahamu kwatumye Isezerano ry’Imana riba ihame kandi rikanagenerwa Urubyaro rwe rwose (Rm 4,16). Yaba Dawudi, Yaba Abrahamu, bombi tubigiraho ubutungane buzirikana ku bazakurikira n’abazabakomokaho.

Isi ya none isigaye itoza benshi kuba ba Nyamwigendaho, ku buryo hari ubwo Umubyeyi cyangwa undi muntu wakagombye kuba intangarugero mu bato usanga asa n’aho yireba cyangwa yirebera inyungu ze gusa cyane cyane izo akozaho imitwe y’Intoki.  Akagera n’aho yakwemera gutesha agaciro ububyeyi bwe, ubukuru bwe, ubupfura bwe, n’ibindi by’agaciro yakagomye kurinda ku mpamvu z’Icyubahiro yahawe no ku mpamvu z’Urugero rwiza rw’abato, ababyiruka, abo ashinzwe n’abamukomokaho niba abafite.

Ni gute wasanga umubyeyi cyangwa se Umuntu ufite icyubahiro ku bw’ibyo ashinzwe cyangwa abo ayobora atinyuka kandi  akumva  ari ibisanzwe kwandavura no kwitesha agaciro kandi hari abari bamwiringiye, hari abo ubuzima bwabo bwari bumwubakiyeho, hari abo ejo heza habo hari hubakiye ku bwiyubahe bwe? Ni gute umusaza cyangwa umukuru wakagombye kuba ayingayinga icyubahiro cya Dawudi, Yozefu cyangwa Abrahamu, akana abyaye kamwinjirana mu buzima bwe bwite kakamutesha urugo n’umurongo, ubutumwa n’Icyubahiro, yarangiza agakomeza kumva ari ibisanzwe kandi yakagombye kwiramira, byanaba ngombwa agatabaza abamufasha?!

Gusa rero tujye tunibuka ko ngo  Uzagusha umwe muri abo bato, ikimukwiye ni uko bamuhambira ku ijosi urusyo rusheshwa n’Indogobe bakamuroha mu Nyanja (Mk 9,42). Amahirwe yandi tugira ni Uko Imana itifuza urupfu rw’Umunyabyaha, ahubwo ikifuza ko yahinduka.

Twisunze Yozefu mutagatifu urugero rw’Indahemuka, dusabe Yezu aduhe kubera urugero rwiza, abato n’abazadukurikira kandi ibikorwa byacu birusheho kuruta Amagambo twigana Yozefu Mutagatifu.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

  Padiri Jean Damascene HABIMANA M.   Gihara/ Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho