Yozefu mwene Yakobo: Umutima utaryarya

Ku wa 6 w’icya XIV Gisanzwe C, 13 Nyakanga 2019

Amasomo: Intg 49,29-33;50, 15-24; Zab 105 (104), 1-4; Mt 10, 24-33

Yozefu mwene Yakobo aduha urugero mu mico no mu myifatire. Twibuke ko ageze mu misiri agakundwa n’i Bwami, ikigeragezo mu ka Farawo yamushyizeho yagitsinze ruhenu. Yozefu ni urugero rwacu mu myifatire. Uko yacunze umutungo w’abandi mu Misiri byatuma tumwita “Ntamakemwa”. Dore n’ukuntu yababariye bene se bitwereka ko kubabarira nta buryarya bishoboka.

Kwanga icyaha, kudahemuka no kubabarira, ngibyo ibintu bitatu by’ingenzi twigira kuri Yozefu mwene Yakobo bo mu Isezerano rya Kera. Ayo matwara aboneye ni na yo natwe dukeneye dore ko twishimira kuba mu Isezerano Rishya rishingiye kuri Yezu Kirisitu wadupfiriye ku musaraba. Uwo Yezu Kirisitu, ni we rwose turangamiye. Ni we twese tureberaho urugero. Ni we dushaka kwigana. Ni we tuyobotse mbere na mbere.

Niba turi abakirisitu, ni Yezu Kirisitu dukurikiye. Ibyo dukoze byose, ni we tugomba kubireberaho. Amatwara yacu, imico n’imyifatire hagati yacu bigomba kurangwa n’ibyo yatwigishije dusanga mu Ivanjili Ntagatifu. Imirimo dushinzwe n’abo dusa n’aho dushinzwe, bigomba kuyoborwa n’impumeko dukomora kuri Yezu Kirisitu. Yatubwiye ati: “Umugaragu ntasumba shebuja”. Twese dukwiye kwiyumvisha ko turi abagaragu ba Yezu.

Umubyeyi mu rugo, ayobora abana be neza areba icyo Yezu amubwira. Umusaseridoti muri Paruwasi ayobora abakirisitu akabagira inama abanje kwiga ibyo Yezu amubwira. Umwepisikopi na we ni uko: ayobore abapadiri atabashyizeho igitugu, abayobore yiyumvisha ko icyo ashinzwe cya mbere ari ukuyoboka Yezu Kirisitu, akurikirane abo ashinzwe mu rukundo agamije kubafasha kurushaho kuba abakirisitu no kurengera intama z’Imana Data Ushoborabyose. Mu mirimo yacu yose twese uko tungana, twirinde ubwoba kuko ntitwahawe Roho w’ubwoba. Yezu yatubwiye ati: “Ntimugatinye abica umubiri, ariko badashobora kwica ubugingo”. Ni ugukora uko dushoboye tukirinda kugwa mu nyenga y’umuriro. Dushinzwe kandi kurinda abo dufasha, tukabitaho rwose kugira ngo batamirwa n’inyenga y’umuriro. Tubahagarariye muri Kirisitu. Ntitubagenza uko twishakiye. Tubayobora uko Umwami wacu Yezu Kirisitu ayobora. Birabujiwe gukora ku buryo bwacu kuko nta mugaragu usumba shebuja.

Ibyo aba Kera bashoboye, nka Yozefu twavuze, Yezu ubwe yarabishimangiye aduhishurira Data wo mu ijuru n’ugushaka kwe kugeza mu ijuru. Tubikurikize, ubuzima bwacu bube ubwa Yezu aturinde kuryarya, kwifata nabi no guhemuka.Adutoze kugira umutima ubabarira.

Yezu Kirisitu nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Heneriko, Ewujeni, Yoweli, Silasi, Anakeleti, Tereza wa Yezu wa Andes, Esidarasi n’umuhire Yakobo wa Verazze, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho