Inyigisho yo ku wa 19 Werurwe 2013, Umwaka C
Yateguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU
Umunsi mukuru wa Yozefu, umugabo wa Bikira Mariya
Kuri uyu munsi wa mutagatifu Yozefu, umugabo wa Bikira Mariya, nibwo Papa wacu Fransisko yimikwa agatangira ku mugaragaro imirimo ye y’umwepiskopi wa Roma n’umusimbura wa Petero intumwa. Birakwiye kandi biratunganye ko tuzirikana amasomo y’uyu munsi asa n’aho atwereka icyerekezo cy’isi n’ibibazo by’ingutu abigishwa ba Yezu bagomba guhangana nabyo ngo bafashe Yezu gukiza isi. Inyigisho y’ivanjili y’uyu munsi nayihinira mu ngingo eshatu. Iya mbere ni ubutungane bwa Yozefu, iya kabiri ni ubutumwa yahawe bwo kudatinya, iya gatatu ni izina rya Yezu ubwaryo.
Aho ivanjili ya Matayo itaniye n’iya Luka ku byerekeye ivuka rya Yezu ni uko yo irivuga yibanda kuri Yozefu naho ivanjili ya Luka ikarivuga yibanda kuri Mariya. Ivanjili ya Matayo itubwira ko Mariya yari yararambagijwe na Yozefu, bikaba bivuze ko, mu muco w’Abayahudi, yashoboraga kwitwa umugore we. Ivanjili itubwira ko Mariya yaje gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu mu gihe bari batarabana. Imbere y’amategeko iby’”ubufiyanse” byari birangiriye aho. Yozefu yagombaga kumusenda amushyira ku karubanda mu rukiko, nyamara we yahisemo kumusezerera rwihishwa amuha ibarwa imusenda. Aha niho ivanjili ihera ivuga ko Yozefu ari intugane ; ko yinjijwe mu ruhererekane rw’intungane zo mu Isezerano rya kera guhera kuri Aburahamu.
Zaburi ya kabiri niyo itubwira neza intungane icyo ari cyo. Ngo ni « umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi, akirinda inzira y’abanyabyaha, kandi ntiyicarane n’abaneguranyi, ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho, akayazirikana umunsi n’ijoro! Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi, kikera imbuto uko igihe kigeze, kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana; uwo muntu ibyo akora byose biramuhira » (Zaburi 1, 1-3). Nk’uko icyo giti gishora imizi yacyo iruhande ry’umugezi, ni nako intungane ishinga imizi y’ubuzima bwayo mu ijambo ry’Imana. Icyo Imana ishaka kimutera ibyishimo. Umuhanuzi Yeremiya we yongeraho ko intungane ari uwahawe n’Imana umugisha, uwayiyeguriye akayizera ikamubera ukwemera (Yeremiya 17, 7).
Ubutungane bwa Yozefu bugaragarira aho yerekana ko azi amategeko ya Musa. Ariko kuyashyira mu bikorwa abikorana ubushishozi, urukundo n’impuhwe. Kubera ko akunda Mariya ntiyashatse kumushyira ku karubanda, ku kabarore. Aho ga mwumve ko bitoroshye kugirango Imana igutware umugeni wirambagirije mwiteguye kubana mu byishimo n’umunezero ! Bisaba ukwemera n’ubutwari bikomeye ! Nanone intungane ni izi gushishoza ikamenya kandi ikumva neza ibimenyetso by’ibihe. Ivanjili ya Luka itubwira ko Malayika yinjiye mu nzu kwa Mariya maze aramuvugisha, nyamara Yozefu we Malayika yamubonekeye mu nzozi. Guhera ku nzozi ukiyumvisha ko ibyo wabwiwe ari ukuri bisaba kumenya gushishoza n’ubusabane n’Imana kugirango umenye icyo ishaka. Inda Mariya yari atwite yateye Yozefu kuzirikana no gusesengura Ijambo ry’Imana ngo rimuhe urumuri mu byemezo yagombaga gufata.
Mu gihe yarimo azirikana ijambo ry’Imana ngo rimuhe icyerekezo, Malayika yaramubonekeye aramubwira ati : « Yozefu, mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu ». « Witinya ». Iri jambo Mariya nawe yararibwiwe. Mariya na Yozefu bahawe ubutumwa bukomeye kandi butinyitse bwo guha umwana w’Imana izina, kumurera, kumurinda, kumukuza imbere y’Imana n’imbere y’abantu. « Witinya ». iri jambo ni iryo guhumuriza. Malayika yarabahumurije. Iri jambo ryo kudatinya ritwereka ko Yozefu nawe afite umwanya ukomeye mu iyobera ryo kwigira umuntu kwa Jambo w’Imana. Nyuma yo kubwirwa ko Mariya yatwaye inda ku bubasha bwa Roho mutagatifu, Yozefu yahawe inshingano zitoroshye zo kuzaha umwana w’Imana izina rya Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo. Mwiyumvishe ukuntu bitari byoroshye ku babyeyi ba Yezu guhorana n’iryo banga ryo kuba babana n’umuntu ushobora gukiza ibyaha by’abantu. Twibuke ko nta muntu ukiza ibyaha. Ni Imana ibikiza.
Bavandimwe, isi ikeneye gukizwa ibyaha. Iterambere ry’ukuri ni ugukizwa ibyaha. Abategereje agakiza mu kwikiza abakoloni b’amoko yose, bakigenga, bakarya, bakadamarara, bashobora kutisanga muri iyi vanjiri. Abantu batsikamirwa, barenganywa, babuzwa amahwemo bakaba bashaka kwigobotora ababatsikamiye, iyi vanjili ishobora kubabangamira. Kugirango mwumve ibyo mbabwira nimwibuke uburyo Yezu yakiriye ikimuga bamugejejeho bamaze gupfumura igisenge cy’inzu. Iyo vanjili itwereka ko atari ikizwa ry’ibyaha ryari rishishikaje abakoze umurimo utoroshye wo kugeza uwo murwayi imbere ya Yezu. Icyo bashakaga ni uko agenda ntabwo ari ugukira ibyaha. Uburyo bwo gukiza abantu ivanjili itwereka buri ugutatu : ushobora gukiza umuntu mu by’ubukungu, mu bwigenge mu bya politiki, cyangwa mu by’ubwenge n’ubuhanzi. Nyamara ibyo byose ikibikuriye ni ugukizwa ibyaha.
Nimucyo dusabire Papa mushya (Fransisko) kugirango azafashe isi kubona inzira ihamye y’amahoro n’umukiro bituruka ku Mana.