Zaburi ya 2,7bc-8,10-11

Zaburi ya 2,7bc-8, 10-11

Uhoraho yarambwiye ati

«Uri umwana wanjye,

jyewe uyu munsi nakwibyariye!

Binsabe, maze nguhe amahanga, abe umunani wawe,

n’impera z’isi zibe ubukonde bwawe.

None rero, bami, nimwumvireho,

namwe, bacamanza b’isi, mwisubireho!

Nimukeze Uhoraho, mumufitiye icyubahiro,

mupfukamire umwana we mudagadwa.

Publié le