Zaburi ya 40, 2abc.4ab,7-8a,10,11
Niringiye Uhoraho, mwiringira ntatezuka;
nuko anyitaho maze yumva amaganya yanjye.
Yampaye guhanika indirimbo nshya,
ndirimbira Imana yacu ibisingizo biyikwiye.
Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo,
ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve;
ntiwigombye igitambo gitwikwa cyangwa icy’impongano,
ni yo mpamvu navuze nti “Ngaha ndaje!”
Namamaje ubutungane bwawe mu ikoraniro rigari;
ibyo usanzwe ubizi, Uhoraho,
sinigeze mbumba umunwa ngo nceceke.
Ubutungane bwawe sinabuhishe mu mutima wanjye,
namamaje ubudahemuka bwawe n’umukiro uguturukaho,
sinahishahisha ineza n’ukuri byawe imbere y’ikoraniro rigari.