Zaburi ya 51,3-4, 5-6ab, 18-19
Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe;
kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.
Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye, maze unkize icyaha nakoze.
Koko nemeye ibicumuro byanjye, icyaha cyanjye kimpora imbere.
Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine, maze ikibi wanga, mba ari cyo nkora!
Igitambo cyanjye si cyo ushaka, n’aho nagutura igitwikwa, nticyakunezeza.
Ahubwo igitambo Imana ishima, ni umutima washengutse.
Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana!