Zaburi ya 72 (71),1-2, 3-4,7-8

Zaburi ya 72(71) 1-2,3-4,7-8

Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,

uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe;

acire umuryango wawe imanza ziboneye

kandi arengere n’ingorwa zawe. 

Imisozi nikwize rubanda amahoro,

n’imirenge ibazanire ubutabera.

Azarenganura rubanda rugufi,

arokore abatindahare,

kandi aribate uwabakandamizaga.

Mu gihe cye, ubutabera buzasagamba,

n’amahoro asesure, mu mezi atabarika.

Azategeka kuva ku nyanja kugera ku yindi,

avane ku Ruzi ageze ku mipaka y’isi.

Publié le