Zaburi ya 72(71), 1-2,10-11,12-13
Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,
uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe;
acire umuryango wawe imanza ziboneye
kandi arengere n’ingorwa zawe.
Abami b’i Tarishishi n’ab’ibirwa bazamutura,
abami b’i Seba, n’ab’i Saba bamurabukire.
Abami bose bazapfukama imbere ye,
amahanga yose amuyoboke.
Azarokora ingorwa zitakamba,
n’indushyi zitagira kirengera.
Azagirira ibambe ingorwa n’utishoboye,
aramire ubuzima bwabo.