Zaburi ya 95,6-7abc,7d.8-9,10-11

Zaburi ya 95,6-7abc,7d.8-9,10-11

Nimwinjire, duhine umugongo twuname;

dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye.

Kuko we ari Imana yacu,

naho twe tukaba imbaga yo mu rwuri rwe,

n’ubushyo buragiwe n’ikiganza cye. 

Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye!

«Ntimunangire umutima wanyu nk’i Meriba,

nko ku munsi w’i Masa, mu butayu,

aho abasekuruza banyu banyinjaga,

aho bangeragerezaga, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye. 

Mu myaka mirongo ine nazinutswe iyo nyoko,

maze ndavuga nti ‘Ni imbaga y’umutima wararutse,

ntibazi amayira yanjye!’

Ni cyo cyatumye ndahirana uburakari

ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye.»

Publié le