Zaburi ya 96, 1-2a,2b-3,7-8a,9a.10ac
Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,
isi yose niririmbire Uhoraho!
Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye.
Uko bukeye mwogeze agakiza ke!
Nimwamamaze ikuzo rye mu mahanga,
n’ibyiza bye mu miryango yose!
Nimwegurire Uhoraho, miryango y’amahanga,
nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha,
nimwegurire Uhoraho ikuzo ry’izina rye.
Nimwunamire Uhoraho wisesuyeho ubutagatifu,
nimuvuge mu mahanga, muti «Uhoraho ni Umwami!»
Imiryango yose ayicira urubanza rutabera.