Ku wa 3 w’icya 25 Gisanzwe, B, 26 Nzeri 2018
Bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe!
1.Ivanjili y’uyu munsi iratugezaho uko Yezu yohereje ba Cumi na babiri mu butumwa n’inama yabahaye kugira ngo basohoze neza ubwo butumwa.
2.Tubanze twibuke uko Ivanjili ya Mariko itubwira uko Yezu yatoye ba Cumi na babiri: “Hanyuma Yezu azamuka umusozi, maze ahamagara abo yishakiye, baramusanga. Abashyiraho ari cumi na babiri, kugira ngo babane na we, kandi ngo abatume kwamamaza Inkuru Nziza, abaha n’ububasha bwo kwirukana roho mbi” (Mk 3, 13-15). Mutagatifu Luka we atubwira ko abo Cumi na babiri, Yezu yabatoye amaze ijoro ryose asenga, nuko abita intumwa (Lk 6, 12-13).
3.Aba rero ba Cumi na babiri bamaze igihe babana na Yezu, bamwumva ijambo, bareba kandi bamwiga ingiro n’ingendo. None igihe kirageze kugira ngo na bo Yezu abohereze mu butumwa. Kuri bo iyi ni intambwe ya mbere itegura izindi nyinshi bazatera. Koko rero nihashira igihe, Yezu Kristu, nyuma y’urupfu n’izuka bye, azabatuma kogeza Inkuru Nziza, noneho atari mu nsisiro zibegereye gusa, ahubwo ku isi hose.
Bavandimwe, niba dushaka ko Yezu atwohereza mu butumwa, tubanze twige kubana na we, tubanze twigishwe na we, tumenye urukundo rwe n’impuhwe ze; tumenye impumeko ye, ugushaka kwe n’ibyifuzo bye; tumutege amatwi, natwe tumwige ingiro n’ingendo. Ni bwo tuzasohoza ubutumwa neza; ni bwo tutazabusanya na Kristu cyangwa ngo twigishe amarangamutima yacu, ibyifuzo byacu n’ibitekerezo byacu. Inkuru Nziza yamamazwa n’uwayakiriye mu mutima we, akaryoherwa na yo, ikamutunga, maze akagira inyota yo kuyishyikiriza abandi!
- Yezu Kristu abo yohereza mu butumwa abasangiza ubutumwa bwe bwo kwamamaza mu mvugo no mu ngiro Ingoma y’Imana rwagati mu bantu. Ni yo mpamvu aba ba Cumi na babiri abohereje kwamamaza Inkuru Nziza kandi akabaha no ku bubasha bwe bwo kwirukana roho mbi no gukiza abarwayi.
Uyu ni umurimo w’umwogezabutumwa wo mu bihe byose: kwamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro ku bantu bose, mu mvugo no mu ngiro, ku mubiri, ku mutima no kuri roho; kugira ngo Ingoma y’Imana yogere hose, mu mfuruka zose z’ubuzima bwa muntu.
- Muri iyi Vanjili tarahasangamo kandi inama nziza zigomba kuyobora abogezabutumwa bo mu bihe byose.
– Mbere na mbere kutagira icyo bitwaza cyagaragaza ko ubutumwa batwaye bushingiye ku mbaraga za muntu cyangwa z’ibintu. Yezu ati: “Ntimugire icyo mujyana mu rugendo, yaba inkoni, waba umufuka, waba umugati, byaba ibiceri” (Lk 6, 3). Yezu Kristu arashaka kubabwira ko icy’igenzi mu butumwa atari icyo umwogezabutumwa yitwaza cyangwa yifashisha. Icy’igenzi ni Inkuru Nziza atwaye, ni Ijambo ry’Imana yamamaza, ni umutima ukunda ubutumwa, wegukiye kandi wizeye Nyagasani.
– Indi nama Yezu agira ba Cumi na babiri ni ugusabana no gusangira n’abazabakira. Yezu arababwira ati: “Urugo muzinjiramo rwose, muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye” (Lk 6, 4). Koko rero, umwogezabutumwa nyawe ni usangira akabisi n’agahiye n’abo atumweho; ni uzi neza abo atumweho: uko biriwe, uko baramutse, ibyishimo byabo n’ibibazo byabo; amizero yabo n’ingorane zabo. Papa Fransisiko we ati: “umushumba mwiza ni uhumura umwuka w’izo aragiye!”
– Inama ya gatatu Yezu agiriye ba Cumi na babiri ni ukutazahangana n’abazanga kubakira. Yezu ati: “Naho abatazabakira, nimujya kuva mu mugi wabo, muzakungute umukungugu wo ku birenge byanyu, bibe ikimenyetso cy’uko bahemutse” (Lk 6, 5). Yezu ntabahisha ko hari aho batazakirwa, nk’uko na we atakiriwe kandi atazakirwa na bose. Ariko arabasaba kutazirirwa bashaka kubashyiraho agahato. Umwogezabutumwa, kimwe na Yezu Kristu, ntahatira abantu guhinduka. Kimwe na Yezu Kristu, yemera ubwigenge bwa muntu bwo kwakira Inkuru Nziza y’Umukiro cyangwa kwanga kuyakira.
Koko rero, Yezu ntahinduza agahato; ni umutima we wuje urukundo n’impuhwe bireshya abantu bakamusanga; Yezu ahinduza Ijambo n’ibikorwa bye byuje ineza, ububasha n’imbaraga zikiza. Yezu ahinduza indoro yuje impuhwe n’ubuntu. Yezu ahinduza umusaraba we, wa wundi yatangiyeho ubuzima bwe kubera urukundo rutagira urugero kugira ngo akize bene muntu. Ngibyo ibyo umwogezabutumwa agomba kwitwaza kugira ngo ubutumwa bwe bwere imbuto karijana.
Dusabire abogezabutumwa bose kugira ngo mu butumwa bwabo, bahore baherekejwe n’izi nama nziza za Nyagasani. Nahorane ikuzo ubu n’iteka ryose. Amina.
Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA
Kabgayi