Inyigisho yo ku wa 24 Ukuboza 2012, MU GITONDO
AMASOMO: 1º. 2 Sam 7, 1-5.8b-12.14ª.16; 2º. Lk 1, 67-79
Inyigisho yateguwe Padiri Cyprien BIZIMANA
Zuba-rirashe yamanutse mu ijuru aje kudusura
Muri iki gitondo cya nyuma cy’ Adiventi, dufite ubwuzu bwo gufatanya na Zakariya ya ndirimbo ihanitse yamuzamutsemo Yohani Batisita amaze kuvuka. Zakariya yabonaga hafi ibihe bishya by’Umucunguzi. Imana ya Israheli yari yarayoboye umuryango wayo kuva iwugobotora ababisha bo mu Misiri n’abandi bose bawuhigiraga aho umariye kugera mu Gihugu cy’Isezerana, yakomeje Isezerano ryayo ryasohoye muri Zuba-rirashe ari we YEZU KRISTU. Zakariya ararimba impuhwe zahebuje z’Imana. Arahamya ko izo mpuhwe ari zo zatumye uwo yita Zuba-rirashe amanuka mu ijuru akaza kuzahura inyoko muntu yari yarazahajwe n’umwijima w’ibyaha.
Birakwiye ko twinjira muri Noheli duhunda ibisingizo Imana Data Ushoborabyose Se wa YEZU KRISTU. Twagize amahirwe tumenyeshwa amateka y’Imana y’Ukuri n’Umuryango wayo. Twabwiwe kandi twemera ko YEZU KRISTU ari Umwana wayo wigize umuntu. Duhora dutangazwa n’iryo banga ry’ukwigira umuntu kwa Jambo. Ni yo mpamvu buri mwaka twitegura bihagije guhimbaza isabukuru y’ivuka rye mu isi. Ni na yo mpamvu buri munsi duhimbaza urupfu n’izuka rye kuko ari byo byabaye igikorwa gihebuje cyaturonkeye ubwigenge nyakuri. Ntitukigenda twijimye kuko urumuri rutangaje rumurikira intambwe zacu. Ntitukiremerewe n’urupfu rw’umubiri kuko tuzi ko dukura tugana ibyishimo bihoraho mu ijuru. Ntitukigendera mu bujiji bwo kwitiranya akaro n’akatsi, ntitukitiranya ikibi n’icyiza, ntitukivanga amasaka n’amasakaramentu. Tugendera mu Kuri no mu Rumuri rwa Zuba-rirashe waje kudusura abana natwe. Twabuzwa n’iki guhimbarwa nka Zakariya tugira tuti: “Nihasingizwe Nyagasani Imana ya Israheli, kuko yasuye umuryango we kandi akawukiza”.
Turangize iyi Adiventi dusingiza bihamye Imana yacu iduhundagazaho impuhwe zayo. Ntitwibagirwe ariko gusabira abantu batari bake bakiri mu mwijima w’urupfu rw’ibyaha by’ubugome n’inabi. Zuba-rirashe arashaka kubamurikira. Tubasabire bave muri ubwo buvumo bavogeramo nta mwuka w’ubugingo bifitemo. Twunge ubumwe n’Uwavukiye kutuvugurura tuzagira imbaraga zo kwemeza abandi.
YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE ITEKA RYOSE.