Ibaruwa y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda mu mwaka udasanzwe w’ubwiyunge: “Kristu ni we bumwe bwacu”

Ibaruwa Abepiskopi Gatolika bandikiye Abakristu mu mwaka udasanzwe w’ubwiyunge.

Kristu ni we bumwe bwacu”

INTANGIRIRO

Bakristu bavandimwe,

  1. Gahunda y’imyaka itatu twihaye iragenda igana ku musozo. Twibuke ko mu mwaka wa 2016, twahimbaje umwaka w’Impuhwe z’Imana, muri 2017, twizihije Yubile y’ubusaseridoti naho uyu wa 2018, nk’uko twabibararikiye, dutangiye umwaka w’ ubwiyunge.

  1. Ubwiyunge ni inzira ndende isaba igihe, ubushishozi n’ubusabaniramana. Turifuza ko intambwe ishimishije y’ubwiyunge tumaze gutera twayikomeza: twiyunga n’Imana, twiyunga na twe ubwacu, tukiyunga n’abavandimwe ndetse n’ibidukikije nk’uko Papa Fransisko yabidusabye.

IGICE CYA MBERE

UBWIYUNGE NI INZIRA NDENDE Y’UBUSABANIRAMANA

Bakristu bavandimwe,

  1. Mu mateka y’abantu muri rusange n’ayacu nk’Abanyarwanda ku buryo bw’umwihariko, mu kinyejana cya makumyabiri usanga hari igihe kinini hagaragayemo urukundo ruke, akarengane gakabije gashingiye ku ivangura, ihezwa, ikandamizwa, ubwicanyi, intambara, ubuhunzi, ihohotera n’ubugome bukabije bigera no kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, icyaha kiruta ibyo abantu bashobora kugirira inyokomuntu. Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yabaye umunzani wapimye ikigero cy’ubumuntu n’icy’ubukristu buke mu Banyarwanda. Hari benshi bijanditse muri icyo cyaha ndengakamere, hari n’abareberaga ntibagira icyo bakora ngo barwanye ako karengane. Ubuzima bw’umuntu bwateshejwe agaciro bigera aho kwica bihinduka ikintu gisanzwe.

  1. Uyu mwaka w’ubwiyunge ni ingabire Imana yatugeneye mu rukundo rwayo ruhebuje. Twaremwe mu ishusho ry’Imana (reba Intg 1, 26). Muntu amaze gucumura, Imana mu budahemuka bwayo yatwoherereje Umukiza Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka” (Yh 3, 16). Yezu Kristu yaduhurije mu muryango umwe maze aca urwango rwadutandukanyaga, rwari rumeze nk’urukuta ruri hagati yacu ( reba Ef 2, 14). Uwo Mwana w’Imana yagejeje n’aho adupfira ku musaraba amaze kutwihaho ifunguro. Ukarisitiya ni igihango cy’ubumwe twahawe na Kristu.

  2. Turashima ababaye intwari banze gutatira igihango bagiranye na Yezu Kristu muri Batisimu bahawe n’Ukaristiya basangira, bakemera kudapfukirana ukuri, bakagira ubutwari bwo kwamagana ikibi ndetse bakagera n’aho bemera gupfira uko kuri. Mu gihe twitegura kwibuka imyaka 25 ishize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ibaye, birakwiye ko dusubiza amaso inyuma, tukareba aho tumaze kugera mu rugendo rw’ubwiyunge nyakuri butuganisha mu mibanire myiza irambye ibereye Imana n’abantu.

  3. Kugira ngo iyo ntego y’imibanire inoze igerweho, ni ngombwa ko buri wese yafashwa guharanira ko abanyarwanda biyunga; abahemutse bagafashwa mu rugendo rwo kwicuza no gusaba imbabazi, abahemukiwe na bo bagafashwa mu rugendo rwo kubabarira.

  4. Muri uyu mwaka, kugira ngo dukomeze urugendo rwo kubaka ubwiyunge, hakenewe ukuri, imyumvire mishya, umuntu adaheranwa n’amateka ye bwite bituma ananirwa kumva akababaro k’abandi. Koko rero nk’uko Papa Fransisiko abivuga, iyo umuntu yifungiranye muri we, nta mwanya abonera Imana n’abavandimwe mu mutima we no mu buzima bwe (EG n.2).

IGICE CYA II

UMWANYA W’IJAMBO RY’IMANA N`INYIGISHO ZA KILIZIYA MU NZIRA Y’UBWIYUNGE

  1. Mu rugendo rw’ubwiyunge, Ijambo ry’Imana n’inyigisho za Kiliziya bifite umwanya w’ibanze mu kutwereka mu buryo bwuzuye igikwiye gukorwa.

Ijambo ry’Imana ritwibutsa kwiyunga n’Imana Umubyeyi wacu

  1. Icyaha kidutandukanya n’Imana kikanasenya ubumwe dufitanye na yo. Kubaho tutari kumwe n’Imana bitugiraho ingaruka mbi ndetse bikaba byanageza ku rupfu (reba Rm 6, 23). Guhunga Imana, kurenga ku masezerano twagiranye na yo, ni byo bidukururira kubaho mu bwoba, guhora ku nkenke n’impagarara z’urudaca. Mu rukundo rwayo, Imana ntiyifuza ko twakomeza kubaho mu bwoba, tubunza imitima, nta mahoro dufite. Ntiyishimira urupfu rw’umuntu uwo ari we wese, ahubwo yishimira ko yahinduka maze akabaho (reba Ez 18, 32).

  2. Imana ihora iduhamagarira kuyigarukira tukiyunga na Yo igihe cyose twayiteye umugongo. Ni Yo yateye umwana w’ikirara kwibaza ku buzima bubi yarimo hanyuma afata icyemezo cyo kugaruka kwa se ( reba Lk 15, 11-32). Yezu ni we washakashatse Zakewusi, aramumurikira kandi anamuha umutima wo kwicuza no kwiyunga n’abo yari yarahemukiye. Ni We wabonekeye Pawulo areka gukomeza kuba umunyarugomo n’umwicanyi ahubwo yunga ubumwe na We (reba Gal 2, 20). Natwe muri iki gihe, Nyagasani ni we udushakashaka, akatumurikira kandi akaduha guhinduka tukaba abahamya nyabo b’ubumwe n’ubwiyunge. Aragira ati “Dore mpagaze ku muryango ndiho ndakomanga. Nihagira uwumva ijwi ryanjye, akankingurira nzinjira iwe nsangire na we, na we asangire nanjye” (Hish 3, 20). Imana iradushakashaka kugira ngo itugarure mu nzira nziza, nitureke rero Imana itwigarurire ( reba 2 Kor 5, 20)

Ijambo ry’Imana rifasha umuntu kwiyunga na we ubwe

  1. Kwiyunga n’Imana ni ryo shingiro ryo kwiyunga nawe ubwawe. Umutima w’umuntu ubamo ibitekerezo bivuguruzanya. Gukunda Imana bituma ibitekerezo n’ibyifuzo bigira umurongo muzima bikurikira. Imana idusumba, kandi ikaba ituzi kurusha uko twiyizi, yaturemye idufiteho umugambi (reba Zab 139 ). Ikindi kandi Imana yari kumwe natwe mu mateka twanyuzemo, n’ubwo hari igihe twaketse ko yadutereranye. Kwiyunga nawe ubwawe ni ukwakira uwo uri we, inkomoko yawe, umuryango uvukamo, akarere, ubwoko, bitabangamiye imibanire yawe n’abandi. Pawulo yemera inkomoko ye, ariko agasanga byose byarabaye igihombo kubera kumenya Kristu (reba Fil. 3, 4-7). Ntacyaruta ubumwe dufitanye n’abo duhuje ukwemera, “Kandi ni koko, mwebwe mwese ababatijwe muri Kristu, mwambaye Kristu. Nta Muyahudi, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta mugabo, nta mugore, kuko mwese muri umwe muri Kristu” (Gal. 3, 27-28). Iwacu, twavuga ko nta muhutu, nta mututsi, nta mutwa, nta munyanduga, nta mukiga … kuko twese turi umwe muri Kristu. Tugomba kuva mu myumvire ishaje tukakira imishya.

  2. Kwiyunga nawe ubwawe ni ukwakira imibabaro wagize, ibikomere wagize, ukabitura Kristu, We uguhamagarira kumutura byose igihe agira ati “nimungane mwese, abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura (Mt 11, 28). Imibabaro yawe, ibyago byawe byahetswe na Kristu mu ibabara rye ku musaraba, ibikomere bye biguhesha umukiro. “Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu ? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, ubukene se, imitego se, cyangwa inkota ?(…) nta na kimwe kizashobora kudutandukanya n’urukundo Imana idukunda muri Yezu Kristu Umwami wacu” (Rom 8, 35.39). Kwiyunga n’amateka yawe ababaje ni ukumva ko imibabaro yawe itapfa ubusa, igihe uyihuza n’iya Kristu, maze ikagira uruhare mu mukiro w’isi. Biri mu byo Bikira Mariya, yaje kutubwira i Kibeho.

  3. Abo twabuze, aho bari imbere y’Imana, bifuza ko tutaheranwa n’agahinda kuko Imana imenya impfubyi, ikanarenganura abapfakazi, ikubakira abatagira kivurira, ikabohora imfungwa (reba Zab 68, 6-7). Ikindi kandi bakaba basabira ababo ndetse n’ababagiriye nabi amahoro, ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo ibibi banyuzemo bitazagira abandi bigwira bityo ahari urwango tukahashyira urukundo, ahari agahinda, tukahashyira ibyishimo, ahari ubwoba, tukahashyira amahoro yayo, ahari icyifuzo cyo kwihorera, tukahashyira icyo gutanga ubuzima, icyo kuganza inabi ukoresheje ineza, ahari ukwiheba tukahashyira amizero, ahari ikimwaro, tukahashyira agaciro ufite mu maso y’Imana.Kwiyunga nawe ubwawe ni ukwemera kureba ineza Imana yakugiriye, n’iyo yagiriye abandi, maze ugahora uyisingiza. Bityo imbuto za Roho Mutagatifu zikakuranga iteka, ukaba koko umwana w’Imana, umugenerwamurage n’umusangiramurage na Kristu.

  4. Kwiyunga nawe ubwawe ni ukwemera kureba ineza Imana yakugiriye, n’iyo yagiriye abandi, maze ugahora uyisingiza. Bityo imbuto za Roho Mutagatifu zikakuranga iteka, ukaba koko umwana w’Imana, umugenerwamurage n’umusangiramurage na Kristu.

Ijambo ry’Imana rifasha umuntu kwiyunga n’abandi

Bakristu bavandimwe,

  1. Kwiyunga ni ukuvugurura umubano hagati y’abantu hagamijwe gushaka ibisubizo by’ibibazo bafitanye no gukuraho inzitizi zitambamira umubano wabo, bamurikiwe n’urukundo Imana ibafitiye” (Africae Munus no 20). “Ni uko rero nujyana ituro ryawe imbere y’urutambiro, ukahibukira ko uwo muva inda imwe mufitanye akantu, rekera ituro ryawe imbere y’urutambiro, ubanze ujye kwigorora n’uwo muva inda imwe; hanyuma ugaruke ubone guhereza ituro ryawe. Jya ugira ubwira bwo kwiyunga n`uwo mwangana, igihe mukiri kumwe mu nzira….”(Mt 5,23-25).

  2. Ubukristu butubyarire ubuvandimwe nyabwo : Tuzi neza ko “ku meza ya Nyagasani hakoranira abantu badahuje inkomoko, imico, amoko n’andi masano, nyamara bagize ubumwe rukumbi ku bw’umubiri n’amaraso bya Kristu. Mu Ukaristiya bagirana isano isumba iy’amaraso. Urugero rwa Yezu rutuma dushobora gukundana, bamwe bakitangira abandi, kuko urukundo buri wese yakunzwe rugomba kwigaragaza mu bikorwa no mu kuri” [1 Kor 11,17-34] (Africae Munus n0152).

  3. Kwiyunga n’undi bibanzirizwa no kumubonamo ubwiza bw’Imana yaremanywe, ukamubabarira ibibi yagukoreye byabatandukanyije (reba Lk 11, 2-4), ntureke inabi yakugiriye ikuganza, ahubwo inabi ukayitsindisha ineza ( reba Rm 12,19-21). Ibyo bisaba imbaraga zo gutandukanya ubuhemu na nyirabwo, icyaha n’umunyacyaha; bigasobanura ko wanga ikibi umuntu yagukoreye ariko we n’ubwo ari umunyantege nke ugakomeza kumukunda kuko umubonamo ishusho y’Imana.

  4. Yezu yatoje abe gusenga bagira bati: “Utubabarire ibicumuro byacu, nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho (Mt 6,12). Muri iri isengesho tuvuga kenshi rya “Dawe uri mu ijuru”, tubonamo ibintu bibiri byadufasha. Icya mbere ni uko twese turi abanyabyaha, tukaba dukeneye kubabarirwa n’Imana. Icya kabiri ni uko Imana idusaba natwe kubabarira abavandimwe bacu igihe baducumuyeho nk’uko na Yo itubabarira. Gusa n’Imana ni ukubabarira: “Mube abanyampuhwe nk’uko So wo mu Ijuru ari Umunyampuhwe” (Lk 6, 36).

Kwiyunga n’ibidukikije

Bakristu bavandimwe,

19. Mbere yo kurema muntu Imana yabanje kumuremera ibimukikije, izuba ukwezi n’inyenyeri, amazi n’ ubutaka, inyamaswa, ibimera, imutegurira isi nziza azabamo, imuha ubutumwa bwo kubigenga (reba Intg 1, 1-28). Icyaha cya Adamu na Eva gituma isi iba mbi, umubano w’umuntu n’ibindi biremwa bizamo igitotsi (reba Intg 3, 1-19).

20. Nk’uko mubizi mu ntambara zabaye no mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, abantu bigabije abandi barabica, barabahohotera, inzu zirasenywa, izindi ziratwikwa, amatungo aricwa, inzuzi n’ibihuru byuzura imirambo, ubutaka bunywa amaraso y’abantu, ibikoresho by’imirimo isanzwe bihinduka ibikoresho byo kwica. Ubwiyunge rero ni ukugarura ubumwe mu bantu no mu biremwa byose by’Imana nk’uko Umuhanuzi Izayi abivuga agira ati: “Ikirura kizabana n’umwana w’intama ingwe iryame iruhande rw’umwana w’ihene. Inyana n’icyana cy’intare bizagaburirwa hamwe, biragirwe n’akana k’agahungu. Inka n’igicokoma bizarisha mu rwuri rumwe, ibyana byabyo bibane mu kiraro kimwe, intare irishe ubwatsi nk’ikimasa. Umwana ukiri ku ibere azakinira ku kiryamo cy’inshira, igitambambuga cyinjize ikiganza mu mwobo w’impiri” (Iz 11, 6-9).

IGICE CYA III

IBYO DUSHIMA, IBYO DUSABA N’IBYO DUTEGANYA GUKORA

21. Turashimira Imana intambwe nziza imaze guterwa mu nzira y’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Kuba Abanyarwanda bemera Imana kandi benshi bakaba baritabiriye ubukristu, byatumye mu magorwa yose banyuzemo bakomera ku Mana bikabafasha no mu buzima bwabo.

22. Ku buryo bw’umwihariko, nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi n’ingaruka zayo, isengesho ryabereye abanyarwanda benshi aho bahurira n’Imana bubaka inzira z’ubwiyunge.

23. Turashimira amatsinda ya gikristu yubaka ubumwe n’ubwiyunge hirya no hino muri za diyosezi na paruwasi ndetse no kugeza mu miryango remezo. Ubutumwa bwakozwe, duhereye kuri sinode idasanzwe yabaye kuva muri 1997 kugeza mu 2000, bwafashije gusana imitima yakomeretse no kurema imiryango yasenyutse, bwubaka ubutabera n’amahoro, bufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 gukira ibikomere bitandukanye ndetse n’ingaruka zayo.

24. Turashima ubutumwa bwakozwe na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro, Caritas n’izindi nzego za Kiliziya mu gufasha abantu kwiyubaka no kubaka igihugu.

25. Turashima umurongo mwiza Leta yafashe wo kunga abanyarwanda no gushyiraho inzego zibibafashamo. Turayishimira kuba yarahagaritse jenoside yakorewe abatutsi, ubwicanyi no gukumira kwihorera, kuba yarashyizeho inkiko gacaca nk’ubutabera bwunga, gushinga Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, kugoboka no kwita ku barokotse jenoside n’abandi batishoboye, kwakira impunzi no kuzituza , gushyiraho Komisiyo yo kurwanya jenoside, gushyiraho uburezi burwanya ivangura n’izindi nzego zubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Turashima muri rusange imiryango itegamiye kuri Leta uruhare yagize kandi ikomeje kugira mu gufasha Abanyarwanda muri iyi nzira y’ubwiyunge.

  1. Turashimira abakristu n’abantu b’umutima mwiza babaye intwari bitangira abandi bakaba urumuri mu bihe bikomeye twanyuzemo. Turashima kandi Abanyarwanda bose bateye intambwe ikomeye yo gusaba imbabazi abo biciye no kubabarira ababiciye.

27. Muri uru rugendo twese turimo rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, turasaba ko Ubuyobozi bw’Igihugu bwakomeza gushyigikira inzira y’ubwiyunge bwimakaza ukuri, ubutabera n’amahoro mu Banyarwanda. Turasaba Leta gukomeza gufasha Abanyarwanda gukura mu myumvire ihamye ituma bashobora kwitaza imigirire y’uwo ari we wese washaka kubagira igikoresho cy’inabi. Leta ikwiye gushyiraho uburyo bwafasha abantu bafite ibikomere n’agahinda baterwa n’uko batarashobora gushyingura ababo. Turayisaba gukomera ku butabera buboneye, kurwanya ruswa aho iri hose, kubahiriza no gushimangira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kurengera abatishoboye, kubaha ubuzima n’agaciro ka muntu, gukomera ku burezi buteza imbere indangagaciro z’ubumuntu n’iyobokamana.

28. Turasaba Abasaserodoti n’abandi Bihayimana kuba intangarugero z’ubwiyunge no gufata iya mbere mu kubikangurira abo bashinzwe kuyobora. Turasaba abakristu n’abandi bantu b’umutima mwiza kwitabira inzira y’ubwiyunge, cyane cyane bima amatwi ababashora mu macakubiri n’ubugizi bwa nabi abo ari bo bose.

29. Muri uyu mwaka w’ubwiyunge, Kiliziya gatolika mu Rwanda yiyemeje gukomeza ibikorwa bitandukanye bijyanye no gufasha abantu gukira ibikomere basigiwe n’amateka mabi yagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 n’ingaruka zayo.

30. Bimwe muri ibyo bikorwa biteganyijwe, harimo ibigamije kubafasha kugera ku myumvire nyayo y’amateka yacu no kugerageza kuyakirana ukwemera kwa gikristu, gukomeza gutega amatwi ababikeneye, gushyiraho amatsinda yo kuvurana ibikomere, aho abantu baganirira kugira ngo umuntu yumve ububabare bwa mugenzi we, kongera gusubukura no kwifashisha imyanzuro yavuye muri Sinode idasanzwe ku kibazo cy’irondakoko mu Rwanda hagamijwe kubakira ku kuri n’urukundo.

Bakristu bavandimwe,

  1. Uyu mwaka udasanzwe w’ubwiyunge twatangiye, tuwuragije Umubyeyi Bikira Mariya Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho, uduhamagarira guhinduka, gusenga nta buryarya no gukundana kivandimwe, muri uru rugendo turimo.

Tubahaye mwese umugisha w’Imana.

Abepiskopi banyu

+ Filipo RUKAMBA, Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika

Umushumba wa Diyosezi ya Butare

  • Tadeyo NTIHINYURWA, Umushumba w’Arkidiyosezi ya Kigali

  • Serviliyani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba

  • Yohani Damaseni BIMENYIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu

  • Simaragde MBONYINTEGE, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi

  • Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri

  • Antoni KAMBANDA, Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo

  • Selestini HAKIZIMANA,Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro

  • Anakeleti MWUMVANEZA Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo