Bavandimwe mwese,
Nimugire amahoro ya Yezu Kristu.
Nshuti, bavandimwe, bakunzi b’urubuga yezu-akuzwe.org. Hashize iminsi, urubuga rwacu rudakora, ngo rubagezeho inyigisho n’amasomo ya buri munsi.
Ibi byatewe n’uko twifuje kuruvugurura ngo tubashe kongera ubutumwa tubagezaho uko byifujwe na benshi. Mu minsi mike muzatangira kubona no kwakira ibyo twongeye ku butumwa dutanga. Muri ibyo harimo gusubiza ibibazo mwibaza bijyanye n’ukwemera kwacu, kwakira ibitekerezo, amakuru ya Kiliziya n’ibindi.
Mu rwego rwo kuba tumenyereza mbere yo kwakira iryo vugurura, guhera kuri iki cyumweru cya 25 gisanzwe cy’umwaka wa Liturujiya icyiciro cya gatatu (C), (ku wa 18 Nzeri 2016) turabagezaho inyigisho n’amasomo uko bisanzwe.
Bakunzi ba yezu-akuzwe.org tubashimiye uburyo mutahwemye kutubaza aho gahunda z’uru rubuga rw’Iyogezabutumwa zigeze. Mwe mwari musonzeye ko uru rubuga rukomeza gahunda uko byari bisanzwe, tubiseguyeho tunabashimira ukwihangana no gutegereza byabaranze. Ubu rero urubuga rurakomeje ari nako rugenda runozwa kurushaho.
Iri vugurura risaba imbaraga n’ubushobozi busumbye ubwo dusanganwe. Inkunga n’ibitekerezo byanyu birakenewe, kugira ngo icyo gikorwa tukigereho.
Basaserdoti namwe mwiyemeje kongera ku butumwa musanganywe iri Yogezabutumwa ku rubuga, mubishirwe. Mufasha benshi kumenya, gukunda no gukurikira Yezu Kristu. Mukomeze mwitangire imbaga y’Imana muyitegurira inyigisho ku Ijambo ryayo.
Mu kwanzura, nimucyo dushimire Imana Data Ushoborabyose yo yita ku bana bayo ibabuganizamo ubuzima bw’ijuru inyuza ku Mwana wayo w’ikinege wapfuye akazukira kudukiza. Roho Mutagatifu utanga ubuzima amurikire buri wese muri twe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe dukomere kugera ku ndunduro nk’abatagatifu twisunga.
Mu izina ry’ikipe y’abasaserdoti babagezaho inyigisho ku ijambo ry’Imana,
Padiri Cyprien BIZIMANA
Guadalajara, Espagne