Nyirubutungane Papa Fransisiko yasabye Imana imbabazi kubera jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki ya 20 werurwe 2017, i Vatikani, Nyirubutungane Papa Fransisiko, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yakiriye Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Nk’uko tubikesha itangazo ryanyujijwe kuri Radio Vatican, Papa yasabye imbabazi. Izo mbabazi se yazisabiye iki? Yazisabye nde? Ziri mu wuhe murongo wa Kiliziya? Zitegerejweho izihe mbuto mu mubano wa Kiliziya na Leta y’u Rwanda? Ni byo tugiye gusesengura muri iri nyandiko.

Nk’uko tubikesha iryo tangazo, Papa Fransisiko yongeye gusaba Imana imbabazi nk’uko mugenzi we Papa Yohani Pawulo wa II yabikoze mu wa 2000. Yongeye gusaba Imana imbabazi « kubera ibyaha bya Kiliziya n’iby’abana bayo cyangwa abayigize, harimo n’abapadiri n’abihayimana ». Ibyo byaha kimwe n’ibyo Kiliziya n’abana bayo batabashije gukora (les manquements) kandi byari kugirira ikiremwa-muntu akamaro, Papa abisabira imbabazi ku Mana. Ibyo byose, ari ibibi byakozwe n’ibyiza bitabashije gukorwa, byagiye bihindanya isura nyayo ya Kiliziya, nk’uko Papa abivuga.

Papa ntavuga ibyaha muri rusange cyangwa mu kirere: iryo tangazo risobanura ko, abikuye ku mutima, asaba Imana imbabazi kubera bamwe mu bana ba Kiliziya harimo abapadiri n’abihayimana baranzwe no kwimika urwango, guhutaza no guhungabanya ikiremwa-muntu, bakaba baratatiye ubutumwa bw’Inkuru nziza ya Kristu ari yo bari bahamagariwe kubera intumwa n’abahamya.

By’umwihariko ageze ku mahano ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Papa yagize ati : « mu izina ryanjye bwite, no mu izina ry’Intebe Ntagatifu ya Petero mbereye umusimbura ndetse na Kiliziya y’isi yose, mbabajwe cyane na jenoside yakorewe  Abatutsi». Ati: «nifatanyije n’inzirakarengane zishwe muri yo, nifatanyije kandi n’abakomeje kubababara bashegeshwe n’ingaruka z’ayo mahano ndengakamere».

Papa, mu bwiyoroshye bwinshi, yemera ko amahano nk’ariya ya jenoside aba kubera haba habayeho uburangare, kujijwa, no gutereranana, noneho na Kiliziya yananirwa kugira icyo ibikoraho, isura yayo ikahangirikira. Ibi ni byo bituma Papa Fransisiko atinyuka, akagera ikirenge mu cya Yohani Pawulo wa II akemera amakosa n’ibyaha byakozwe, agasaba Imana imbabazi.

Ubwe yiteze ko imbabazi asaba zigamije isana n’isukura-mitima, gukuraho urwikekwe, kurema no kuvugurura icyizere hagamijwe kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro. Kubaka ejo hazaza heza harangwa n’amahoro bizashoboka ari uko abantu bunze ubumwe, bakubahana, bakabana (vivre avec) kandi bagafanya kuba abahamya n’abarengera icyubahiro n’ubusugire by’ikiremwamuntu. Ejo heza hazashoboka kandi abantu nibabana bakabanirana, bakabungabunga ubukungu rusange busangiwe neza (le bien commun).

Itangazo risobanura ko Papa asaba imbabazi amurikiwe n’imyanzuro yagezweho mu Umwaka mutagatifu w’impuhwe z’Imana (wahimbajwe muri 2016) ndetse n’Itangazo Abepiskopi Gatolika bo bu Rwanda banditse basoza umwaka mutagatifu wa yubile y’impuhwe z’Imana.

Itangazo risoza risobanura ko abayobozi bombi bibukiranyije kandi bishimira umubano mwiza uranga Kiliziya n’U Rwanda. Bishimiye intambwe imaze guterwa mu kubanisha abanyarwanda, muri politiki ndetse no mu iterambere. Bishimiye kandi ukuntu Leta na Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda bafatanya mu gusana no kunga abanyarwanda. Bunguranye n’ibitekerezo kuri politiki yo mu karere U Rwanda ruherereyemo: akarere kashegeshwe n’intambara, imyiryane n’ibiza. Papa Fransisiko yashimangiye ko hakenewe ubufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga hamwe n’Imiryango ihuza ibihugu by’akarere u Rwanda ruherereyemo mu gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira.

(soma hano iryo tangazo: Mu rurimi rw’Igifransa: http://fr.radiovaticana.va/news/2017/03/20/le_pape_demande_pardon_pour_le_g%C3%A9nocide_des_tutsis_au_rwanda/1299860).

Mu cyongereza: http://en.radiovaticana.va/news/2017/03/20/pope_francis_holds_audience_with_president_of_rwanda/1299855).

Reba kandi http://press.vatican.va/content/salastampa/it/bollettino/pubblico/2017/03/20/0169/00393.html 

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Iteka