Amasomo ku cyumweru cya 31 B gisanzwe

Isomo rya 1: Igitabo cy’Ivugururamategeko 6,2-6

Muri iyo minsi, Musa abwira imbaga y’Abayisraheli ati “Utinye Uhoraho Imana yawe, ari wowe, ari umwana wawe, ari n’ umwuzukuru wawe, ubigire wubahiriza igihe cyose amategeko n’ amabwiriza nguhaye, kugira ngo uzabone kuramba. Israheli, tega amatwi kandi uzihatire kubikurikiza, bityo uzagira amahirwe kandi ni bwo muzagwira mube benshi cyane mu gihugu gitemba amata n’ubuki, nk’uko Uhoraho Imana y’abasokuruza bawe yabigusezeranyije. “Israheli, tega amatwi! Uhoraho Imana yacu ni we Nyagasani wenyine. ‘Urakunde Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose.’Amategeko nguhaye uyu munsi araguhore ku mutima.”

 

Isomo rya 2: Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 7,23-28

Bavandimwe, mu Isezerano rya kera abaherezabitambo bakurikiranye ari benshi kuko urupfu rwabatwaraga; ariko We kuko ari uw’iteka ryose, ubuherezagitambo bwe ntibusimburanwaho. Ni cyo gituma ashobora kurokora burundu abamunyuraho bagana Imana, kuko abereyeho kubingingira iteka ryose. Uwo ni we koko muherezagitambo mukuru twari dukeneye w’intungane, w’umuziranenge, w’umuzirabwandu, utabarirwa mu banyabyaha, wakiriwe ahasumbye ijuru. Ntameze nk’abandi baherezabitambo bakuru bagomba gutamba buri munsi, bakabanza guhongerera ibyaha byabo bwite, bakabona guhongerera iby’imbaga; ibyo We yabigize rimwe rizima yitangaho igitambo ubwe. Abo Amategeko ashyiriraho kuba abaherezabitambo bakuru ni abanyantege nke, ariko Uwashyirishijweho indahiro yakuye Amategeko, ni Umwana w’Imana wuje ubutungane iteka ryose.

Publié le
Catégorisé comme Ivanjili