Ivanjili ya Luka Mutagatifu 10,1-9 [18 Ukwakira, Luka Mutagatifu]

Nyuma y’ibyo Nyagasani ahitamo n’abandi mirongo irindwi na babiri, maze abohereza imbere ye babiri babiri, mu migi yose n’ahandi hose yajyaga kkunyura. Arababwira ati “Imirima yeze ni myinshi, ariko abasaruzi ni bake; nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye. Ngaho nimugende; dore mbohereje nk’abana b’intama mu birura. Ntimugire icyo mujyana, kaba n’agasaho k’ibiceri, waba umufuka, zaba inkweto; kandi mwirinde guhera mu nzira muramukanya. Urugo rwose mwinjiyemo mubanze muvuge muti ‘Amahoro kuri iyi nzu!’ Nihaba umuntu w’amahoro, amahoro yanyu azamusakaraho; nahabura azabagarukira. Mugume muri iyo nzu, munywe kandi murye ibyo babahaye, kuko umukozi akwiriye igihembo cye. Ntimukave mu nzu mujya mu yindi. Umugi wose muzinjiramo bakabakira, muzarye ibyo babahereje. Mukize abarwayi muhasanze, kandi mubabwire muti ‘Ingoma y’Imana ibari hafi!’

Publié le
Catégorisé comme Ivanjili