Ivanjili ku ya 2 Ugushyingo; Umunsi wo gusabira abapfuye: Yohani 6,51-58

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 6,51-58

Ni jye mugati muzima wamanutse mu ijuru.Urya uwo mugati azabaho iteka, kandi umugati nzatanga, ni umubiri wanjye, kugirango isi igire ubugingo. Nibwo Abayahudi batangiye kujya impaka ubwabo, bati “Ashobora ate kuduha umubiri we ngo uribwe?” Yezu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri koko: nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, ntimuzagira ubugingo muri mwe. Naho urya umubiri wanjye, akanywa n’amaraso yanjye, agira ubugingo bw’iteka, kandi nzamuzura ku munsi w’imperuka. Kuko umubiri wanjye ari ikiribwa koko, n’amaraso yanjye akaba ikinyobwa koko.Urya umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye, angumamo nanjye nkamugumamo. Mbese nkuko Data wantumye ariho, nanjye nkabaho kubwa Data ,bityo undya na we azabaho ku bwanjye.” Nguyu umugati wamanutse mu ijuru: si nk’uwo ba sogokuruza banyu bariye bakarenga bagapfa; urya uyu mugati azabaho iteka.”

Publié le
Catégorisé comme Ivanjili