Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 2,13-22
Muri icyo gihe, Pasika y’Abayahudi yari yegereje; Yezu azamuka ajya i Yeruzalemu. Asanga mu Ngoro y’Imana hari abantu bahagurira ibimasa, n’intama, n’inuma, n’abicaye bavunja ibiceri. Nuko aboha imigozi mo ikiboko bakubitisha, bose abasuka hanze y’Ingoro, yirukanamo n’intama n’ibimasa; anyanyagiza ibiceri by’abavunjaga, ahirika n’ameza yabo. Abwira abacuruzaga inuma ati “Nimuzikure aha ngaha; inzu ya Data mwiyigira inzu y’ubucuruzi!” Nuko abigishwa be bibuka ko handitswe ngo “Ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya.” Nuko Abayahudi baramubaza bati «Utanze kimenyetso ki gitumye wiha kugira utyo?” Yezu arabasubiza ati “Nimusenye iyi Ngoro, mu minsi itatu nzaba nongeye kuyubaka.” Abayahudi baramubwira bati “Kubaka iyi Ngoro byamaze imyaka mirongo ine n’itandatu, none wowe ngo wayihagarika mu minsi itatu?” Iyo Ngoro Yezu yavugaga, yari umubiri we. Amaze kuzuka ava mu bapfuye, abigishwa be bibutse ko yari yarabivuze, nuko bemera Ibyanditswe, bemera n’ijambo Yezu yari yaravuze.