Isomo rya 1: Tobi 12, 1.5-15.20
Muri iyo minsi, ibirori by’ubukwe birangiye, Tobiti ahamagara umuhungu we Tobi, aramubwira ati «Mwana wanjye, reba uko wahemba uriya mugabo waguherekeje, kandi ugire n’ icyo umurengerezaho.» Tobi ni ko guhamagara Rafayeli, maze aramubwira ati «Akira igice cya kabiri cy’ibyo twazanye twembi, bibe igihembo cyawe, maze utahe amahoro.» Nuko Rafayeli arabahamagara bombi, abajyana ahiherereye maze arababwira ati «Nimusingize Imana, muyamamarize imbere y’icyitwa ikinyabuzima cyose kubera ibyo yabakoreye; mushimagize izina ryayo, muriririmbe. Ibikorwa byayo mujye mubimenyesha abantu bose; mubibabwirane icyubahiro kandi ntimugahweme kuyishimagiza. Koko rero, ibanga ry’umwami ni ryo rikwiye kuzigamwa, naho ibikorwa by’Imana byo bikwiye kwamamazwa, bikaratanwa icyubahiro. Nimwihatire gukora ibyiza, bityo ikibi ntikizabarangweho. Koko kandi gusenga ukanasiba, hamwe no gutanga imfashanyo kandi ukanakurikiza ubutabera, blruta gutunga byinshi ariko ukarenganya. Naho warunda zahabu zingana zite, gutanga imfashanyo biraziruta kure. Imfashanyo igobotora umuntu mu rupfu, ikamukiza icyitwa icyaha cyose, kandi n’abayitanga bagapfa bisaziye; naho abakora icyaha kandi bakarenganya, baba biyanga. «Ubu ngubu ngiye kubabwira ukuri kose nta cyo mbahishe. Nari maze kubabwira nti ‘Ni ngombwa kuzigama ibanga ry’ umwami, ariko ibikorwa by’Imana byo bikwiye kwamamazwa ku mugaragaro!’ Igihe wowe na Sara mwasengaga rero, ibyo mwasabaga ni jyewe wabishyikirije Imana aho iri mu ikuzo ryayo, ndetse n’igihe wahambaga abapfu. Ikindi kandi, igihe wahagurukaga udatindiganyije, ukagenda ibiryo byawe utanabikozemo, ukajya guhamba wa mupfu, ni bwo nakoherejweho kugira ngo nze nkugerageze. None ngaha Imana yarongeye iranyohereza kugira ngo nze mbakize, wowe na Sara umukazana wawe. Jyewe rero ndi Rafayeli, umwe muri ba bamalayika barindwi bahora imbere ya Nyagasani, bakamwegera aho ari mu ikuzo rye. None rero, nimusingirize Nyagasani kuri iyi si, mushimagize Imana. Dore jyewe nsubiye ku Uwanyohereje; namwe muzandike ibyababayeho byose.»
Indirimbo: Tobi 13, 2a.cde, 7, 4c.8ab, 8cde
R/ Nihasingizwe Imana ihoraho iteka!
Nihasingizwe Imana ihoraho iteka!
Ni yo ihana kandi ikababarira,
ijyana ikuzimu kandi ikazanzamura,
nta n’umwe wakwigobotora ikiganza cyayo.
Ubu namwe nimuzirikane ibyo yabakoreye,
Maze murangurure amajwi muhimbaze Nyagasani uzira kubera,
Mukuze Umwami w’ibihe byase.
Koko ni Nyagasani Imana yacu, akaba n’umubyeyi wacu ubuziraherezo.
Jyewe ndamuhimbariza mu gihugu najyanywemo bunyago,
imbaraga ze n’ubuhangange bwe nkabiratira igihugu cy’abanyabyaha.
Banyabyaha, nimwisubireho mukurikirane ubutabera;
ni nde wahamya ko atazabagarukira, akabagirira impuhwe?
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 12, 38-44
Muri icyo gihe, mu nyigisho ze Yezu akavuga ati «Murajye mwirinda abigishamategeko bakunda gutembera bambaye amakanzu maremare, no kuramukirizwa mu materaniro. Bakunda kandi guhabwa intebe z’icyubahiro mu masengero, n’imyanya y’imbere aho batumiwe. Icyabo ni ukurya ingo z’abapfakazi, maze bakiha kuvuga amasengesho y’urudaca. Abo bazacirwa urubanza rukaze kurusha abandi.» Yezu yari yicaye mu Ngoro y’Imana, ahateganye n’ububiko bashyiragamo amaturo, yitegereza uko rubanda batura. Abakungu benshi bashyiragamo byinshi. Maze haza umupfakazi w’umukene, ashyiramo uduceri tubiri. Yezu ahamagara abigishwa be, arababwira ati «Ndababwira ukuri: Uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi bose gutura. Kuko bariya bose bashyizemo ku by’ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose.»