Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 14,1-12

Icyo gihe Herodi, umutware w’intara ya Galileya, yumva iby’ubwamamare bwa Yezu. Nuko abwira ibyegera bye, ati «Uriya muntu ni Yohani Batisita, ni we wazutse mu bapfuye! Ni cyo gituma afite ububasha bwo gukora ibitangaza.»

Koko Herodi yari yarafashe Yohani, aramuboha aranamufungisha, abitewe na Herodiya, umugore w’umuvandimwe we Filipo. Kuko Yohani yamubwiraga, ati «Ntibyemewe ko umutunga.» Herodi asigara ashaka kumwica, ariko agatinya rubanda rwabonaga ko Yohani ari umuhanuzi. Ku munsi wo kwibuka ivuka rya Herodi, umukobwa wa Herodiya abyinira mu ruhame, Herodi aranyurwa. Ni bwo arahiriye kumuha icyo ari bumusabe cyose. Nuko uwo mukobwa amaze kugirwa inama na nyina, aravuga ati «Ngaho mpera aha ngaha ku mbehe, umutwe wa Yohani Batisita.» Umwami ni ko kubabara, ariko kubera indahiro yagiriye imbere y’abatumirwa be, ategeka ko bawumuha. Yohereza ujya gucira Yohani umutwe mu nzu y’imbohe.Umutwe bawuzana ku mbehe, bawuha wa mukobwa, awushyira nyina. Nuko abigishwa ba Yohani baraza batwara umurambo we, barawuhamba. Hanyuma bajya kubimenyesha Yezu.

Publié le
Catégorisé comme Ivanjili

Ivanjili ya Luka 21,34-36

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 21,34-36

Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye; nuko arababwira ati “Mwitonde rero hato imitima yanyu itazatwarwa n’ubusambo, n’isindwe n’uducogocogo tw’ubuzima, maze uwo munsi ukazabagwa gitumo. Kuko uzatungura abatuye ku isi bose, nk’uko umutego ufata inyamaswa. Mube maso kandi musenge igihe cyose, kugira ngo muzabone intege zo guhunga ibyo bintu byose bizaza, no kugira ngo muzashobore gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu.”

Ivanjili ya Luka 21,20-28

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 21,20-28

Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye; arababwira ati “Nimubona Yeruzalemu ikikijwe n’ingabo, muzamenye ko isenywa ryayo ryegereje. Icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi, abazaba bari mu mugi imbere bazawuvemo, n’abazaba bari ku gasozi ntibazawugarukemo. Kuko izaba ari iminsi y’igihano, maze ibyanditswe byose bizuzuzwe. Hagowe abazaba batwite n’abazaba bonsa muri iyo minsi, kuko hazaba amakuba akomeye mu gihugu, n’uburakari bukaze kuri uyu muryango. Bazicishwa ubugi bw’inkota, babajyane bunyago mu mahanga yose, kandi Yeruzalemu izaribatwa n’abanyamahanga, kugeza ubwo igihe cyagenewe abanyamahanga kizaba kirangiye.

Ivanjili ya Luka 21,12-19

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 21,12-19

Yezu abwira abigishwa be iby’ihindukira rye; arababwira ati “Bazabafata, babatoteze, babace mu masengero, babarohe mu buroko; bazabajyana imbere y’abami n’abatware, babaziza izina ryanjye. Ibyo bizatuma mumbera abagabo. Muzirinde guhagarika umutima mwibaza uko muziregura, kuko ubwanjye nzabaha imvugo n’ubuhanga, abanzi banyu batazashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza. Ndetse muzatangwa n’ababyeyi, n’abo muva inda imwe, na bene wanyu, n’incuti zanyu, bazicisha benshi muri mwe, kandi muzangwa na bose muzira izina ryanjye.