Matayo 9,1-8

IVANJILI YA MATAYO 9,1-8

Muri icyo gihe, Yezu amaze kujya mu bwato, arambuka ajya mu mugi we wa Kafarinawumu. Nuko bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi. Yezu abonye ukwemera kwabo, abwira ikirema ati “Izere, mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe.” Bamwe mu bigishamategeko baribwira bati “Uyu muntu aratuka Imana!” Ariko Yezu amenya ibyo batekereza, arababwira ati “Igituma mutekereza ibidatunganye ni iki? Icyoroshye ni ikihe : ari ukuvuga ngo ‘ibyaha byawe urabikijijwe’, cyangwa kuvuga ngo ‘Haguruka ugende’? None rero kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha bwo gukiza ibyaha mu nsi…”, abwira ikirema ati “Haguruka, ufate ingobyi yawe witahire !” Arahaguruka, arataha. Rubanda babibonye barakangarana; nuko basingiza Imana yahaye abantu ububasha bungana butyo.

Matayo 8,28-34

IVANJILI YA MATAYO 8,28-34

Muri icyo gihe, Yezu amaze gufata inkombe yo hakurya mu gihugu cy’Abanyagadara, abagabo babiri bahanzweho na roho mbi baturuka mu irimbi baza bamusanga; bari ibintu by’ibinyamaswa, ntihagire utinyuka kunyura iyo nzira. Nuko barasakuza bati “Uradushakaho iki, Mwana w’Imana ? Wazanywe no kuduturumbanya igihe kitaragera?” Hirya y’aho rero hakaba umukumbi w’ingurube zarishaga. Roho mbi ni ko kwinginga Yezu ziti “Niba utwirukanye, twohereze muri uriya mukumbi w’ingurube.” Arazibwira ati “Nimuzijyemo!” Nuko ziva muri abo bantu zijya muri za ngurube, maze uwo mukumbi wose ukonkoboka mu manga n’umuriri mwinshi, wiroha mu nyanja urarohama. Abashumba barahunga basubira mu mugi, bavuga ibyabaye byose n’ibyerekeye abahanzweho. Nuko abatuye umugi bose basanga Yezu; ngo bamubone, baramwinginga ngo abavire mu gihugu.

Matayo 8,23-27

IVANJILI YA MATAYO 8,23-27

Muri icyo gihe, Yezu aherekejwe n’abigishwa be, bajya mu bwato. Ni bwo habyutse umuhengeri mwinshi mu nyanja, imivumba irenga ubwato. Nyamara we yari asinziriye. Baramwegera baramukangura, bavuga bati “Nyagasani, dutabare turashize!” Arababwira ati “Muratinya iki, mwa bemera gato mwe?” Hanyuma arahaguruka ategeka umuyaga n’inyanja, maze haratuza cyane. Nuko abo bantu baratangara, baravuga bati “Uyu ni muntu ki, imiyaga n’inyanja byumvira !”

Matayo 8,18-22

IVANJILI YA MATAYO 8,18-22

Muri icyo gihe, Yezu abonye ko ashagawe n’abantu benshi, ategeka ko bafata ku nkombe yo hakurya. Umwigishamategeko aramwegera ati “Mwigisha, nzagukurikira aho uzajya hose.” Yezu aramusubiza ati “Imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari; naho Umwana w’umuntu we ntagira aho  yegeka umutwe.” Undi wo mu bigishwa aramubwira ati “Nyagasani, reka mbanze njye guhamba data.” Yezu aramusubiza ati “Nkurikira, ureke abapfu bahambe abapfu babo.”