Mariko 5,21-43

IVANJILI YA MARIKO 5,21-43

Muri icyo gihe, Yezu ngo amare kugera ku nkombe yo hakurya ari mu bwato, ikivunge cy’abantu kimuhombokaho bamusanga aho yari ahagaze ku nkombe y’inyanja. Ubwo rero haza umwe mu batware b’isengero, akitwa Yayiro. Abonye Yezu apfukama imbere ye, amutakambira akomeje ati «Umukobwa wanjye yarembye cyane; ngwino umuramburireho ibiganza akire, abeho.» Yezu ajyana na we, na cya kivunge cy’abantu kiramukurikira kimubyiganaho. 

Ubwo rero hakaba umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso, ayimaranye imyaka cumi n’ibiri. Yari yarahababariye cyane kubera abavuzi benshi, ahamarira ibintu bye byose ariko ntibyagira icyo bimumarira, ahubwo akarushaho kumererwa nabi. Uwo mugore rero yari yarumvise ibyo bavugaga kuri Yezu, aturuka inyuma ye mu kivunge cy’abantu, nuko akora ku myambaro ya Yezu. Yaribwiraga ati «Byibuze ninkora ku myambaro ye ndakira.» Akiyikoraho isoko y’amaraso irakama, maze yumva mu mubiri we akize icyo yari arwaye. Ako kanya Yezu yumva ko ububasha bumuvuyemo. Arahindukira abaza ikivunge cy’abantu ati «Ni nde ukoze ku myambaro yanjye?» Abigishwa be baramubwira bati «Urabona iki kivunge cy’abantu bakubyiga impande zose, maze ukavuga ngo ‘Ni nde unkozeho?’» Nuko areba impande zose ngo amenye uwakoze ibyo. Umugore rero wari uzi ibyamubayeho, aza afite ubwoba kandi ahinda umushyitsi, amupfukama imbere amubwiza ukuri kose. Yezu aramubwira ati «Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije. Genda amahoro kandi ukire indwara yawe.» 

Mu gihe akivuga ibyo haza abantu bavuye kwa wa mutware w’isengero, baramubwira bati «Umukobwa wawe amaze guca. Uraruhiriza iki kandi Umwigisha?» Yezu aba yabumvise, abwira umutware w’isengero ati «witinya! Upfa kwemera gusa!» Nuko ntiyareka hagira undi umukurikira, uretse Petero naYakobo, na Yohani murumuna wa Yakobo. Bageze mu rugo rw’umutware w’isengero, Yezu ahasanga urusaku rw’abantu bariraga bacura imiborogo. Ngo yinjire arababwira ati «Urwo rusaku n’ ayo marira ni iby’iki? Umwana ntiyapfuye ahubwo arasinziriye.» Nuko baramuseka. Amaze guheza bose, ajyana na se na nyina b’umwana, n’abari kumwe na we, maze yinjira aho umwana yari ari. Nuko afata umwana ukuboko aramubwira ati «Talita kumi», bigasobanura ngo «Mukobwa, ndabikubwiye: haguruka!» Ako kanya umukobwa arahaguruka atangira kugenda, kuko yari afite imyaka cumi n’ibiri. Nuko ubwoba bwinshi burabataha bose. Abihanangiriza akomeje ngo ntihagire umuntu ubimenya, maze arababwira ngo bamugaburire.